konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

U Rwanda na Uganda bari mu biganiro byo gucyura abakekwaho Jenoside bakaburanishwa

U Rwanda na Uganda bari mu biganiro byo gucyura abakekwaho Jenoside bakaburanishwa
16-04-2018 saa 12:59' | By Uwizeyimana Solange | Yasomwe n'abantu 1736 | Ibitekerezo

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda batangiye kuganira ku bijyanye n’uburyo bwo gucyura abantu bose bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakagezwa mu Rwanda kugirango baburanishwe.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj.Gen Frank Mugambage mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, cyabereye muri Kaminuza mpuzamahanga ya Kampala iherereye mu karere ka Bushenyi mu gihugu cya Uganda.

Ambasaderi Maj.Gen Frank Mugambage kandi yavuze ko kuri ubu, Guverinema y’u Rwanda n’iya Uganda ziri kurebera hamwe uburyo abantu bafite dosiye zibashinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bari ku butaka bwa Uganda, bagarurwa mu Rwanda bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko benshi mu bantu bakekwaho uruhare mu Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi ariko bakaba badashyikirizwa ubutabera ngo bubahane nk’uko tubikesha inkuru ya Chimp Reports.

Yagize ati: “Kurwanya Jenoside bisaba ubushake n’imbaraga zihuriweho. Abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’abo bafatanyije biyemeje kugoreka ukuri ku bwende ku byabaye mu myaka 24 ishize na FDLR irakidegembya mu karere Isi irebera”

Ambasaderi Mugambage yongeyeho ko abenshi mu bacitse ubutabera baba mu bihugu by’u Burayi nk’impunzi ariko bakwiye kugarurwa mu Rwanda bakabazwa ku mabi bakoze mu gihe cya Jenoside. Yavuze kandi ko mu rwego rw’ibikorwa bishyigikira kwibuka, hakwiye gutangwa inyigisho muri Kaminuza zitandukanye muri Uganda, hakazabaho no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kasensero ruherereye mu karere ka Rakai kuwa 21 Mata uyu mwaka.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza mpuzamahanga ya Kampala, mu ishami riri mu Burengerazuba bwa Uganda, Patrick Tumwiine, yasabye Abanyarwanda aho bari hose ku isi kwemera ko ibyabaye muri Jenoside bibareba bakishyira hamwe bagaha urugero rwiza urungano ruzaza ku bw’ishema ry’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...