AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

U Rwanda ntabwo rukeneye uwarwunga na Uganda - Amb. Olivier Nduhungirehe

U Rwanda ntabwo rukeneye uwarwunga na Uganda - Amb. Olivier Nduhungirehe
26-03-2019 saa 11:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3943 | Ibitekerezo 6

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ashimangira ko u Rwanda rudakeneye uwarwunga n’igihugu cya Uganda bibanye nabi muri iki gihe, ahubwo akagira icyo yisabira u Bwongereza buvuga ko bwakwishimira kunga ibi bihugu byombi.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’umubano w’u Rwanda na Uganda wazambye muri iki gihe, avuga ko impande zombi zikwiye gukora ibishoboka ubuhahirane bugakomeza uko byari bisanzwe. Yanavuze ko igihugu cye cyakwishimira gutanga umusanzu mu kunga ibihugu byombi.

Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yagaragaje ko ibyo u Bwongereza buvuga byo kugira uruhare mu kunga u Rwanda na Uganda byo bidashoboka. Amb. Nduhungirehe ati: "U Rwanda ntabwo rukeneye ubwiyunge na Uganda. Iyi myumvire iyomba guhagarara. Icyaruta ahubwo niba u Bwongereza bushaka icyo bwakora cyadufasha, ni ugushyira igitutu kuri Guverinoma ya Kampala bakarekura Abanyarwanda basaga ijana bamaze imyaka irenga 2 bafunzwe n’inzego z’ubutasi za Uganda bitemewe n’amategeko"

Amb Nduhungirehe kandi asaba u Bwongereza ko bwanashyira igitutu kuri Guverinoma ya Uganda, igahagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda irimo FDLR na RNC.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamba, mu gihe Leta y’u Rwanda ishinja Uganda gufunga no gutoteza Abanyarwanda bajyayo ibita intasi ndetse no gutera inkunga abashaka guhungabanya u Rwanda, Leta ya Uganda yo irabihakana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
George Kuya 27-03-2019

Ngo ntimukeneye uwo kubunga? Ndumva ibi bintu waba utabitekerejeho neza pe. Ubu c u Rwanda iyo rudafasha abantu kwiyunga igihugu kiba kimeze gute? Ntikiba ari amatongo? Rwose ibibazo bihari ntibyakemuka hatabayeho ubwiyunge. Byaca Ku muhuza, mwabyirangiriza icya ngombwa ni uko abanyarwanda n’abagande bongera kubana kivandimwe

Eddie Kuya 27-03-2019

Umuhuza njye mbona yadufasha.
Nduhungirehe ndabona de nta mishyikirano Akeneye.
Nyamara kandi u Rwanda na Uganda Ni abavandimwe.
Dusangiye nyinshi byiza bigomba kuduhuza naho ibidutanya tukabikemura Kandi tuzabigeraho.

Nyiringabo Kuya 26-03-2019

Uyu mugabo mbona ahubuka cyane!!!!; icyo abanyarwanda bakeneye nuko imipaka ifunguka haba umuhuza; atahaba hakenewe ubuhahirane ku banyarwanda n’abagande; naho ibyo avuga ntawabimutumye!!!!!.

Nzabandora Kuya 26-03-2019

None c nyine muri ubwo bwiyunge siho hava umwanzuro wo kubafungura no kureka gutera inkunga iyo mitwe? Hari nzi ko agiye kuvuga ko hadakenewe umuhuza kuko bazabyirangiriza noneeeeeee. Ndumiwe

Rwanda Kuya 26-03-2019

Arko nkuyu ubu aba ari kuvugirande ninde wamutumwe Icyo nzicyo sitwe abanyarwanda ari kuvugira ibyo ashaka

Rwanda Kuya 26-03-2019

Arko nkuyu ubu aba ari kuvugirande ninde wamutumwe Icyo nzicyo sitwe abanyarwanda ari kuvugira ibyo ashaka

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...