AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda rugiye kubaka ibyumba ibihumbi 11 by’ amashuri

U Rwanda rugiye kubaka ibyumba ibihumbi 11 by’ amashuri
18-12-2019 saa 19:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 423 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Uburezi yatangaje ko mu myaka 3 iri imbere Leta y’ u Rwanda izaba imaze kubaka ibyumba by’ amashuri ibihumbi 11 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ ubucucike mu mashuri.

Ni mu gihe abarimu n’ inzobere mu burezi badasiba kugaragaza ko ubucukike mu mashuri ari kimwe mu bisubiza hasi ireme ry’ uburezi mu Rwanda.

Iby’ umushinga wo kubaka ibyumba ibihumbi 11, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ uburezi Mulindwa Samuel yabitangarije mu karere ka Nyaruguru mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibyumba bishya by’ amashuri byubatswe mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2019/2020.

Mulindwa yavuze ko iyi nkunga yo kubaka ibyumba ibihumbi 11 yatanzwe na banki y’ Isi, anemera ko mu mashuri yo mu Rwanda hagaragara ikibazo cy’ ubucukike bukabije, bityo ngo kubaka aya amashuri bigomba kwihutishwa.

Yagize ati “Turifuza ko bishobotse na ya gahunda ya Banki y’ Isi itageza ku myaka ine, nibura imyaka itatu kuko icyuho kirahari n’ amafaranga nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaratuvugiye turayabona, miliyoni 200 z’ amadorali. Tugiye kubaka ibyumba ibihumbi 11 ku rwego rw’ igihugu”.

Yakomeje avuga ko muri ibyo byumba ibihumbi 11 harimo ibyumba birenga 200 bigenewe akarere ka Nyaruguru.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Colette Kayitesi avuga ko muri aka karere ubucukike mu ishuri buri ku bana 71 mu cyumba cy’ ishuri.

Mulindwa avuga ko intego ya Leta y’ u Rwanda ari uko nibura icyumba cy’ ishuri kigomba kutarenza abana 50 kuko bituma abana biga neza bikanorohereza umwarimu.

Muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari 2019/2020 Leta y’ u Rwanda yubatse ibyumba by’ amashuri 1 100..

U Rwanda rufite abanyeshuri miliyoni 2,5 biga mu mashuri abanza n’ abanyeshuri ibihumbi 500 biga mu mashuri yisumbuye. Impuzandengo y’ imyaka umunyarwanda yiga igeze ku myaka 6,6.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...