AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘U Rwanda rugize igihombo gikomeye’ Perezida Kagame avuga ku rupfu rwa Senateri Bishagara [AMAFOTO]

‘U Rwanda rugize igihombo gikomeye’ Perezida Kagame avuga ku rupfu rwa Senateri Bishagara [AMAFOTO]
19-07-2019 saa 13:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6373 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ashingiye ku mirimo itandukanye Senateri Bishagara yakoreye igihugu yavuze ko u Rwanda rugize igihombo gikomeye. Yongeraho ko we n’ umuryango we bifatanyije n’ umuryango wa Senateri Bishagara Kagoyire muri ibi bihe bitoroshye anawifuriza gukomera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019 nibwo umurambo wa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wakuwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, imihango yo kumusezeraho mu cyubahiro ikomereza aho yari atuye mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wakomereje mu Nteko Ishinga amategeko y’ u Rwanda ahatangiwe ubutumwa bunyuranye bugaruka ku bigwi bya nyakwigendera Senateri Bishagara.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwasomwe na Minisitiri muri Perezidanse Hon. Judith Uwizeye yagize ati “Tugize igihombo gikomeye. Tubuze umuyobozi wakungaga igihugu n’ abanyarwanda. Mu izina ryanjye bwite n’ iry’ umuryango wanjye nifatanyije n’ umuryango wa Hon. Senateri Kagoyire, muri ibi bihe by’ akababaro kandi awifurije gukomera”.

Senateri Bishagara yari umurwanashyaka wa FPR Inkontanyi. Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Francois Ngarambe yakomoje ku bigwi bya Senateri Bishagara kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu kugeza ubu avuga ko atashye ataragawa.

Yagize ati "Yafatanyije n’ abandi mu murimo yari igamije gushyigikira urugamba rwo kubohora igihugu. Aho agereye mu Rwanda yashinzwe imirimo itandukanye, itoroshye kandi mu bihe bikomeye. Mu mirimo yose yashinzwe mu nzego zitandukanye Senateri Bishagara Kagoyire yaranzwe no kugunda umurimo, guharanira buri gihe kuzuza inshingano yahawe, akabikorana ubwitange, ubuhanga, ubwitonzi no gukorana neza n’ abandi. Atabarutse atari yagawa".

Mu izina ry’ abagize umutwe wa Sena, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abakoranye na Senateri Kagoyire bazi uburyo yakundaga igihugu.

Yakomeje agira ati "Mu gihe nk’iki tubuze uwo twakundaga,buri wese yisangagaho, umuntu abura amagambo akwiye. Abagize Sena tuzakomeza kubanira abo asize, nk’uko nawe yabikoreye benshi yakoranye cyangwa yabanye nabo mu Rwanda. Muri uyu mwanya dusezera mu cyubahiro kuri Hon. BISHAGARA, Kagoyire Therese, twakundaga kwita Maman Tereza, turazirikana twishimira ibyamuranze asize nk’umurage we"




Senateri Bishagara yitabye Imana tariki 8 Nyakanga 2019 aguye mu bitaro byo Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mbere yo gushyingura Senateri Kagoyire byabanjirijwe kandi n’ igitambo cya misa cyo kumusabira cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis Rwanda.

Amateka ya Senateri Kagoyire

Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Nyuma yo kwiga amashuri abanza, kuva mu 1966 kugeza mu 1972 yize amashuri yisumbuye muri Lycee de Amani iri I Goma Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Mu mirimo yakoze, Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI muri 1996-2004, umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011)

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011.


Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997.

Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

Senateri Kagoyire yari umusenateri mu Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda kuva muri 2011 kugeza atabarutse tariki 8 Nyakanga 2019.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...