AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda rwasubije Perezida Museveni ko umupaka atari cyo kibazo

U Rwanda rwasubije Perezida Museveni ko umupaka atari cyo kibazo
1-08-2019 saa 12:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3438 | Ibitekerezo

U Rwanda rwakomoje ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida Museveni wa Uganda avuga ko ibiganiro by’ impande zombi bizakomeza kugeza ikibazo cy’ ifungwa ry’ umupaka wa Gatuna gikemutse, gusa u Rwanda ikibazo kiri hagati y’ ibihugu byombi atari umupaka.

Ku wa Kabili tariki 30 Nyakanga nibwo Perezida yavuze ko ikibazo cy’ umupaka wa Gatuna kizakemuka burundu.

Yagize ati “Duherutse guhurira muri Angola n’ umuyobozi w’ u Rwanda tuganira ku kibazo cy’ umupaka. Mukiturekere. Ibiganiro bizakomeza kugeza gikemutse burundu. Singombwa ko dukomeza kuvuga ku maradiyo icy’ ingenzi ni ugushaka uko ikibazo gikemuka”.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2019 nibwo Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba yabwiye KT Press ko ikibazo u Rwanda rufitanye na Uganda atari ukuba amakamyo atemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna.

Yagize ati “Twabisobanuye neza kandi kenshi, nta kibazo cy’ umupaka u Rwanda rufitanye na Uganda. Ibibazo bitatu dufitanye na Uganda ni uko ifasha imitwe y’ iterabwoba, gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’ amategeko Abanyarwanda bari muri Uganda no kubangamira ubukungu bw’ u Rwanda”.

‘Umupaka w’ u Rwanda na Uganda udakora mubiturekere bizakemuka’ Museveni

Tariki 12 Nyakanga Perezida Museveni na Perezida Kagame bahuriye muri Angola mu nama. Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi na Perezida wa Angola João Lourenço bashimye ko u Rwanda na Uganda bahisemo gukemura ikibazo bafitanye banyuze mu nzira y’ ibiganiro. Ibi bihugu kandi byiyemeje gufasha u Rwanda na Uganda gushakira umuti ikibazo u Rwanda na Uganda bafitanye.

Perezida Museveni avuga ko ikibazo cy’ ifungwa ry’ umupaka wa Gatuna ku makamyo aricyo cyatumye ajya muri Angola guhura na Perezida Kagame.

Uganda niyo yahombeye cyane ku kuba amakamyo atemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna kuko ariyo yoherezaga mu Rwanda ibinyuzwa byinshi, mu gihe u Rwanda rwoherezaga muri Uganda ibicuruzwa bike.

Impamvu yatumye Uganda itangira gufunga abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’ amategeko ibakekaho kuba ba maneko ntabwo iramenyekana.

Ibi bihugu byombi byahoze bibanye neza ndetse amateka agaragaza Perezida w’ u Rwanda yagize uruhare mu kubohora Uganda na Perezida Museveni wa Uganda agira uruhare mu kubohora u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...