konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

U Rwanda rwavuguruje ibyo kuba inyuma y’ umugambi wo gucyura ingabo 1000 z’ Abarundi ziri muri Somalia

U Rwanda rwavuguruje ibyo kuba inyuma y’ umugambi wo gucyura ingabo 1000 z’ Abarundi ziri muri Somalia
22-02-2019 saa 18:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4322 | Ibitekerezo 3

Leta y’ u Rwanda yanyomoje amakuru yatangajwe na Leta y’ u Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ umugambi wo gucyura ingabo z’ Abarundi ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia AMISOM.

Abasirikare b’Abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia, mu butumwa bw’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AMISOM kuva mu 2007. Afurika yunze ubumwe yasabye ko izi ngabo zigabanywaho 1000 ariko u Burundi bwo bukavuga ko uyu mugambi ari u Rwanda na Pierre Buyoya bawuri inyuma.

Mu kiganiro na UKWEZI, Amb. Olivier Nduhungirehe , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yahakanye ibivugwa n’ u Burundi avuga ko ari ibisanzwe u Burundi buba bushaka guharabika u Rwanda.

Yagize ati “Bazage bivugira ibyo bishakiye nta kibazo. Niba ari akanama k’ umutekano kafashe icyemezo bishingiye k’ umwuka uri muri Somalia, bakavuga ko bagomba kugabanya abasirikare abantu bakavuga ngo ni u Rwanda niba barota u Rwanda bazakomeze barurote”

Yongeyeho ati “…Ingabo ziri muri AMISOM ngo u Rwanda rwabigiyemo tubifitemo izihe nyungu se? Dufite igihugu cyacu tugomba kubaka abantu birirwa badushinja ibyo bashaka buri munsi uko bwije uko bukeye!”

Kugabanya umubare w’abasirikare ba AMISOM muri Somalia biraterwa n’ uko umutekano urimo kugaruka buke buke. Mu mpera z’umwaka ushize AU yatangaje ko u Burundi bugomba gukura abasirikare 1000 muri Somalia, abagera kuri 200 byari byitezwe ko bataha ejo tariki 21 Gashyantare. Ariko u Burundi buvuga ko abo basirikare igihumbi bagomba kugabanywa, bavanwa mu bahagarariye ibihugu byose biri muri AMISOM ari byo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti.

Minisitiri w’ Ingabo mu Burundi Emmanuel Ntahomvukiye kuri uyu wa 21 Gashyantare yabwiye abadepite b’ u Burundi ko u Burundi bwandikiye AU busaba ko abasirikare 1000 bagomba gusezererwa muri Somalia bakurwa ku basirikare baburi gihugu mu bifite ingabo muri Somalia , AU irabyanga. Ntahomvukiye akavuga ko uyu mugambi wo kuba ingabo z’ u Burundi arizo zigomba gutaha zonyine ari u Rwanda na Pierre Buyoya bawuri inyuma.

Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’ u Burundi afitanye ibibazo n’ iki gihugu ndetse anashinjwa n’ iki gihugu kugira uruhare mu rupfu rwa Merchior Ndadaye nawe wabaye Perezida w’ iki gihugu.

Mu gikorwa cyo gucyura abasirikare 1000 b’ Abarundi, kuri uyu 21 Gashyantare 2019 abasirikare 200 baraye bageze mu Burundi , uyu munsi tariki 22 nabwo byari biteganyijwe ko abandi 200 bataha ariko ntabwo batashye kuko umunsi wa Gatanu muri Somalia ufatwa nk’ umunsi w’ Imana. Muri aba basirikare 1000 , 600 bazaba baretse gutaha kuko batarabona ababasimbura ku birindiro bariho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
van Kuya 24-02-2019

bababujije umugati shenge imiryango yabo irahonbye cg barabishyura cash zigihe barikuzamarayo.buyoya nawe ntiyoroshye ese wamugani iyo abo basoda 1000batashy arabarundi gusa iyo bakora kuri buriruhande rufite ingabo hariya.ako nakagambane rero byo.ariko rwanda yacu kukomeje kwangwa nabaturanyi Aho Koko abanyapolitiq bacu ntibaba bivanga mubibazo byabaturanyi ngewe Aho nabaye nabo negereye Sha ntawuvuga neza umunyarda yaba mubantu bisanzwe bavuga ko turi abantu Babi cyane nomukazi duhemukira abandi kugira atabaho KD nukwitwara neza nahubundi turangwa tu KD dushatse twamenya ibyacu.ko mbona ninaha se tubabazanya ahaa

gakuba Kuya 23-02-2019

Abayobozi buburundi, wagirango bafite igipimo kimwe cyubwenge u Rwanda se rufite nyungu ki yo kugirango abasirikare, buburundi, bave muli Somalia u Rwanda nta basirikare rufite muli Somalia uwari kuba afite ubushobozi bwo kubagambanira, yali gusaba ko bose bavayo, bavuga nkabadatekera. ubu bifuza ko muli Somalia haguma kubura amahoro ngo bakomeze bibonere amadolari izuba ni riba ryinshi, imvura niba nyinshi bazavuga ko byatewe nu Rwanda ntibabura, byose amagambo yo bayakizeho*

sezikeye Kuya 23-02-2019

Nkurunziza ararangiye!!Ingabo yari afite muli Somalia niho yakuraga ama devises (US Dollars).Ndiwe nareka politike ngafata bibiliya, nkigana abayehova,nkajya mu nzira nkabwiriza ijambo ry’imana.Njya numva yiyita ngo ni umurokore.Politike ntijyana n’uburokore.
Kubera ko muli politike haberamo ibintu byinshi bibi.Ubu se yahakana ko atariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi?Niba ashaka kuba umukristu wuzuye,nave muli politike.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...