konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

‘Ubumwe bukomeze kuba inkingi ya mwamba’ J. Kagame, I Washington

‘Ubumwe  bukomeze kuba inkingi ya mwamba’ J. Kagame, I Washington
7-02-2019 saa 08:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1024 | Ibitekerezo

Umugore wa Perezida w’ u Rwanda yagaragarije abitabiriye amasengesho yo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika ko indangagaciro y’ ubumwe ariyo yongeye kubaka u Rwanda asaba ko Isi yose yakomeza kubakira k’ ubumwe n’ ubwo muri iki gihe ibitanya abantu ari byinshi.

Jeannette Kagame yabivugiye mu musangiro wabaye nyuma y’ amasengesho yo gusengera USA azwi nka National Prayer Breakfast yabaye ku nshuro ya 67.

Jeannette Kagame witabiriye aya masengesho muri 2014, 2018, na 2019, kuri uyu wa 6 Gashyantare 2019 yavuze ko kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside bitari byoroshye kuko ababarirwa mu bihumbi amagana bishe abantu muri Jenoside, abaruta aba bakarokoka, ibinyacumbi by’ ibihumbi by’ abantu bagahinduka imfubyi n’ abapfakazi.

Nubwo ariko kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bitari byoroshye uyu munsi , mu gihe hashize imyaka 25 gusa u Rwanda ni igihugu gitekanye.

Jeannette Kagame ati “Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ni umusaruro wa politiki na gahunda zidaheza. Binagaragaza inyungu ikomeye y’ uguhitamo kwacu mu kubungabunga umutungo dufite ukomeye, Abaturage b’ u Rwanda”

Yakomeje agira ati “Muri iki gihe Isi yugarijwe na byinshi bitanya abantu. Nk’ uko twahuriye hamwe ngo dusengere ibihugu byacu, reka twiyemeze ubwacu ko ubumwe bukomeza kuba inkingi ya mwamba”


Jeannette Kagame yari kumwe n’ itsinda ry’ abakozi ba ambasade y’ u Rwanda muri Amerika, na Amb. Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri USA

Aya masengesho yitabirwa na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, abagize kongere y’ Amerika, abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika n’ abatumirwa baturutse mu bihugu 140.

Aya masengesho aberamo ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu bya politiki no mu zindi ngingo.

Si ubwa mbere Madamu Jeannette Kagame atumirwa muri uyu muhango kandi akawuhabwamo ijambo. Ubwo yari yo muri 2014 yasobanuriye abawitabiriye u Rwanda n’imiterere yarwo ndetse n’amateka yarwo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asobanura aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi yise 3G ari byo “Gorillas, Governance and Gender” (ingagi, imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore).

Madamu Jeannette Kagame yifashishije ingagi nka kimwe mu bintu bidasubirwaho byagombye kubera ba mukerarugendo impamvu yo gusura u Rwanda, anagaruka ku miyoborere myiza nka kimwe mu nkingi zituma u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kandi abantu bagendamo bisanga.

Yanagarutse ku buringanire n’ubwuzuzanye mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rufata abaturage bose kimwe bityo rukaba nta n’umwe rusiga inyuma mu nzira y’iterambere rurimo.

Madamu Jeannette Kagame yanitabiriye aya masengesho ubwo yabaga ku nshuro ya 66 tariki 8 Gashyantare 2018.

National Breakfast Prayer ni ihuriro ngarukamwaka riba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, ryatangijwe mu 1953 .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...