AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubutumwa Jeannette Kagame ku munsi wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside

Ubutumwa Jeannette Kagame ku munsi wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside
20-06-2020 saa 12:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1229 | Ibitekerezo

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba hari imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigaragaza umugambi w’abayiteguye bagamije kumaraho Abatutsi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, umunsi hibukwa ku nshuro ya 26, imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wanyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbugankoranyambaga ku mpamvu z’uko igihugu kiri guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Uyu ni umunsi GAERG itegura buri mwaka, ukabera ahantu hatoranyijwe hirya no hino mu gihugu. Uyu munsi ntibyakunze ko imbaga y’abantu ihurira hamwe kubera kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Jeannette Kagame yagize ati “Mu gihe twibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Jenoside ari umugambi ugamije kurimbura burundu abantu bafite icyo bahuriyeho.”

Madamu Jeannette Kagame akomeza avuga ko “Dukomeze kwigisha abato babyiruka umuco w’Ubumuntu, kumenya agaciro k’undi, kwanga ikibi no guhora duharanira impinduka nziza kuko twabonye ko bishoboka.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere ku buryo itababariraga umuntu wese wahigwaga yaba umwana, inkumi, umusore, ufite ubumuga, umurwayi, cyangwa ugeze mu zabukuru w’intege nke washoboraga no gupfa urupfu rusanzwe mu gihe gito.

Umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urimo gutegura filime mbarankuru (documentary) igaragaza ko imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko myinshi muri iyo miryango 15,593 yazimye, yari iherereye mu turere twa Karongi na Nyamagabe, tukaba ari tumwe mu turere twari tugize agace kiswe ‘Zone Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru ni urutonde rw’agateganyo rw’imiryango yazimye y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’umubare w’abari bagize iyo miryango mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA