konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ubutumwa bwiza dutanga n’ubwitabire tubona biduha icyizere cyo kuzatorwa - Dr Frank Habineza

Ubutumwa bwiza dutanga n’ubwitabire tubona biduha icyizere cyo kuzatorwa - Dr Frank Habineza
27-08-2018 saa 22:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1510 | Ibitekerezo 1

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) , Dr Frank Habineza yashimangiye ko bafite icyizere cyo kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko bashingiye ku bwitabire bw’abaza kumva imigabo n’imigambi babafitiye ndetse n’ubutumwa bwiza babagezaho.

Ibi Dr Frank Habineza uyoboye ishyaka Green Party mu Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018 ubwo we na bagenzi be 31 bari mu gikorwa cyo kwiyamamariza imyanya w’Abadepite mu turere twa Bugesera na Kicukiro.

Dr Frank Habineza yavuze ko uko bagenda bagera mu turere tunyuranye mu bikorwa byo kwiyamamaza babona ubwiyongere bw’abaturage baza kubashyigikira nka Green Party no kumva imigabo n’imigambi babafitiye.

Yakomeje avuga ko Green Party ifite icyizere cyo kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko ndetse ko ngo ubwitabire bw’abantu ku ma site n’ubutumwa bwiza babagezaho bitanga icyizere cy’uko bazanarenza amajwi 5% imitwe ya politike isabwa kugira ngo ihabwe imyanya 3 mu Nteko.

Yagize ati "Icyizere kirahari kandi kiragenda cyiyongera kurushaho dukurikije uko twatangiye ibikorwa byacu byo kwiyamamaza. Twatangiriye mu karere ka Muhanga turazenguruka tugera Rubavu ,Gicumbi [. …] Aho twagiye hose twahasanze abantu benshi cyane aho kuri buri site twagiye tubona abantu basaga ibihumbi bitanu baje kumva imigabo n’imigambi tubafitiye.”

Yakomeje agira ati “Abantu bagiye biyongera cyane, icyizere kirahari kandi ntigishingiye ku bantu tubona ku masite twiyamamarizaho gusa, ahubwo n’ubutumwa bwacu ni bwiza bugera ku bantu benshi cyane buciye ku ma radiyo, za televiziyo n’izindi mbuga nkoranyambaga bikaba bitanga icyizezere cy’uko abanyarwanda bazadutora ku bwinshi.”

Mu mirenge ya Juru ho mu karere ka Bugesera n’umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abakandida depite ba Green Party bahiyamamarije, babwira imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi yabo ko nibabatora bazabashyiriraho gahunda zizabafasha mu mishinga y’ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bijejwe ko bazavuganirwa bagahabwa amazi meza ku buryo bazasezera ku muruho wo kwirirwa bajya mu misozi gushaka amazi.Bijejwe ko byibura ingo eshanu zizaba zifite ivomo ryazo.

Dr Frank Habineza yizeye ko ishyaka rye rizabona imyanya igera ku 10 mu Nteko

Ishyaka Green Party rifite abakandida 32 bari kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nina Kuya 28-08-2018

Ni byiza ariko ibyo kugarura caguwa ntabyo dushaka kuko bidindiza inganda zacu

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...