AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uganda yabwiye abacuruzi bayo ngo ‘Mwibagirwe isoko ryo mu Rwanda’

Uganda yabwiye abacuruzi bayo ngo ‘Mwibagirwe isoko ryo mu Rwanda’
26-07-2019 saa 16:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5820 | Ibitekerezo 5

Minisitiri w’ Ubucuruzi wa Uganda, Amelia Kyambadde yasabye abanya Uganda kwikuramo amarangamutima bafitiye u Rwanda bagacurazanya n’ ibindi bihugu byo mu karere kuko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna kuva muri Gashyantare. Ibi abacuruzi ba Uganda ntibabikozwa.

Iyi ngingo ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna ntabwo u Rwanda ruyivugaho rumwe na Uganda kuko rwo ruvuga ko umupaka wa Gatuna wahagaritswe gukoreshwa kubera imirimo yo kuwagura.

Minisitiri Kyambadde yagize ati “Ntabwo tugomba guheza ubukungu bwacu muri miliyoni zingahe? Miliyoni 8!”.
Uyu muminisitiri yavuze ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 8 nyamara abagenekereza bashingiye ku mibare y’ ibarura riheruka bavuga ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 12.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama yabereye I Kampala kuri uyu 25 Nyakanga. Ni inama yateguwe n’ Ikigo cya Uganda gishinzwe igenamigambi ku bufatanye na Porogaramu y’ Umuryango w’ Abibumbye yita ku iterambere UNDP.

Yagize ati “Birumvikana dufitiye u Rwanda amarangamutima, ariko muri mu bucuruzi, mugomba kwibagirwa u Rwanda. Reka dushakire mu bindi byerekezo, reka tuge muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Reka tuge mu bandi baturanyi. Ibyo ni amarangamutima, bizinesi ni amafaranga”.

Avuze ibi mu gihe abaturage ba Uganda by’ umwihariko abacuruzi bavuga ko ifungwa ry’ umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ryabateje ibihombo.

Inganda 3 zikomeye muri Uganda zivuga ko zahombye miliyari 35 kubera ifungwa ry’ umupaka wa Gatuna.

Izo nganda ni Roofings Mills Limited, ikora ibikoresho by’ ubwubatsi ivuga ko imaze guhomba miliyoni 4 z’ amadorali, Hima Cement imaze guhomba miliyoni 3,5 z’ amadorali na Uganda Breweries Ltd yenga ibinyobwa imaze guhomba miliyoni 1,5 y’ amapawundi. Iki gihombo bakigaragarizaga urwego rw’ abikorera muri Uganda.

Minisitiri Kyambadde yavuze ko batangiye kwakira abacuruzi babo bavuga ko baburiye amamodoka n’ indi mitungo mu Rwanda gusa yabakuriye inzira ku murima ababwira ko guverinoma ya Uganda ntacyo izabafasha.

Uganda niyo yungukiraga cyane mu bucuruzi yakoranaga n’ u Rwanda kuko ariyo ifite ibicuruzwa byinshi yoherezaga mu Rwanda.

Umwaka ushize Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $197 gusa ni make ugereranije n’ uko mu myaka itatu ishize yigeze kuba miliyoni $254 ariko ni menshi cyane ugereranije n’ uko ibyo u Rwanda rwoherezayo bifite agaciro ka miliyoni $20 gusa.

Abacuruzi bo muri Uganda ntibakozwa ibyo kuzibukira isoko ry’ u Rwanda
Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ Abacuruzi bo mu mujyi wa Kampala (Kacita), Everest Kayondo yavuze ko gucuruzanya n’ ibindi bihugu bigoye.

Kayondo yongeyeho ko kubuza abacuruzi ba Uganda gucuruzanya n’ u Rwanda atariwo muti.

Ati “Iki si igisubizo kuko si ubwa mbere bibaye, batubujije gucuruzanya na Sudani y’ Epfo batugira inama yo gucuruzanya n’ u Rwanda. Biragana he niba twarakuwe muri Sudani y’ Epfo ubu tukaba dukuwe mu Rwanda?”.

Mu Rwanda naho ingaruka zo kuba ibicuruzwa Uganda yohereza mu Rwanda byaragabanutse irigaragaza kuko bimwe mu bicuruzwa mu Rwanda byabuze ibisigaye bigahenda.


Minisitiri w’ Ubucuruzi wa Uganda, Amelia Kyambadde

Src: Dail monitor


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
bosco Kuya 30-07-2019

Yeweeee!murasetsacyane amafaranga ntacyamaze udafite ahuyajyanangobaguhe ibyukeneye,inzara yakwica ufite amafaranga,ariko ufite ibyokurya ntakibazowagira

Fifi Kuya 28-07-2019

Ntakibazo kirimo, u Rwanda narwo rwarabikoze aho abacuruzi babujijwe kujya Uganda (Kabarebe i Nyagatare), so nabo bafite ubwo burenganzira.

Kabebe Kuya 27-07-2019

Ariko muri kwihagararaho mubyukuri amafranga uyafashe ukayicarana yakumarira icyi? Wayahekenya rubanda rugufi nitwe turi kuharenganira bikomeye mugabanye kwihagararaho kndi nawe wanditse iyinkuru byakugizeho ingaruka nuko arayanda ntakundi wabigenza.

Mind Kuya 27-07-2019

Iyo ufite amafaranga ugurira uwo ushatseAriko ufite ibicuruzwa ntiyihitiramo umugurira.Ubundi umucuruzi niwe singings,agafata neza umuguzi,akamuhendanhenda.None Uganda yo irikudufunga batwica.None se iyo ni costomer care?

Robert Kuya 26-07-2019

No sens!! Ngo Uganda nito yahombye kurusha u Rwanda!? None se ubwo ari ugura byinshi nugurisha byinshi ufite ikibazo ni nde?? Kugira amafrw ntacyo byamarira umuntu mu gihe ntacyo ayamaza rwose; abantu bakwiye kumva ko agaciro k’amafrw ari icyo yamariye umuntu. Anyway njye simbona ko ubugande bwahombye kurusha u Rwanda kuko amafranga dutunze ntacyo akitumariye inzara irayatwicanye plz

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...