AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Uganda yatesheje agaciro pasiporo yari yahaye Mukankusi ushinzwe diplomasi muri RNC

Uganda yatesheje agaciro pasiporo yari yahaye Mukankusi ushinzwe diplomasi muri RNC
21-02-2020 saa 13:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2892 | Ibitekerezo 1

Guverinoma ya Uganda yatesheje agaciro urwandiko rw’inzira (pasiporo) yari yahaye Umunyarwandakazi Mukankusi Charlotte ushinzwe diplomasi y’ishyaka RNC zitavugarumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Amakuru y’uko iyi pasiporo yateshejwe agaciro yemejwe na amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nduhungirehe yavuze ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda yemera ko Mukankusi Charlotte iyo pasiporo yayikoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba.

Gutesha agaciro iyi pasiporo bijyanye n’umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yo ku wa 14 Gashyantare 2020, yahuje abakomiseri bashinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ u Rwanda na Uganda. Uwo mwanzuro wasabaga Uganda guhagarika ibikorwa bihungabanya umutekano w’ u Rwanda bikorerwa ku butaka bwayo.

Nyuma y’iyo nama nibwo Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 yari ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, inashyikiriza u Rwanda abarwanashyaka 2 ba FDLR RUD urunana bagabye igitero I Musanze bagahungirayo.

Muri Werurwe 2019 nibwo amakuru y’uko Leta ya Uganda yahaye Mukankusi Pasiporo yamenyekanye. Hari hashize iminsi mike Charlotte Mukankusi ahuye na Perezida Museveni wa Uganda.

Charlotte Mukankusi yavutse mu 1970, nyinjira mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 I Gatuna habereye ibiganiro bigamije kugarura umubano mwiza hagati y’ u Rwanda na Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kamonyi Kuya 21-02-2020

Bararwana n’ubusa yirirwa ahandi igataha murda!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...