AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Uko Rwanda Day yagiye iba abarwanya u Rwanda bagiye bacika intege’ Ngendahimana

‘Uko Rwanda Day yagiye iba abarwanya u Rwanda bagiye bacika intege’ Ngendahimana
5-10-2019 saa 09:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3306 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ ishyirahamwe RALGA rihuza uturere n’ umugi wa Kigali Ladislas Ngendahimana avuga ko Rwanda Day uko yagiye iba abarwanya u Rwanda bacika intege kuko ngo abari barafashwe bugwate bagenda bamenya ukuri.

Ngendahimana yabikomojeho mu kiganiro gisesengura umusaruro wa Rwanda Day cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019.

Ni ikiganiro yahuriyemo na Aulea Mukangabo, na Guverineri w’ Intara y’ amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mukangabo umunyamategeko wahoze aba mu muhanga ubu akaba yaratashye mu Rwanda yavuze ko abana bari mu mahanga banyotewe u Rwanda.

Avuga ko abishingira ku kuba abana be barakoraga ubushakashatsi ku Rwanda. Ngo harimo n’ uwakoze ubushakashatsi ku birere kugira ngo arebe uko byabyazwa umusaruro.

Ati “Ajya kurangiza Bachelor yakoze ku bintu by’ ibirere bigaragaza ko u Rwanda ari ikintu cyari kimubabaje. Ku bw’ amahirwe nari naragarutse narabimushyiriye n’ abantu b’ inshuti bakabimushyira kugira ngo akore ubushakashatsi ku bintu byose bishobora kuva mu birere”.

Rwanda Day igiye irabera I Bonn mu Budage ni iya 10. Ngendahimana avuga ko 9 zabanje zatanze umusaruro mu bijyanye n’ ubumwe bw’ Abanyarwanda, iterambere ry’ ubukungu no mu bijyanye n’ umutekano.

Yagize ati “Ikibazo cya mbere twari dufite mbona cyari ikibazo cy’ ubumwe bw’ Abanyarwanda bwari bukirimo ibikomere byinshi cyane. Ubona ko uko Rwanda day zagiye zibera mu bihugu binyuranye, ubwo bumwe bw’ Abanyarwanda bwarushijeho kwiyubaka. Icya kabiri mbona n’ ikintu cy’ iterambere ry’ ubukungu, iyo urebye nubwo Rwanda day abantu bakunze kuvuga ngo abagiyeyo bahatanze amafaranga menshi ariko buriya hari amafaranga ushora nk’ igishoro. Ishoramari ryaturutse mu Banyarwanda bari hanze amafaranga bagiye boherereza benewabo bari hano mu gihugu ni amafaranga menshi buriya”.


Uwambaye ishati y’ ubururu niwe Ngendahimana Ladislas, naho ubanza ni Aulea Mukangabo

Akomeza agira ati “Icya gatatu mbona ni ikintu kitwa umutekano. Rwanda Day ya mbere nagiyemo ngewe hari muri 2012 tujya muri Amerika, naje kubona abantu barimo kwigaragambya ariko mbabazwa no kubona umuntu wari mu nkotanyi urugamba rutangira (Rudasingwa) afite ifoto ya Habyalimana ariyo yamanitse hejuru. Ukibaza uwo muntu wabaye mu nkotanyi ugeze aho azamura ifoto ya Habyalimana akamubona nk’ umukiza we.

“Icyo nshaka kuvuga ni uko uko Rwanda Day yagiye iba hirya no hino abarwanya u Rwanda bagiye bacika intege kuko abo bagendaga bagira ingwate bagiye barushaho kwibohora ndetse n’ ibyo bihugu byashakaga kuba byabafasha bikagenda bibakuraho amaboko kuko babashaga kubona y’uko ibyo bavuga ntashingiro bifite”

Muri Rwanda iheruka yabereye mu Bubiligi muri Kamena 2017, Perezida Kagame yashishikarije Abanyarwanda kwirinda ibibacamo ibice avuga ko ubukene, indwara n’ umutekano muke iyo bije bitabaza amoko ko ahubwo byibasira bose nta we bisize.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko iyo abantu bari hamwe batsinda indwara, n’ ubukene ikibaranga kigasigara ari ‘Ukuba Umunyarwanda’.

Guverineri Gatabazi we avuga ko iyo abantu bavuye mu Rwanda bakajya muri Rwanda Day mu mahanga bitanga ubutumwa ku banyarwanda bariyo n’ iyo batagira icyo bavuga. Ngo hari igihe abari mu mahanga baba baziko mugenzi wabo wasigaye mu Rwanda yapfuye bityo ngo iyo bamubonye bakaganira bigira ubutumwa bubasigira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...