AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umubyeyi uvuga ko umukozi wa RIB yamutegetse kubeshyera umu General yandikiye Perezida ibaruwa ifunguye

Umubyeyi uvuga ko umukozi wa RIB yamutegetse kubeshyera umu General yandikiye Perezida ibaruwa ifunguye
17-02-2020 saa 13:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 37449 | Ibitekerezo 36

Uwase Saidathi Solange, ni umubyeyi uvuga ko we n’umugabo we barenganye, bakaba bari mu kaga gakomeye baterwa n’uko banze kubeshyera umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, ndetse n’aho bashatse kugaragaza ikibazo cyabo bakaba barasanze uwabarenganyije ashobora kuba abyitambikamo. Avuga ko yanagerageje kubigeza kuri Perezida wa Repubulika ariko nabwo akaba atizeye ko urwandiko rwamugezeho kuko akeka ko uwabarenganyije nabwo yaba yarabyitambitsemo. Nyuma yo kubona uburyo Perezida ashishikajwe no kurenganura abaturage ndetse ntahweme guhana abayobozi bakuru barenganya abaturage, yahisemo kumwandikira Ibaruwa ifunguye abinyujije ku Kinyamakuru Ukwezi, aho yizeye ko Umukuru w’igihugu urangwa no kwanga akarengane azakurikirana ikibazo cye akabarenganura. Ibaruwa ifunguye yanditse murayisanga hasi muri iyi nkuru:

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mubyeyi wacu, nejejwe no kubandikira ngirango mungirire impuhwe munkemurire ikibazo kuko kugeza ubu nabuze uwanyumva mu bayobozi bose nakigejejeho bambwira ngo mfitanye ikibazo na RIB.

Ikibazo cyanjye giteye gutya: Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha yasabye umugabo wanjye nanjye ubwanjye kwemeza ko umutungo dufite atari uwacu ahubwo ari uw’umu General umwe wo mu gihugu cyacu ubarizwa mu ngabo za RDF, atubwira ko nitutabyemeza ibyacu babifunga natwe bakadufunga. Twagerageje kugaragaza uburyo twageze kubyo dufite dushingiye mbere nambere mu mpanuro muha Abanyarwarwanda ndetse n’amahirwe mwadushyiriyeho yuzuye igihugu cyacu, ariko twatangajwe n’uko koko amavuriro twari dufite yafungiwe umunsi umwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko n’ ababikoze ubwabo babyemera.

Amasezerano twari dufitanye n’ibigo by’ubwishingizi yahise afungwa hatitawe ku masezerano, amafaranga bari bafitiye ayo mavuriro arafatirwa, business nshya twari dufite zimwa amahirwe y’amasoko ku buryo bw’akarengane, umugabo wanjye arafungwa nk’uko bari babitubwiye, kugeza n’ubu ibyacu byose birafunze. Iyo dusabye ko twarenganurwa, MINISANTE, RSSB n’Urwego rw’ Umuvunyi batubwira ko tubanza tugakemura ikibazo twagiranye na RIB, nyamara iyo twegereye RIB ntibasha kudusobanurira ikibazo gihari, ahubwo kugeza mu kwezi gushize twari tugisabwa kwisubiraho ngo tubeshyere uwo muyobozi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ibi byaduteje igihombo kinini, ndetse natwe twagiteje abandi, amazu atishyurwa yakorerwamo n’ayo mavuriro agiye kumara umwaka afungiraniyemo imiti nayo imaze kwangirika hafi ya yose ishobora no kuzateza ingaruka abaturage begeranye nayo, imanza zitandukanye na ba nyiri ayo mazu badusaba kubishyura tukanakuramo n’ibikoresho tudafite n’aho tubijyana, ndetse tutanemerewe no kubikura mu mazu birimo kuko ababidukopye babifatiriye bitegereje gutezwa cyamunara turamutse tutishyuwe n’ibigo by’ubwishingizi ngo natwe twishyure. Ibyo byiyongeraho cyamunara za banki twafashemo inguzanyo zitandukanye n’ibindi biteye agahinda.

Icyifuzo: hashize amezi atandatu twandikiye Minisitiri w’Intebe ntiyadusubije, namwe ubwanyu twarabandikiye ariko dutekereza ko batatumye zibageraho kuko nzi neza ko mwanga akarengane, ndetse uburyo mumaze igihe mugaragaza ko hari abayobozi bamwe bashyigikirana mu makosa bagahemukira abaturage nyamara mwe mukabirwanya, nibyo byanteye imbaraga zo kumva ko kubandikira muri ubu buryo byatuma mumenya ikibazo cyacu.

None nifuza ko mwadukurikiranira iki kibazo mwasanga koko ibyo twanze kwemerera uwo mukozi wa RIB ari ukuri cyangwa hari amakosa yaba yarabaye umuryango wanjye ukayagiramo uruhare muzaduhane mwihanukiriye, ntimuzigere muduha imbabazi, ariko nimusanga natwe dufite ukuri ibihombo twateje abaturega ubu bizishyurwe nuwabyangije kuko sindenganya inzego z’igihugu bahagarariye kuko nizera ntashidikanya ko atari zo zabatumye, nkaba nifuza ko mwaturenganura ,abadukopye ibikoresho, abakozi bakorera company zacu zitandukanye, ba nyir’amazu bakarenganurwa, ndetse n’ubwo nizeye ubutabera bw’igihugu cyacu mukaba mwagira uruhare mu gukurikirana ubutabera umugabo wanjye arimo guhabwa, ibyinshi ntavugiye aha nabisobanura kurushaho mumpaye umwanya dore ko bankumiriye kenshi kubageraho ndetse n’umugabo wanjye aho afungiye yasabye inzego zitandukanye ko zamwumva akazisobanurira akarengane ke abura uwamwegera, kandi amakuru atandukanye yatanga ashobora kugira akamaro ku nzego zitandukanye z’igihugu.

Nasoza mbahamiriza ko nishimira imikorere y’inzego z’igihugu cyacu na RIB ubwayo nk’u Rwanda rushishikajwe no guhashya ibyaha, ariko nkumva ko umukozi runaka ashobora gukora amakosa ku giti cye yitwaje urwego ahagarariye, kandi nzi neza ntashidikanya ko ibyo mubimenye mudashobora kubyihanganira. Ndabashimiye uburyo mubyumvise mubyeyi w’Abanyarwanda!

Uwase Saidathi Solange


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 36
Theophani Kuya 20-02-2020

Ndskeka president azasubizs ikibazo cya babavandimwe kand kk nta muntu wagakwiye kwitaza icyaricyo ngo arenganye abandi

Kamonyi Kuya 20-02-2020

Basomyi dusangiye ibitekerezo ndabasaba inama:nakoreye rwiyemezamirimo arampezape!imyaka ibaye4 yampinduye umusazi gusa byarampungabanije mubuzimabwaburimunsi ambamuntekerezo!nakoze ibishoboka byose ndiryandimara umwanyabyansabagawosendawutanga anyitura kunyambura ,iyomwishyuje ambwirako natinze kumwishyuza ngo ntiyahunze, nagerageje kumwandikira mugaragariza frw angomba yambwiyeko ninkomezakumutitiriza azangezayo ngo aziranye n’umuyobozimukuruw’inkeragutabara kukonibobamuhaye isoko!muzimwese abasobanukiwe n’imigano ukuntu igoranye mbifitemo uburambe namaze imyaka 2(2year)muriryosoko nabasabaga munyobore inziranacamo nkarenganurwa!mwakoze kunyumva my number 0786560173

Kamonyi Kuya 20-02-2020

Basomyi dusangiye ibitekerezo ndabasaba inama:nakoreye rwiyemezamirimo arampezape!imyaka ibaye4 yampinduye umusazi gusa byarampungabanije mubuzimabwaburimunsi ambamuntekerezo!nakoze ibishoboka byose ndiryandimara umwanyabyansabagawosendawutanga anyitura kunyambura ,iyomwishyuje ambwirako natinze kumwishyuza ngo ntiyahunze, nagerageje kumwandikira mugaragariza frw angomba yambwiyeko ninkomezakumutitiriza azangezayo ngo aziranye n’umuyobozimukuruw’inkeragutabara kukonibobamuhaye isoko!muzimwese abasobanukiwe n’imigano ukuntu igoranye mbifitemo uburambe namaze imyaka 2(2year)muriryosoko nabasabaga munyobore inziranacamo nkarenganurwa!mwakoze kunyumva my number 0786560173

Makera Kuya 19-02-2020

RIB ni urwego rurimo gukora nabi aho gutanga umusanzu mu butabera. Nkubu rwaje mu ipereza mu bibazo biri muri Croix Rouge y’u Rwanda ariko banzuye ko nta kibazo gihari ko ari amatiku y’abajyanye ibyo birego. Nyamara ibibazo birakomeje hari akarengane ku bakozi, icyenewabo, ingengabitekerezo ibangamira ubumwe n’ubwiyunge, itonesha, kunyereza umutungo, kudindiza iterambere ry’ikigo, n’ibindi. Nyakubahwa Perezida wa Repuburika narabe ikibazo kirimo kandi kimwe n’iki kibazo cy’uyu muvandimwe akurikirane arebe n’iyi dosiye yo muri Croix Rouge impamvu isa n’iyanyonzwe, byanga bikunda harimo corruption

Nirere Kuya 19-02-2020

Yes RIB ufite amakosa menshi nawe igisambo kirafatwa uwibwe akaba ariwe wishyura amafranga yokuja kugaruza ibyo yibwe wonderful !

Nirere Kuya 19-02-2020

Yes RIB ufite amakosa menshi nawe igisambo kirafatwa uwibwe akaba ariwe wishyura amafranga yokuja kugaruza ibyo yibwe wonderful !

boringo Kuya 19-02-2020

Yemwe muhumure Nyakubahwa PK nawe arabizi ko hari abayobozi bakomeye kandi bafite imico mibi ituma bangiza ibya rubanda kandi mu mwiherero yavuze ko yiteguye guhangana n’ibibazo nk’ibi. Ndashimira n’itangazamakuru riharanira gutumikira abaritumye ndizera izi nkuru zimugeraho kandi azagira icyo azikoraho. Gusa birambabaje kubona hari abantu bakomeje kwitwara gutyo kandi uko bakora aya makosa bituma ajya gukemura ibibazo bateza bigatuma abura umwanya wo gukora izindi nshingano afite nka perezida w’igihugu. Bisubireho rwose.

Beltin Kuya 19-02-2020

Hhhhh rimwe NGO abayobozi beguriye rimwe,ubundi NGO RIB yategetse kubeshyera umuntu.hhhh no danger mwabantu MWe!!

Kodos Kuya 19-02-2020

Nyakubahwa mukuru w’igihugu azatutengera kuko n’Intore izirusha intamwe.
Turamusaba cyane ko yakohereza intumwa mu kigo cyo kwa. Kaddafi akareba aho umuyobozi w’ishuli ashyira ku gitutu abakozi ababwirako azabafunga mu gihe gito.Aho ashaka kurya amafaranga agera kuri miliyoni 7 za Cooperative y’abarimu.Ngo ubuze wese RIB iraza imutware

Kodos Kuya 19-02-2020

Nyakubahwa mukuru w’igihugu azatutengera kuko n’Intore izirusha intamwe.
Turamusaba cyane ko yakohereza intumwa mu kigo cyo kwa. Kaddafi akareba aho umuyobozi w’ishuli ashyira ku gitutu abakozi ababwirako azabafunga mu gihe gito.Aho ashaka kurya amafaranga agera kuri miliyoni 7 za Cooperative y’abarimu.Ngo ubuze wese RIB iraza imutware

Umwaru noera Kuya 18-02-2020

Abantu Bose babaye abo guharabika ubuyobozi bwigihugu nogusebanya kuki batavuga bimwe mubyo babwiwe kuvuga cyangwa ngobavuge nuwo mujenerari abantu biyiminsi babaye abateka mutwe nizo nyeshyamba zihora zihimba himba inkuru zigusebanya.

Rukundo comedian Kuya 18-02-2020

Nonese ibyo umuntu yabizira kubitibye yitereye ahubwonutabikurikirana nishyamba arikwambura kbxa murakoze Gusa umubyeyi wacu arahari humura

Rukundo comedian Kuya 18-02-2020

Nonese ibyo umuntu yabizira kubitibye yitereye ahubwonutabikurikirana nishyamba arikwambura kbxa murakoze Gusa umubyeyi wacu arahari humura

Rukundo comedian Kuya 18-02-2020

Nonese ibyo umuntu yabizira kubitibye yitereye ahubwonutabikurikirana nishyamba arikwambura kbxa murakoze Gusa umubyeyi wacu arahari humura

kanamugire Sylvain Kuya 18-02-2020

Ahubwo nange ndumva mwashaka uwo mujenerali yabafasha pe

Rwanyonga Kuya 18-02-2020

Uyu mu mama niyihangane kuko nawe niko yagenzerezaga abamukoreraga ...abambura ,ibirukana uko abonye, nta assurance aha abakozi nibindi.....
Gusa nuko iyo wumvishe uruhande rumwe wumva ar ukuri.....rwose ndamubyiringiye niyihangane kuko ndamuzi we numugabo we si ba shyashya....

Shama Kuya 18-02-2020

Ndizerako umubyeyi wacu yabibonye ntakwitwaza icyo uricyo ngo uhungabanye abandi reka twizereko muzatugezaho ibyavuyemo

AMAHORO IWACU Kuya 18-02-2020

Rwose abantu b’abayobozi bitiranya inshinga bahawe bagashaka kurenganya abaturage bakwiye kujya babibazwa.
H.E mujye mumurinda amakosa yanyu kdi byabagirira akamaro. Njye ndibaza koko niba ibi bintu ariko bimeze twaba tugana he? Ubucamanzwa bwacu bwo kuki mutagaragaza ubunararibonye mu gukemura impaka nk’izi kuburyo ibibazo birinda aho hiyambazwa H.E?
Targets goals za vision 50 tuzigeraho gute mu gihe hari abantu bahabwa inshingano bakumva bakwiye guhonyora agateka ka muntu koko?
Saidathi ihangane ubwo byageze aha bizakemuka neza!!!

Sylve Kuya 18-02-2020

NYAKUBAHWA PEREZIDA URUMUYOBOZI DUKUNDA KUKO WANGA AKARENGANE MUDUFASHE KUKO HARI BAGITIFU B’IMIRENGE BIRIRWA BAHONDAGURA ABATURAGE MURUHAME, BAGACA N’AMANDE BIHIMBIYE, UKUMVA NGO UMUNTU WATEMYE IGITI KIMWE MUKWE BAMUCIYE IBIHUMBI IJANA KANDI RWOSE AMATEGEKO IBYO ATABYEMERA
MURAKOZE.

Jojo Kuya 18-02-2020

Ooooohh! Uyu mubyeyi nukuri ubutabera bumurenganure kuko ibi biteye agahinda. n ugusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu cyacu batsikamira abiteza imbere.

Alonwo Kuya 18-02-2020

None se ubwo uwo mu Generali nawe mu mubwiye Ibyabaye aho kumubeshyera nawe ntiyakwigerera kwa presida uwo mukozi wa RIB ubeshyera Generali ahaaa ndumva birimo urujijo aba banyamitungo nabo ndabona ari cyangwa bari aba milliardaire ntibyoroshye

Bucyedusenge jean Kuya 18-02-2020

Jyewe nkurikije akazi ka Rib ntago baramenya akazi bakora sinzi kugirango umuntu ajye gufata icyemezo nkiki biba bibabaje nkaba nisabira ubuyobozi bwa Rib ko bukurikirana ikibazo uko kiri noese Rib we aho gucyemura ikibazo konumva arimwemuri kugiteza mukosore imikorere kuko bitabayibyo karabananiye,.

Imena Cynthia Kuya 17-02-2020

RIB ifite imikorere mibi nanjye ndumuhamya wabyo
Maze imyaka erega atanu nsiragizwa kubera umuntu wampuguje imodoka
Natunguwe nuko nihereye abayobozi bakuru ba RIB amakuru nishakiye njyewe ubwanjye bwaho imodoka ihishe ahubwo ngatungurwa nuko bahise babwira suspect ko namenye aho iri agahita ajya kuyihisha aho ntazi nanavuga ntihagire unyumva bati uzaduhamagare ntiyitabe

Nkibaza ukuntu umuntu udahite nicyangombwa nakimwe kimodoka utazi nanyirayo yewe atarigeze anayigura ayihuguza umuntu ahubwo inzego zikarebera gusa.
Nyakubahwa HE atabe kuko turagarijwe

Kenny Kuya 17-02-2020

Please your excellency
GIRIRA IBAMBE UYU MUBYEYI ARARWANIRWAHO N’INZOVU 2
TURAKWIZEYE.

Ka m s Kuya 17-02-2020

Soso Dufite Impano twiherewe n’Imana niba bimugeraho ndizera neza ko uzarenganurwa kandi niyo atahita abibona harababimugezaho ndizera neza ko bizagenda neza, humura dufite Umutoza uzirusha Intambwe.

DAVID NSENGIYUMVA Kuya 17-02-2020

We normally thank our president for highly trustworth and hard working in all ways but to this case this sounds synical in sense we all know that this country is built up by Rwandan brian,hardworking

EUGENE Kuya 17-02-2020

Ahaa wenda ubwo bandikiye umukuru wigihugu azanyuzamo akeyo

EUGENE Kuya 17-02-2020

Ahaa wenda ubwo bandikiye umukuru wigihugu azanyuzamo akeyo

EUGENE Kuya 17-02-2020

RIB nirwo rwego rusigaye rukara ibyo rwishakiye wagirango ntamategeko abagenga ahari Nyakubahwa noho ahagere kdi uwo mubyeyi arinda yiyambaza Umuyobozi wigihugu ntahandi yanyuze nabo bazabazwe icyo bakoze kuricyo kibazo

EUGENE Kuya 17-02-2020

RIB nirwo rwego rusigaye rukara ibyo rwishakiye wagirango ntamategeko abagenga ahari Nyakubahwa noho ahagere kdi uwo mubyeyi arinda yiyambaza Umuyobozi wigihugu ntahandi yanyuze nabo bazabazwe icyo bakoze kuricyo kibazo

Habyarimana Bosco Kuya 17-02-2020

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje kwirengagiza inshingano bashinzwe, gusa abo ni abo mwamenye mukomeze gukurikirana nabandi badakora neza.
Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

Ray Kuya 17-02-2020

H.E ashoboye kurenganura umuntu wese warenganyijwe nabandi bayobozi bitwaje icyo baricyo umunsi wejo hashize hatangira inama yumushyikiramo kunshuro 17 yabwiye abayobozi kwadakunda amafuti kandi ahora abibabwira, nkumuntu ntawutumva akarengane aba bantu bafite nyakubahwa perezida wacu twizeye kwazafasha uyu mubyeyi
Murakoze

Ray Kuya 17-02-2020

H.E ashoboye kurenganura umuntu wese warenganyijwe nabandi bayobozi bitwaje icyo baricyo umunsi wejo hashize hatangira inama yumushyikiramo kunshuro 17 yabwiye abayobozi kwadakunda amafuti kandi ahora abibabwira, nkumuntu ntawutumva akarengane aba bantu bafite nyakubahwa perezida wacu twizeye kwazafasha uyu mubyeyi
Murakoze

ISIRIKOREYE Kuya 17-02-2020

AHA YENDA UBWO BICIYE MUKINYAMAKURU SHAHU URAMARA KABIRI PEREZIDA NAGUFASHE KUKO AKO KARENGANE KAREZE BAGUSABA KWEMERA IBINTU UTANATEKEREZA KO BYABAHO

MUGABO Kuya 17-02-2020

Nyakubahwa gerageza nkuko usazwe uri umugabo wukuri urenganure abarengana

MUVUMBA Kuya 17-02-2020

RIB byo ntirimo gukoresha ubunyamwuga! wagirango ntabuyozi igira! hari amazina nange navuga hano yaba RIB kandi bakuru bakora nabi barya Ruswa cg bashyigikirana mumakosa! Nyakubwa Perezida wacu! gerageza ucishe umweyo muri RIB

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...