konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunya Canada Michaelle Jean yahiye ubwoba bwa Louise Mushikiwabo bagiye guhatana

Umunya Canada Michaelle Jean yahiye ubwoba bwa Louise Mushikiwabo bagiye guhatana
24-07-2018 saa 16:41' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8104 | Ibitekerezo

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse akaba ari n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, aritegura guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Michaelle Jean wo muri Canada usanzwe ayobora uyu muryango, yahiye ubwoba bwo kuzahatana na Louise Mushikiwabo mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Ubusanzwe, igihugu cy’u Bufaransa ndetse na Canada, nibyo bifatwa nk’ibihugu bifite imbaraga muri uyu muryango. Buri gihugu muri ibi, kizashyigikira umukandida umwe muri aba babiri, dore ko Perezida Emmanuel Macron w’U Bufaransa, yatangarije byeruye Perezida Kagame ko nta kabuza u Bufaransa buzashyigikira Louise Mushikiwabo. Birumvikana ko ku rundi ruhande, Canada yo izashyigikira umwenegihugu wayo Michaelle Jean umaze imyaka 4 ayobora uyu muryango.

Inama izabera i Erevan muri Armenia tariki 11 na 12 Ukwakira 2018, niyo izatorwamo uzayobora uyu muryango mu gihe cya manda y’imyaka ine iri imbere. Mu bamaze kugaragaza ko Louise Mushikiwabo afite amahirwe menshi yo kuyobora uyu muryango, hari n’inkoramutima za Michaelle Jean bazahatana ndetse n’ibimenyetso bitandukanye bikerekana ko na nyir’ubwite adafite umutima uri hamwe.

Nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje, umuvugizi wa Michaelle Jean, yagaragaje ubwoba bafitiye Louise Mushikiwabo. Uyu ni Bertin Leblanc, wemeye ko uwo avugira atabona Mushikiwabo nk’ikipe yoroshye bazahatana. Mu magambo ye ati: "Bigaragara ko igitego cya mbere cyatsinzwe na Louise Mushikiwabo hamwe n’abamuri inyuma ariko natwe ntabwo turakurayo amaso burundu"

Michaelle Jean, aherutse nawe gutangaza amagambo benshi babonye nk’igihunga cy’ubwoba yaba yaratewe no guhatana na Louise Mushikiwabo. Ubwo yaganiraga na Radio Canada, yavuze ko azi neza Louise Mushikiwabo, kuko ngo yabaye ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Canada, ndetse ko yabaye igihe kirekire muri Ottawa nyamara atarigeze aba umuyobozi kuri uwo mwanya ataranahabaye nk’uko yabivuze.

JPEG - 48.6 kb

Umuvugizi wa Michaelle ntiyahishe ubwoba bafitiye Louise Mushikiwabo

Inzobere Jocelyn Coulon ukora mu kigo cy’ubushakashatsi mu bya Politiki muri Kaminuza ya Montréal, avuga ko u Bufaransa buzitanga uko bishoboka kose ngo bwongere kugira ijambo mu karere k’ibiyaga bigari aho u Rwanda ruri mu bihugu bifite ijambo rikomeye kandi ibi bihugu bikaba bikomeza kwagura umubano cyane n’ibihugu bikoresha icyongereza.

U Bufaransa, nicyo gihugu kugeza ubu gitanga inkunga nyinshi mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa. Kuba cyaramaze kwerura ko kizashyigikira Louise Mushikiwabo, byiyongeraho kuba inama yahuje abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika iherutse kubera i Nouakchott, mu byo yanzuye harimo ko ibi bihugu bya Afurika bizashyigikira Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Uyu muryango urimo ibihugu 58 bya Afurika byiyongeraho ibindi bifite ijambo muri uyu muryango ariko bidatora, bigashimangira amahirwe ya Louise Mushikiwabo. Michaelle Jean na we wari wagiye kuri uyu mwanya ashyigikiwe n’ibihugu byo muri Afurika muri manda yashize, ubu mu buryo bweruye ashyigikiwe na Canada hamwe na Haïti nk’igihugu akomokamo n’ubwo yakuriye muri Canada.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa kandi ishimangira ko kuva Perezida Emmanuel Macron yatangira kuyobora u Bufaransa, Michaelle Jean yatangiye kunengwa n’u Bufaransa bumushinja kuba yaratandukiriye mu nshingano ze, agahindura uyu muryango nk’ushinzwe gucunga ibya demokarasi n’iby’uburenganzira bwa muntu kandi ibi hari indi miryango ibishinzwe, ngo icyakabaye nyamukuru ari ukugenzura ibijyanye no guteza imbere ururimi, uburezi n’umuco.

Iyi myumvire ya Perezida Macron, inashyigikiwe cyane na Lionel Zinsou wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bénin, na we akaba umwe mu bavuga rikumvikana muri uyu muryango, na we akaba yemeza ko uyu muryango watandukiriye cyane ugahindura intumbero mu gihe wayoborwaga na Michaelle Jean.

JPEG - 1.1 Mb

Muri 2014, Louise Mushikiwabo yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 b’Indashyikirwa ku mugabane wa Afurika, urutonde yagaragayeho ari no muri 3 ba mbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...