AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Nsengimana wa ‘Umubavu TV’ yikomye Tom Ndahiro wamushinje ingengabitekerezo

 Umunyamakuru Nsengimana wa ‘Umubavu TV’ yikomye Tom Ndahiro wamushinje ingengabitekerezo
25-11-2020 saa 11:40' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4679 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Nsengimana Théoneste ufite ibitangazamakuru bya Umubavu TV na Umubavu.com yikomye umushakashatsi Tom Ndahiro wamushinje guha urubuga abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije mu bitangazamakuru bye by’umwihariko igikorera kuri YouTube.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bamaze iminsi batanga ibitekerezo ku mashusho basangijwe n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro aho yagaragazaga ubutumwa bwa Karasira Aimable avuga amagambo yagereranyijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aya mashusho ya Karasira hari aho agira ati “Ziriya za CNLG na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyo uzirebye usanga icyo bashishikajwe nacyo ni ukwamagana Laure Uwase, JamboNews , Victoire Ingabire bikarangira ubonye ari ukwamagana abarwanya FPR.”

Akomeza agira ati “Muby’ukuri mbona CNLG, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge njyewe mbyita FPR, njye mbona ari FPR nta kindi, mbese umwanzi wese nako si umwanzi umuntu wese uvuze ko FPR hari amakosa bakoze nibo bantu bafata iya mbere ngo abo bantu baraturokoye. Niba baraturokoye se bivuze ko baticaga abandi bantu.”

Ikiganiro kirambuye bivugwa ko cyafashwe na Nsengimana wa Umubavu TV ariko kiza kunyuzwa ku rukuta rwa YouTube rwa Karasira Aimable rwitwa ‘UKURI MBONA TV’.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Tom Ndahiro ku wa 23 Ugushyingo 2020, bwari buherekeje amashusho ya Karasira bwavugava ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko abanyarwanda bose biyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

Ati “Constitution y’u #Rwanda riti TWIYEMEJE gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n‟ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose"

Yakomeje yibaza ko “Kuba #UmubavuTV na #KarasiraAimable batemeranya n’ibivugwa n’Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nkuko twaritoye mu 2015, ni guhakana no gupfobya jenoside babifitemo inyungu kimwe n’abandi bajenosideri bose. Gukomeza kwirengagiza iyi ngengabitekerezo ikwizwa si ukuroga urubyiruko ?”

Ni ubutumwa bwatanzweho ibitekerezo bitandukanye ndetse n’umuyobozi wa UMUBAVU TV, Nsengimana aza kuganira n’ikinyamakuru UKWEZI asobanura byimbitse iby’amashusho yafashe Karasira avuga imvugo zishobora kuba ziganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Reba ikiganiro na Nsengimana wa UMUBAVU TV

Nsengimana avuga ko Karasira wavuze biriya atari azi neza ko ari ingengabitekerezo ya jenoside ndetse hari abantu bamuhamagaye babimubwira bikamutera kwihutira gusaba imbabazi kuko atari abizi.

Yagize ati “Karasira yaranabisobanuye ko hari abantu bamuhamagaye bakamubwira ko hari ibyo yavuze bitari bikwiye ndetse anabasobanurira ko icyo kiganiro kiri kuri YouTube ye.”

Yasobanuye ko n’ubwo ariwe wafashe ikiganiro ariko ku rubuga rwe rwa UMUBAVU TV atigeze atambutsaho ariya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Tom Ndahiro.

Ati “Hari uburyo Karasira asigaye akoramo muri iyi minsi, araza mugakorana ikiganiro noneho ya mashusho ye akayatwara akayashyira kuri YouTube ye nawe ukayashyira kuyawe. Njyewe rero mubyo nashyize kuri YouTube ntabwo ari ibyo twaganiriye byose kuko nk’umunyamakuru hari ibyo mba ngomba gukuramo bitewe n’uko mbona hari ingaruka bishobora kugira.”

Uyu munyamakuru avuga ko Tom Ndahiro atigeze ashoshoza ahubwo yabisamiye hejuru akabishinja Umubavu TV kandi muby’ukuri amashusho yaranyuze kuri YouTube ya Karasira Aimable.

Nsengimana kandi yahakanye amakuru akunze kuvugwa ko ikinyamakuru UMUBAVU TV ari icya Ingabire Victoire, avuga ko ari ibihuha kuko bagiye no muri RMC basanga handitseyo nyir’igitangazamakuru.

Reba ikiganiro na Nsengimana wa UMUBAVU TV


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA