AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Imipaka y’ u Rwanda na Uganda ishobora kuzafungurwa nyuma y’iminsi 45

Imipaka y’ u Rwanda na Uganda ishobora kuzafungurwa nyuma y’iminsi 45
21-02-2020 saa 16:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5903 | Ibitekerezo 6

Inama yo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020, yahuje Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni, bari kumwe n’abahuza Perezida Joao Manuel Gonsalves LOURENCO wa Angola na Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yatanze icyizere ko umupaka w’ u Rwanda na Uganda ushobora kuzafungurwa nyuma y’iminsi 45.

Ingingo ya mbere mu myanzuro y’ iyi nama yabereye I Gatuna, ivuga ko nk’uko byari byasabwe n’inama ya 3 y’abakuru b’ibihugu bine, inama ya 4 yabereye I Gatuna yitabirwa na Perezida Kagame, Museveni, Tshisekedi na Joao Manuel Gonsalves LOURENCO.

Ingingo ya 2 ivuga ko abakuru b’ibihugu basanze hari intambwe yatewe n’ impande zombi nyuma y’inama iheruka, nk’aho impande zombi zarekuye abafungwa, kandi zikaba zikomeje kubahiriza amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.

Ingingo ya 3, ivuga ko Perezida wa Congo na Perezida wa Angola bashyigikiye andi masezerano yashyizweho umukono uyu munsi hagati y’ u Rwanda na Uganda ajyanye no gutanga ubutabera binyuze mu nzira z’amategeko ku birego birebana n’ibikorwa byagiye bikorerwa ku butaka bw’ikindi gihugu.

Ingingo ya 4, ivuga ko inama yasabye Uganda ko mu gihe cy’ukwezi kumwe guverinoma ya Uganda iba yamaze kugenzura niba ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda bikorerwa ku butaka bwa Uganda biriho, yasanga aribyo igafata ingamba zo kubihagarika kandi ikagaragaza ko bitazongera. Iki gikorwa ngo kizagenzurwa kandi cyemezwe na komisiyo y’abaminisitiri ishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije ko umubano wa Uganda n’u Rwanda wakongera ukaba mwiza.

Ingingo ya 5 ivuga ko umwanzuro wa kane numara gushyirwa mu bikorwa abakuru b’ibihugu bagahabwa raporo, hazatumizwa bitarenze iminsi 15 indi nama y’abakuru b’ibihugu bine ikabera I Gatuna igamije gufungura umupaka no gusubiza umubano w’ u Rwanda na Uganda uko wahoze.

Umwanzuro wa 6 uvuga ko Perezida Kagame na Perezida Museveni bashimye ubwitange bwa Perezida Tshisekedi wa DR Congo na Perezida Joao Manuel Gonsalves LOURENCO wa Angola bakomeje gushaka uko ibibazo biri hagati y’ ibi bihugu by’ibivandimwe u Rwanda na Uganda byakemuka mu mahoro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
ok Kuya 21-02-2020

nibyiza nibyo kwishimira

Nzarubara Etienne. Kuya 21-02-2020

Dushimiye gahunda nziza zirimo kugerwaho mukugarura umubano mwiza hagati yurwanda na Uganda.

EMAEL Kuya 21-02-2020

SINZI NIBABIZASHOKA

EMAEL Kuya 21-02-2020

SINZI NIBABIZASHOKA

Kagabo Pierre Kuya 21-02-2020

Hanyuma se kuri joint commission ko mutibutse ko na bo bazagira igihe cyo gukora rapport.

Uganda yabonye ukwezi no kuba yavuze ibyo yakoze ku bahungabanya umutekano w’ u Rwanda (iminsi 30)

Commission igakora rapport ku bakuru b’igihugu ( nta gihe bayihaye)

Abakuru b’ibihugu bagahura ( iminsi 15 bakibona rapport ya commission)

Murumva ko iminsi 45 ishobora kurenga

Kagabo Pierre Kuya 21-02-2020

Hanyuma se kuri joint commission ko mutibutse ko na bo bazagira igihe cyo gukora rapport.

Uganda yabonye ukwezi no kuba yavuze ibyo yakoze ku bahungabanya umutekano w’ u Rwanda (iminsi 30)

Commission igakora rapport ku bakuru b’igihugu ( nta gihe bayihaye)

Abakuru b’ibihugu bagahura ( iminsi 15 bakibona rapport ya commission)

Murumva ko iminsi 45 ishobora kurenga

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...