AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusaza ugifite ingengabitekerezo kumwigisha ubumwe n’ubwiyunge ni nko gutokora ifuku- Sen. Evode

Umusaza ugifite ingengabitekerezo kumwigisha ubumwe n’ubwiyunge ni nko gutokora ifuku- Sen. Evode
10-04-2021 saa 08:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2207 | Ibitekerezo

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko hari abakuze bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’iyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko abantu nk’abo kubigisha ubumwe n’ubwiyunge ari nko guta inyuma ya Huye kuko utapfa kumukuramo iyo myumvire.

Senateri Evode Uwizeyimana yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri Television Rwanda cyagarukaga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge muri iyi myaka 27 ishize habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu mushingamategeko avuga ko bamwe mu bakuze bakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi, bagikomeye kuri iyi myumvire.

Evode Uwizeyimana wavugaga ko abantu bakwiye kuvugisha ukuri, yavuze ko abantu nk’aba badakwiye gutabwaho umwanya ngo barigishwa baganishwa mu murongo muzima kuko ngo akabaye icwende katajya koga.

Yagize ati “Umusaza ufite imyaka 70 cyangwa 60 ufite igengabitekerezo ukigendera kur ya mategeko 10 y’Abahutu Gitera yashyizeho akakubwira ko yumva ayo mategeko ari yo yayobora igihugu, uwo muntu kwirirwa umwiruka inyuma ngo ufite ibyo umwigisha by’ubumwe n’ubwiyunge bisa no gutokora ifuku kuko akazi k’ifuku ni ugucukura ibitaka.”

Senateri Uwizeyimana ukunze kuvuga ko we ubu inyigisho atanga ashyize imbere urubyiruko, avuga ko nubundi mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge n’inzira zo kubana neza, hakwiye kwibandwa ku bakiri bato.

Ati “Tugashyira imbaraga ku rubyiruko, tukababwira ngo dore Igihugu cyanyu, dore amateka yacu, ni mabi ariko ni ay’acu.”

Ibi bitekerezo kandi abihuriyeho na Pasiteri Antoine Rutayisire na we uzwiho gutanga inyigisho ziboneye.

Pasiteri Antoine Rutayisire mu kiganiro aherutse gutanga cyatambutse kuri Isibo TV, avugamo ko mu bakuze bari mu kigero kimwe harimo abantu bagifite ingengabitekerezo mbi kandi ku mpande zombi baba ari abo ku ruhande rw’abishe n’abiciwe.

Uyu mukozi w’Imana uvuga ko we Imana yamukijije ikitwa urwango n’ibigendana na rwo, avuga ko no mu nzego z’ubuyobozi harimo abantu nk’abo kandi ko iyo yicaye akabisesengura ku ruhande rumwe abumva kuko ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera.

Icyakora avuga ko afite ibyiringiro ko abariho babyiruka ubu n’abazabakomokaho ndetse n’abuzukuru babo, bazabana neza ndetse bakagira igihugu cyiza kurushaho kuko bazakura babona ababyeyi babo ndetse na ba sekuru na ba nyirakuru kandi ibyo ari byo soko y’umunezero n’amahoro.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA