AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75% n’uw’abarimu uzamurwa 20% - Dr Frank Habineza

Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75% n’uw’abarimu uzamurwa 20% - Dr Frank Habineza
31-10-2020 saa 17:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 32680 | Ibitekerezo 35

Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa.

Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y’iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri.

Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’uw’abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n’abapolisi biri mu nzira bikorwa. By’umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa.

Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n’ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa. Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n’icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera.

REBA VIDEO BIRIMO BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 35
Mimi Kuya 10-11-2020

Mana twagukoreye iki ku buryo tuvunika tugahembwa ubusa ?Genda mwarimu waragowe ! Umushahara wanjye undi mukozi ni ifunguro ry’umunsi umwe.uwatse inguzanyo muri mwarimu Sacco ujya kuyirangiza ugiye gupfa ntunagire nicyo ugeraho.Byibuze se nibaduhe isoko basi tubone aho duhahira muri ubwo busabusa tubona.Abasirikare bararifite none nibo bongejwe umushahara kudukuba 5.Rwose Leta nidohore nayo 10 % bavuga nabahembwa menshi barayahabwa.Mana dutabare tukiri mu isi.

tatu Kuya 10-11-2020

mwarimu mumwihorere,arabahembwa menshi arabahembwa make bose iherezo ni rimwe

Kim Kuya 8-11-2020

Rwose mwalimu nishingiro ryabyose sinzi impamvu batazamurirwa umushahara kubwanjye niwe wagahembwe menshi kuko ubuzima tubayemo tubucyesha bo

Pascasie Kuya 3-11-2020

Turashima cyane Leta y’urwanda , byumwihariko ministeri zibifite munshingano, batekereje ku mushahara wamwalimu , ibi bitanga icyizereko bizahinduka ndetse kuburyo burenze 20% .

Pascasie Kuya 3-11-2020

Turashima cyane Leta y’urwanda , byumwihariko ministeri zibifite munshingano, batekereje ku mushahara wamwalimu , ibi bitanga icyizereko bizahinduka ndetse kuburyo burenze 20% .

Ntahimpera magnifique Kuya 3-11-2020

Ubundi se muganga we imishahara ntimuraba rwose ??

-xxxx- Kuya 2-11-2020

Abasirikare n’abarimu iyo babaringaniza nibura Bose 50%

Munyampeta Alfred Kuya 2-11-2020

Turashimira Dr Frank kuri icyo gitekerezo arko atubarize ibijyanye nimishahara fatizo yabandi bakozi bomubigo byareta cya ibyigenga abadepite babivugaho iki ? imishahara fatizo ikwiye guhinduka ikanozwa bikajyana nibihe tugezemo

Munyampeta Alfred Kuya 2-11-2020

Turashimira Dr Frank kuri icyo gitekerezo arko atubarize ibijyanye nimishahara fatizo yabandi bakozi bomubigo byareta cya ibyigenga abadepite babivugaho iki ? imishahara fatizo ikwiye guhinduka ikanozwa bikajyana nibihe tugezemo

Mutsinzi Yvan Kuya 2-11-2020

Yewe niyo mpamvu education izakomeza kuba hasi ....kuzageza igihe Gavamenti imenyeye value ya mwarimu.

Junior Kuya 2-11-2020

Abarimu ntimukababeshyere ntabwo mwabongeze ngo bakomeze babeho nabi
Rwose abarimu baragowe nukuri gusa Ndabakunda ukuntu na Duke babona badukoresha baramutse bahembwe menshi badukirana bose

UWIMANA Elie Kuya 2-11-2020

Rwose igihugu cyose kugirango gitere imbere biva kuburezi bufite ireme

Mwalimu abayeho mubuzima bubu cyane dore ko ifaranga risa nirita agaciro buri mwaka ibicuruzwa biba byarazamutse yewe bu kwezi biratumbagira

ubwo rero mwalimu nabona aho kwikinga azasezera kakazi kandi byarabaye

usanga umwana arangiza p6 atazi kwandika amazina byose bifitanye isano n’umushahara wa mwalumu

UWIMANA Elie Kuya 2-11-2020

Rwose igihugu cyose kugirango gitere imbere biva kuburezi bufite ireme

Mwalimu abayeho mubuzima bubu cyane dore ko ifaranga risa nirita agaciro buri mwaka ibicuruzwa biba byarazamutse yewe bu kwezi biratumbagira

ubwo rero mwalimu nabona aho kwikinga azasezera kakazi kandi byarabaye

usanga umwana arangiza p6 atazi kwandika amazina byose bifitanye isano n’umushahara wa mwalumu

UWIMANA Elie Kuya 2-11-2020

Rwose igihugu cyose kugirango gitere imbere biva kuburezi bufite ireme

Mwalimu abayeho mubuzima bubu cyane dore ko ifaranga risa nirita agaciro buri mwaka ibicuruzwa biba byarazamutse yewe bu kwezi biratumbagira

ubwo rero mwalimu nabona aho kwikinga azasezera kakazi kandi byarabaye

usanga umwana arangiza p6 atazi kwandika amazina byose bifitanye isano n’umushahara wa mwalumu

Bidode Kuya 2-11-2020

Natwe inkeragutabara mubyigeho tubone agashahara

Emmanuel Kuya 1er-11-2020

Mwakoze cyane kuzamura Abasirikari n’Abarimu ndetse n’Abapolisi bakaba barimo kubinoza arik’urwego rwa DASSO barurebeho baruzamure kuko narwo rufite ishingano nyishi.

NSHIMIYIMANA Kuya 1er-11-2020

Ibyo Dr Franck ku barimu ni binyoma
20%ntayo tubona kuri konti zacu

NSHIMIYIMANA Kuya 1er-11-2020

Ibyo Dr Franck ku barimu ni binyoma
20%ntayo tubona kuri konti zacu

NSINGIZIMANA CHARLES Kuya 1er-11-2020

Abarimu bazwi n’Imana !!kugira icyo ubavugaho cy’ umushahara,nukuyitera agahinda !

Rukundo Aimable Kuya 1er-11-2020

Benedata mureke twiturize,n’iyi 20 %Ivuye mumenyo ya rubamba

Rukundo Aimable Kuya 1er-11-2020

Benedata mureke twiturize,n’iyi 20 %Ivuye mumenyo ya rubamba

Paul Mujyenama Kuya 1er-11-2020

Ibi bavuga c ko 20% tuzi ko ntayo Mwarimu yabonye gusa kandi naho byakorwa ni gute abantu bamwe bongezwa 75% abandi 20% kandi bose ari abakozi bakorera igihugu kimwe ? Imishahara ikabije kubamo ubusumbane pe ! Abahembwa menshi bazigomwe make ashyirwe kuyabahembwa make buri wese abashe kubaho.

J.D.Leta yakoze neza,uretse ko augmentation ya 20/100 iikiri nkeya,Naho ubundi bakoze bakomerezaho. Kuya 1er-11-2020

Vincent HATANGISHAKA Kuya 1er-11-2020

Mwaramutse, Bigaragarako Dr Frank HABINEZA ashyira kuri gahunda ibitekerezo by ishyaka ahagarariye. Ku kijyanye n izamurwa Ry umushara wa Mwarimu rero usanga bababwa ku buryo wagira ngo ntacyo abarimu bakora ugereranyije n agaciro bahabwa. Iyo bavuze sitati yihariye ya Abarimu Abenshi bagakwiye kumva ibijyanye n umwihariko wa mwarimu n ah ubundi umuntu arasoma akananirwa nta kijyanye nokwiharira asanzemo. Ko basora nk abandi, ko bakora nk abandi babahembye nk abandi ! Ariko buriya inteko iricara bikananirana koko ? Oya nibazamurirwe ijanisha ku nyongera ! Nonese iyo bazamura abasirikare ho 40% mwarimu akazamurirwaho 35%

Niyonsenga patrick Kuya 1er-11-2020

mubyukuri ibyo byari bikenewe turashima reta yurwanda kumwanzuro yafashe cyane cyane abasirikare bahuraga nimvune cyane rwose, gusa na police mukomez muyikorere ibyayo bijye ahagaragara.

Innocent Kuya 1er-11-2020

Ariko abantu bazumva ryari ko mwarimu ariwe shingiro rya byose ? Nyamara niba Leta ifite vision irambye niyite kuri mwarimu. Icyakoze niba ibona itazaramba nibareke bapfe urwo bapfuye ! Ushaka igihugu gitekanye kandi gifite iterambere icya mbere yitaho ni uburezi

NIYITEGEKA BACHIL Kuya 1er-11-2020

Bazagerageze mwalimu bamuhe umushahara abasha gukuramo byose kuburyo ajya kukazi adahangayikishijwe nuko yabuze ikode ry’inzu cg se abana n’umugore kuburyo akora akazi aziko arababonera amafunguro.
Naho uzi gukora akazi gafata amasaha y’umunsi yose kdi icyo ukuramo kitabasha gutunga umuryango birababaje pe !

Leta izabihe umurongo babitekerezeho bareba nuko ibiciro ku isoko bimeze. Nkurugero kwiyubakira inzu biragoye kuko ntiwazapfa ubonye saving yakubaka inzu kdi byitwa ngo turabakozi ba leta.
Cg se bazaduhe amadeni twubakamo inzu noneho bajye badukata 50% bya salary.
Kuko ibyo kuvuga ngo sacco ziratuguriza mbona arukurushaho kutubabaza.
Urugero : niba sacco ingurije 1.5M aya aguze ikibanza gusa sinubatsemo kdi nzakomeza gukodesha no gushaka icyatunga umuryango muri 50% asigaye urumva ntibyavamo nikwa kujya kukazi rimwe narimwe waraye ntanicyo uriye ubwo se wakigisha iki munda hakurya ?
Ariko igitekerezo cyo kuba twabonerwa inguzanyo zitwubakiye twaba dusigaye turwana nikidutunga kdi muri 50% cyavamo cyamwarimu nyine urumva ntiyarya nkabandi bakozi kuko ntahembwa nkabo.
Ariko uzi kwigisha umunyeshuri nyuma yimyaka Mike akaba ahembwa kukurusha ariwowe wamuhaye ubumenyi ? Nikibazo rwose pe.
Avenure yamwalimu ntayo pe aribishoboka akazi katagutunge wakavaho ugashakisha ibindi ukora kuko ntibyumvikana ko mubakozi ba leta usanga mwarimu ariwe uri hasi.

NSANZIMANA Daniel Kuya 1er-11-2020

Mubyukuri reta yagakwiye kureba kure okita kuri mwarimu nakazi akora nkuko mubizi mwarimu atariho abo tuvuga bakomeye ubu ntamwarimu S ariko sinibaza imamvu yirengagizwa burya twabigereranya nkumwana wirengagiza umubyeyi wamureze agakura

Eric irabizi Kuya 1er-11-2020

Nukur iakmereze ah gusa abarimu nab babarushirizeho

BAZARAMA Gershom Kuya 1er-11-2020

Batabeshya mwalimu Ni 10%gusa iryo rindi 10sinzi aho muri kuri vana

Ufiteyesu simon pierre Kuya 1er-11-2020

Ndumva abarimu 20% ntanicyo bongeyeho. Kuko nk’uwa primary akomeza kuba iyanga kandi akazi akora karuta akabo muri secondary.
Ahaaa !!!

Jules Kuya 1er-11-2020

Ibi Nibyo gutuma abarezi badakora nukubashavuza igihe bavugiye 10% ikaza une fois none ngo 20% ese Niba bashaka kongera salary bakongereye rimwe Bikarangira Cyangwase bakabirekera uko biri ngaho Ndebera abasirikare 75% naho teacher we 20% na ten percent bemeje buri mwaka Dore urasoje

rwasubutare Kuya 31-10-2020

Ubwo igisilikare kimaze kuba igisukari bajyaga babivuga kera tukagirango nurwenya. Bayabahe baravunika cyane

Kaneza ephrem Kuya 31-10-2020

Ibyo avuga nibyo ariko abarimu no ntagaciro bahabwa sinzi icyo bacumuye urebye umurimo nakora kireka bahawe nabo 80% ahubundi bwarashize peee reta izabikore Aho 20% byo nubundi ntacyo baba nakoze abarimu nibihangane bazabaho neza mwijuru nibabazwe mwisi ariko mwarimu wo murwanda niwe wigorewe peee

Kaneza ephrem Kuya 31-10-2020

Ibyo avuga nibyo ariko abarimu no ntagaciro bahabwa sinzi icyo bacumuye urebye umurimo nakora kireka bahawe nabo 80% ahubundi bwarashize peee reta izabikore Aho 20% byo nubundi ntacyo baba nakoze abarimu nibihangane bazabaho neza mwijuru nibabazwe mwisi ariko mwarimu wo murwanda niwe wigorewe peee

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA