AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urukiko rwahakaniye ba Jenarali bareganwa na Rusesabagina basabaga kurekurwa

Urukiko rwahakaniye ba Jenarali bareganwa na Rusesabagina basabaga kurekurwa
4-03-2021 saa 09:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1233 | Ibitekerezo

Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase baregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwabo bwo kurekurwa bari babugejejeho mu iburanisha riheruka ubwo bavugaga ko hari bagenzi babo bahoze mu mitwe ubu bari mu buzima busanzwe.

Aba bagabo bombi bahoze muri FDLR-FOCA bakaza kuyivamo ubwo yashyirwaga ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, bakerecyeza muri CNRD-Ubwiyunge, bavugaga ko bemera ko bahoze mu mitwe yitwara gisirikare ariko ko hari bagenzi babo na bo bayivuyemo ubu bari mu buzima busanzwe.

Umunyamategeko ubunganira yavugaga kandi ko kuva bafatwa batigeze bagorana kandi ko batanze amakuru yisumbuye ku yari yabonetse mu iperereza ku buryo nta mpungenge zo kubarekura by’agateganyo.

Yanavuze kandi ko uburyo bagejejwe mu Rwanda bunyuranyije n’amategeko kuko bafatiwe muri Uvira nyuma bakaza koherezwa i Goma ariko ko byafashe igihe kinini.

Yavuze ko kubohereza kwabo nta hame cyangwa amategeko yagendeweho kuko ubusanzwe hari kwifashishwa uburyo bwo kohererezanya abakekwaho ibyaha buzwi nka Extradition.

Uyu munyamategeko yavuze ko hari umwihariko kuri Nsanzubukire kuko afite uburwayi bukomeye kuko yinjiye muri gereza afite ibilo 80 ubu akaba afite 40 kandi ko umuganga yamusanzemo uburwayi bukomeye, bityo akwiye kurekurwa by’agateganyo akajya kwitabwaho na muganga ndetse no kwitabwaho mu by’imirire.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu zose zatanzwe n’uruhande rw’abaregwa zidafite ishingiro, bwo bwavugaga ko batagendera ku kuba hari abafatiwe mu mitwe basubijwe mu buzima busanzwe kuko bo batari bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyabo.

Bwavuze kandi ko uburyo boherejwe mu Rwanda hakurikijwe uburyo bwo gusubiza abanyagihugu iwabo buzwi nka Rapatriement kandi ko bari ku rutonde rw’akama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro (UN Security Council).

Bwavuze kandi ko kuri Nsanzubukire urwaye, atari we wenyine urwariye muri gereza kandi ko hari uburyo bwo kuvuza abagororwa ndetse kugera ku rwego rw’ibitaro by’ikitegererezo ku rwego rw’Igihugu.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyifuzo cyabo kitahabwa ishingiro, bityo bagakomeza gufungwa bakaburana bari muri gereza kuko baramutse barekuwe bashobora gutoroka bagasubira muri iriya mitwe kuko n’ubundi batizanye ku neza.

Urugereko rwihari rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021 rwanzuye ko ubusabe bw’aba bagabo budafite ishingiro, rutegeka ko bakomeza gufungwa.

Uru rubanza ruregwamo Rusesabagina ukekwaho gutera inkunga iriya mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe humvwa ibisobanuro ku nzitizi z’uyu mugabo wari wasabye igihe cyo kubitegura.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA