AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwari myugariro wa Rayon Sports yinjiye byeruye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Uwari myugariro wa Rayon Sports yinjiye byeruye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
14-10-2020 saa 13:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 41380 | Ibitekerezo

Nshimiyimana Iddi wamenyekanye nk’umukinnyi ukina mu b’inyuma mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’iwabo ku ivuko mu karere ka Rubavu ya Etincelles, amaze igihe agaragara nk’uwinjiye byeruye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse anakunda kujya ku mbuga nkoranyambaga asebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nshimiyimana Iddi yamenyekanye bwa mbere muri Etincelles aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports, ariko hari amakuru avuga ko yayivuyemo akajya mu Bubiligi nyuma y’uko ari mu bakekwagaho gufasha Diane Rwigara kubona imikono ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora yo muri 2017. Icyo gihe, uyu Nshiyimimana Iddi ngo ari mu bagaragaje imikono babeshyera abantu ko bamusinyiye kandi bitarabayeho.

Nshimiyimana Iddi, uri ku murongo w’inyuma ibumoso, yahoze akinira ikipe ya Rayon Sports

Nyuma yo kujya mu Bubiligi, nta bikorwa by’umupira w’amaguru yongeye kuvugwaho ahubwo amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’abo inzego z’ubugenzacyaha zivuga ko bazazanwa i Kigali bakagezwa imbere y’ubutabera.

Uretse ku mbuga nkoranyambaga, Nshimiyimana Iddi anakunze kugaragara kenshi mu bikorwa by’imyigaragambyo mu Bubiligi ashimangira byeruye ko yifatanyije n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA