konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abafana ba Liverpool basuye urwibutso rwa Mukarange banaremera abacitse ku icumu

Abafana ba Liverpool basuye urwibutso rwa Mukarange banaremera abacitse ku icumu
1-05-2017 saa 13:18' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3900 | Ibitekerezo

Abanyarwanda bafana ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza biganjemo urubyiruko, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange i Kayonza bunamira inzirakarengane 8704 zihashyinguye banaremera imiryango 13 y’abarokotse batishoboye bo mu murenge wa Mwili muri aka karere.

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017, nibwo abakunzi b’ikipe ya Liverpool b’Abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu berekeza i Kayonza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Mukarange basobanurirwa amateka y’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse banababwira ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange ari naho hubatswe uru rwibutso.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Mukarange no gusobanurirwa amateka akomeye yaranze aka gace mbere ndetse no mu gihe cya Jenocide, aba bafana ba Liverpool bakomereje urugendo mu murenge wa Mwili akagari ka Nyawera aho baremeye imiryango 13 y’abarokotse Jenocide batishoboye.

Iyi miryango yaremewe uko ari 13, umunani muriyo yorojwe ihene 2 kuri buri muryango, babaha n’ibyo kurya birimo umuceri, ifu y’akawunga, amavuta, ifu y’igikoma ndetse n’igitenge cyo kwambara.

Indi miryango 5 yo yahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo kubafasha nk’imiryango itishoboye kandi ifite abana b’abanyeshuri batabona uburyo bwo gusubira mu masomo yabo.

Dr Alex Mutangana uyobora aba bafana yavuze ko basanze badakwiye kwitwa abafana ngo bigarukire aho gusa maze bashyiraho gahunda izajya iba buri mwaka yo gusura inzibutso mu bice bitandukanye by’igihugu bakamenya byinshi mu mateka y’igihugu ndetse bakaboneraho no gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenocide.

Yagize ati “Ntabwo turi abafana gusa ahubwo dufite n’inshingano zo guharanira zo guharanira ko Jenocide itazongera. Dufite inshingano zo kwibuka ko hari abasigaye ari inshike, imfubyi, abapfakazi byose tugomba kubyibuka kandi tukamenya ko dufite inshingano zo kugira icyo dukora.”

Dr Alex yakomeje ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bizabashasha nk’urubyiruko kumenya amateka yaranze igihugu ndetse no gufata ingamba zikomeye zo kurwanya ikintu cyose cyashaka kubasubiza muri Jenocide.

Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza Harerimana Jean Damascène wari wifatanyije n’aba bafana, yavuze ko ari igikorwa cy’indashyikirwa bakoze asaba ko n’abakunzi b’andi makipe bafatiraho urugero nyuma yo gufana bakagirira akamaro igihugu.

Abafana ba Liverpool bo mu Rwanda babonye ubuzima gatozi umwaka ushize ubwo bemerwaga nka rimwe mu matsinda yemewe n’ikipe ya Liverpool ku Isi ikaba ifite abafana bamaze kwiyandikisha basaga 1000.


Babanje gukora urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rwa Mukarange

Ni abafana biganjemo urubyiruko


Bunamiye abatutsi basaga ibihumbi 8 bashyinguye mu rwibutso rwa Mukarange

Dr Alex na bagenzi be bayoboye iri tsinda bashyize indabo ku rwibutso

Mutangana Alex umuyobozi w’iri tsinda rifana ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza

Iyi miryango uko ari umunani, bagiye bahabwa ihene 2 n’ibiribwa bitandukanye ndetse n’imyenda

Ibi nibyo bahaye imwe mu miryango itishoboye bo mu kagari ka Nyawera

Imiryango 5 yahawe amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...