konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abafite amamodoka batangiye kujya bacibwa amafaranga menshi y’ubwishingizi bwazo

Abafite amamodoka batangiye kujya bacibwa amafaranga menshi y’ubwishingizi bwazo
8-01-2018 saa 14:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3249 | Ibitekerezo 5

Kuva tariki ya Mbere Mutarama 2018, abafite amamodoka mu Rwanda batangiye gucibwa amafaranga menshi y’ubwishingizi bwazo, aya mafaranga akaba yongerewe ku kigero cya 73 ku ijana bitewe n’ubwoko bw’ubwishingizi ndetse n’agaciro k’imodoka. Ibi bije nyuma y’inyigo yagaragaje ko hatagize igikorwa, ibigo by’ubwishingizi byazahomba.

Kuva mu ntangiriro za 2018, abantu basanzwe bagura ubwishingizi bw’imodoka zabo ngo ibigo by’ubwishingizi bizabishyurire ibyo bazaba bangije mu gihe baramuka bakoze impanuka, amafaranga bishyuraga yiyongereye ku kigero kiri hagati ya 40% na 73% naho abasanzwe bishyura ubwishingizi bubemerera kuzishyurirwa ibizaba byangiritse byose, bo amafaranga yiyongereye ku kigero kiri hagati ya 3.5 na 4.5, byose bikagenda bitandukana bitewe n’agaciro k’imodoka.

Urugero nk’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yo mu 1998 yishyuraga ubwishingizi bw’amafaranga y’u Rwanda 130.000 ku mwaka hishyurwa gusa ubwishingizi bwo kuzishyura iby’abandi yazangiza ikoze impanuka, ubu noneho izajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 224,900 ku mwaka.

Nk’imodoka ya Toyota Coaster yishyuraga ubwishingizi bw’amafaranga y’u Rwanda 400.000 ku mwaka hishyurwa gusa ubwishingizi bwo kuzishyura iby’abandi yazangiza ikoze impanuka, ubu noneho izajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 692,000 ku mwaka.

Imodoka ya Toyota Corolla yo mu 1999 yishyuraga ubwishingizi bw’amafaranga y’u Rwanda 75,000 ku mwaka hishyurwa gusa ubwishingizi bwo kuzishyura iby’abandi yazangiza ikoze impanuka, ubu noneho izajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 129,750 ku mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na The East African, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda, Gaudens Kanamugire, yavuze ko icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ubwishingizi cyashingiye ku nyigo yakozwe mu 2013 yagaragaje ko niba ibiciro bidasubiwemo, ibigo by’ubwishingizi bizakomeza kugwa mu gihombo, ndetse ngo mu myaka 5 ishize byagiye bihomba.

Ibi ariko biteye impungenge abafite amamodoka baganiriye n’iki kinyamakuru, bagaragaza ko bikabije kandi bizatuma ubuzima burushaho kubakomerana. Ibi bishobora kuzagabanya umubare w’abifuza gutunga imodoka zabo bwite, bagahitamo kuzajya batega imodoka rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
-xxxx- Kuya 10-01-2018

Kongera gutyo birarenze, ntabwo bikwiye.

Chaggy Kuya 9-01-2018

Mana Yanjye Tabara Ubwose Imodoka yakwishyura amafaranga angana kuriya ikorerara angahe. Abafite prominade turagowe

alfa Kuya 9-01-2018

Harya ya RURA yacu ibivugaho iki? Jye mbona hakwiye a strong reaction. Nta zamuka na rimwe ryakumvikana rigeze hejuru ya 70/100 biriya ni ubusahuzi. Igiciro cy’ibirayi mu majyaruguru mwongeyeho angahe? Nimuhe uburenganzira insurance companies zumvikane na customers kandi habemo ubwisanzure otherwise ntibizatworohera

Uzabimenya Kuya 9-01-2018

Itumwa zacu zifite ikihe kibazo ntizizabura ayokwishyura V8 zabo nibibangombwa imishahara yabo izongerwa naho abandi nibiririre

simbizi Kuya 8-01-2018

Arko nimurengera inyungu zanyu mujye mwibuka numuturage, nkaburiya essense cg mazout mukuyeho 200frw ya assurance yakwishyurwa ntakibazo muturengere kabisa, aha nahintumwa za leta ndavuga banyakubahwa abadepite

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...