konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abanyarwanda batanu bari barakatiwe gufungwa burundu barekuwe

Abanyarwanda batanu bari barakatiwe gufungwa burundu barekuwe
22-01-2018 saa 11:36' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4919 | Ibitekerezo 2

Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ,nibwo hamenyekanye inkuru y’abagororwa 392 barekuwe by’agateganyo, barimo abana 18 barekuwe ku bw’imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuko bakoze ibizamini bya Leta bakabitsinda. Icyatunguranye ni uko muri aba barekuwe harimo abagororwa 5 bari barakatiwe igifungo cya burundu.

Nk’uko byagaragaraga mu itangazo ry’ibyemezo byafatiwe mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 19 Mutarama 2018, Perezida Kagame yamenyesheje abaminisitiri ko yatanze imbabazi ndetse akanafungura by’agateganyo abagororwa 392 bari bafunzwe ariko bujuje ibisabwa kandi biteganywa n’amategeko.

Muri iri tangazo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Ku cyumweru tariki 20 Mutarama nibwo abagororwa bose bahawe imbabazi barekuwe maze berekeza mu miryango yabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda CIP Sengabo Hillary, yatangarije KT Press ko muri 392 barekuwe harimo Batanu bari barakatiwe igifungo cya burundu nabo bahise batahana n’abandi ku Cyumweru.

CIP Sengabo yavuze ko kurekurwa kw’aba bagororwa kimwe na bagenzi babo ari uko bitwaye neza mu gihe bamaze muri Gereza, asobanura ko gufungurwa kwabo atari burundu ahubwo ko bazajya bahozwaho ijisho kugira ngo harebwe niba bazakomeza kuba intangarugero kuko bafunguwe by’agateganyo.

CIP Sengabo kandi yanasobanuye ko hari bimwe mu byaha bitemererwa gufungurwa by’agateganyo, birimo kuba umuntu yarakatiwe kubera icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiya ikiremwamuntu,,iyicarubozo n’itoteza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Masumbuko Kuya 23-01-2018

Ibibera hano iwacu byose ni itekinika

kagabo Kuya 23-01-2018

uwakatiwe burundu afungurwa mbere y’uwakatiwe 20 gute munsobanurire njye simbyumva keretse niba bahereye kubafitemo myinshi ariko ngirango bari guhera kuri burundu y’umwihariko

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...