konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Agahinda ka ’Umuhoza’ watawe n’umugabo amuziza ko arera impanga z’umuvandimwe we wapfuye

Agahinda ka ’Umuhoza’ watawe n’umugabo amuziza ko arera impanga z’umuvandimwe we wapfuye
16-01-2018 saa 18:24' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5397 | Ibitekerezo 12

Umubyeyi witwa Umuhoza Merry aterwa agahinda n’uburyo umugabo bashakanye yamutanye urugo n’abana kubera ko ngo yareraga abana b’impanga ba murumuna we yareraga nyuma y’uko yitabye Imana akabasiga ari impinja nawe akiyemeza kubitaho kuko nta wundi wari kubikora.

Umuhoza Merry wahuye n’ibigeragezo bikomeye avuga ko murumuna we yapfuye nyuma y’amezi atatu gusa abyaye abana b’abakobwa babiri b’impanga.

Se w’aba bana yabonye umugore we amaze kwitaba Imana asize abana b’impinja nawe ahita agenda baramubura, kuva icyo gihe Umuhoza Merry afata inshingano zo kubarera n’ubwo byari bigoye cyane dore ko yari akiri umukobwa.

Umuhoza Merry yaje gushaka umugabo maze ajyana n’abo bana ba murumuna be yareraga kuko nta wundi yari kubasigira, bakomeza gufatikanya n’umugabo we kubarera.

Ubwo aba bana b’abakobwa Gihozo Aliane na Gahozo Aliette bageraga mu gihe cyo gutangira ishuri, Umuhoza Merry yongeye guhura n’ikigeragezo cyamukomereye, aho umugabo we yamuhitishijemo kwirukana abo bana akagumana nawe cyangwa se we akigendera akamurekana n’abo bana ngo kuko atababyaye.


Gihozo Aliane na Gahozo Aliette basoje umwaka wa Gatatu w’amashuri abanza

Yagize ati “Murumuna wanjye yabyaye impanga hashize amezi 3 arapfa.Ariko mbere y’uko apfa yararwaye araremba umugabo aramuta amutana n’abo bana, amaze gupfa rero nafashe abo bana ndabarera. Nyuma naje gushaka umugabo n’abana turajyana, abana bageze igihe cyo kujya mu ishuri umugabo ampitishamo kureka gukomeza kurera abo bana atabyaye nkagumana nawe cyangwa akigendera ndamureka aragenda.”

Uyu mubyeyi avuga ko yasigaye mu bibazo by’ingutu aho yari yugarijwe n’ubukene dore ko umugabo we yari amusiganye n’inda yari atwite akuriwe, maze nyuma y’igihe gito abyara umwana w’umuhungu baba batatu.

Ati “Nagumanye abana mu bukene bwinshi dore ko yari antanye n’inda nari ntwite, aho nyuma nayo nayibyaye nkomeza kubarera ndi umwe ubu nkaba ndera abana batatu .”

Umuhoza akomeza avuga ko kuva icyo gihe cyose ataraca iryera uwo mugabo we ngo nta n’amakuru ye na make azi, ndetse na se w’abo bana b’impanga ba murumuna we ngo ntazi amakuru ye kandi abana bagize imyaka Umunani.

Umuhoza Merry avuga ko yabaga mu murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali nyuma aza kuhava kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode bw’inzu no kurera abana wenyine muri Kigali kandi nta mikorere afite.

Yakomeje avuga ko agiye kwimukira mu Karere ka Kamonyi mu Nkoto aho yabonye umugiraneza umutiza inzu yo kubamo.

Ubusanzwe Umuhoza Merry acuruza imboga n’imbuto ku gataro akaba ariho honyine akura udufaranga atungisha imfubyi arera.

Uyu mubyeyi utorohewe n’ibibazo yatewe n’umugabo we ndetse n’uwa murumuna we, asaba abagiraneza ko bamufasha akajya abona amafaranga y’ishuri ry’abo bana mu buryo bworoshye dore ko ngo abo bana bazi ubwenge cyane ngo kuko babona amanita meza n’ubwo biga mu buryo bubagora.

Uramutse wifuza gufasha uyu mubyeyi wakandikira cyangwa ugahamagara ikinyamakuru Ukwezi.com hanyuma tukaguhuza n’uyu mubyeyi.


Umuhoza urera aba bana avuga ko bimugora cyane kuko nta bushobozi afite


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
Claudette Kuya 30-01-2018

Imana iguhe umugisha,nanjye mumpe contact ye.

Rev Bakanirora David Kuya 22-01-2018

Yesu ashimwe .
muduhe number or muduhuze nawe turebe uko twamufasha ibyashoboka.
my number 0788357385

Murakoze

Rev Bakanirora David Kuya 22-01-2018

Yesu ashimwe .
muduhe number or muduhuze nawe turebe uko twamufasha ibyashoboka.
my number 0788357385

Murakoze

shanty Kuya 19-01-2018

Yagize neza.muduhuze nawe nanjye namubonera amakayi

CLARA Kuya 18-01-2018

mumpe adresse z uwo mumaman

-xxxx- Kuya 18-01-2018

mwaduhuza nuyu mubyeyi shenge

Chantie Kuya 18-01-2018

Imana yo mu Ijuru niyo yonyine Izaguhemba kuko uri Umubyeyi nyamubyeyi, gusa ndakwinginze se w’ abo bana naza kubagusaba ntuzabatange. ese mwashyiraho mobile money ye tukagerageza? ariko azajye no mumurenge atuyemo abibwire affaires sociales/Executive w’ umurenge nabo bazamufasha

ALIANE Kuya 18-01-2018

Yoooh! Uyu mubyeyi nimfura Imana izamufashe umutima agira. Mwamfasha nkabona contact ze???

Niyigena Kuya 18-01-2018

Mwaduhaye number ye c umuntu yajya abona nikayi akamuha

nkubito morgan Kuya 17-01-2018

ngewe mumpuze nawe nzamufashe mubushobozi bucye bwange email yange niyo

Emmy Kuya 17-01-2018

Komeza kdi ukomere bazagukura ahakomeye

mpunga Kuya 17-01-2018

oooh! disi yakoreye Imana! yabaye malaika murinzi! ndahamyako Imana izamugororera! mushyireho number za mobile money ze!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...