konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bimenyimana wishe uwanze ko baryamana yakatiwe gufungwa burundu

Bimenyimana wishe uwanze ko baryamana yakatiwe gufungwa burundu
7-02-2018 saa 13:27' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6553 | Ibitekerezo 2

Umusore witwa Bimenyimana Eric wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo amuteraguye ibyuma amuzijijije ko yamusabaga ko basambana undi akabyanga.

Bimenyimana Eric ufite ibyangobya bigaragaza ko avuka mu Burundi, yishe umukobwa witwa Dusabeyezu Clementine bakoranaga akazi ko mu rugo tariki ya 12 Mutarama uyu mwaka maze ahita atoroka.

Inzego zishinzwe umutekano zakomeje kumushakisha aza gutabwa muri yombi tariki ya 20 Mutarama , maze ku wa 31 Mutarama 2018 ubushinjacyaha bumugeza imbere y’Urukiko atangira kubazwa ku cyaha yarimo akurikiranwaho cyo kwica abigambiriye.

Bimenyimana Eric mu kuburana kwe yemeraga ko ariwe wishe mugenzi we Dusabeyezu Clementine bakoranaga akazi ko mu rugo akavuga ko yabitewe n’uko yahoraga amusaba ko baryamana undi akabyanga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Bimenyimana Eric igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yari akurikiranyweho.


Bimenyimana Eric afite ubwenegihugu bw’u Burundi

KANDA HANO USOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO Kigali: Umusore yishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo amuziza ko yanze ko baryamana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
gakuba Kuya 9-02-2018

Kwica babigize, icyaha gisanzwe, amategeko arabaregera umuntu wishe, umuntu abuzwa, niki kwicwa! !!igihe cyose bikimeze uko ubwicanyi ntibuzugera buhagarara bice ababikora urebe ko bidahagarara

Le sage Kuya 8-02-2018

Byari bikwiriye ko ahanwa pe. Reka mbonereho akanya ko gukangurira abantu bakoresha umuhungu n’umukobwa mu ngo zabo ko bareba uburyo babyitwaramo ntibibangamire uburere bw’abana babo. Akenshi kuba birirwana hamwe bituma bishora murubwo busambanyi. Akenshi usanga banakorera ibiteye isoni imbere y’abana bakabigisha ingeso mbi, ubundi ugasanga bicanye nkuko byagenze gutya.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...