konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bizimungu wishe umugore we akanamutwika yakatiwe gufungwa burundu

Bizimungu wishe umugore we akanamutwika  yakatiwe gufungwa burundu
26-01-2018 saa 12:06' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8744 | Ibitekerezo 8

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2018 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igifungo cya burundu Bizimungu Faustin wari ukurikiranyweho ibyaha byo kwica umugore we Kayirangwa Nadine yarangiza akamutwika.

Kayirangwa Nadine yaburiwe irengero mu tariki 3 Mata 2017 ubwo yari avanye ku Gisenyi na Bizimungu, mu birori byo gufata irembo rya mushiki wa Bizimungu, aho ngo bagarukanye bagatandukanira kuri Mahoko.

Mu rubanza rwa Bizimungu ubushinjacyaha bwakunze kumushinja urupfu rya Nadine bari barabyaranye buvuga ko ariwe wamwishe kuko ari we muntu wa nyuma baherukanaga mbere y’uko aburirwa irengero.

Bizimungu kandi yakunze kwivuguruza cyane aho rimwe yavugaga ko amaze gutandukana na Kayirangwa yagiye mu masengesho ubundi akavuga ko yahise ajya gusura inshuti.

Umurambo wa nyakwigendera waje gutoragurwa watwitswe muri Gishwati ku Musozi wa Muhungwe tariki 6 Mata 2017, urashyingurwa.

Kayirangwa wakoraga mu icungamari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abo mu muryango we bamuhamagaye bagira ngo bumve niba ari mu bakozi ibi bitaro byasezereye, baramubura.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2018, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Bizimungu igifungo cya burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
emmy Kuya 16-02-2018

hagasubiyeho igihano cy[urupfu rwose, nkuwo mugabo igihano cya burundu niki mukwiye kabisa

Joanna Kuya 29-01-2018

Ahaaaa akariho yirirwana bible arega muri Churche murabe maso harabazamo basazwe barananiranye nonehp bakaza kuhashakira icyizere (izina ) naho ari hene yambaye uruhu rwitama atarigeze akizwa ngano ngo barahanura urumva kpkp umwana abaye ipfubyi Imana yite kuru wo mwana pole sana

Gerald Kuya 27-01-2018

Nuko nyine igihano cyurupfu cyakuweho mumategeko y’Urwanda naho ubundi bakamumanitse,ubu agiye kugemurirwa arware,avuzwe nareta yewe nisyano gusa.

Nzabandora Kuya 27-01-2018

Ntimubyibazehocyane muminsi yimperuka ubugome buzagwira gusa twihanganishe abasigaye

Nzabandora Kuya 27-01-2018

Ntimubyibazehocyane muminsi yimperuka ubugome buzagwira gusa twihanganishe abasigaye

claudine Kuya 26-01-2018

Faustin rwose kuba batagukatiye burundu yumwihariko birambabaje pe! nkubu Christy agahinda azagakizwa niki koko? umwiciye nyina wamureraga akamuha burikimwe cyose, umva washavuje imitima yabantu benshi cyane, wadushyize murujijo utwizezako Nadine ariho naho wamwivuganye! wagendanaga Bible mukwaha, ugasenga amasengesho atarangira tukibwirako uri umukozi w’Imana naho kwari ukurindagiza Nadine ngo ukunde uzanwice urubozo! Ayiweee!!!Imana izakwiture ibijyanye nibyo wakoze.

rachel Kuya 26-01-2018

yemwe uyu mugabo bamuhane mbabajwe nuwo mwana babyaranye uzumva ayo mabi yase

rachel Kuya 26-01-2018

yemwe uyu mugabo bamuhane mbabajwe nuwo mwana babyaranye uzumva ayo mabi yase

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...