konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bugesera: Inzoga z’inkorano ku isonga mu guteza amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Bugesera: Inzoga  z’inkorano  ku isonga  mu guteza amakimbirane  n’ihohoterwa rishingiye  ku  gitsina
28-11-2017 saa 17:00' | By Jerome Munyentwari | Yasomwe n'abantu 754 | Ibitekerezo 1

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari two muri aka gace ari zo ziri ku isonga mu kuba nyirabayazana w’amakimbirane yo mungo ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bimaze gufata indi ntera muri uyu murenge.

Ibi byagaragajwe n’abaturage bo muri uyu murenge mu buhamya bagiye bihera bamwe mu bagize umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) ubwo wabasuraga, ah obo ubwabo bivugiraga ko muri aka gace hari umubare munini wabakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahanini ngo bikaba biterwa n’ingeso abahatuye badukanye yo kunywa inzoga z’inkorano bise ibikwangari.

Mu kiganiro n’abaturage, ingingo y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yibanzweho, ukurikije ubuhamya bw’abaturage bitangiraga byagaragaraga ko baba abagore bahohoterwa abagabo babo ndetse n’abagabo nabo bakaba bahohoterwa n’abagore babo.

Bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge bavuga ko ngo leta yashyize abagore hejuru maze abagabo bakibagirana bikaba byatatumye abagore bisumbukuruza ku buryo basigaye biyumva nk’abakuru b’imiryango, ndetse ngo abagabo bakaba batakigira uburenganzira busesuye ku mitungo.

Uwitwa Mbarubukeye Jean Baptiste avuga ko abagore bashyizwe ku ibere ngo bikaba ari kimwe mu byatumye abagabo batakigira ijambo mu rugo rwabo ngo kuko abagore babahoza ku nkeke ibintu abona nk’intandaro y’amakimbirane.

Ati “ Leta yashyize abagore ku ibere naho abagabo irabibagirwa. Ubu abagore basigaye bisumbukuruza cyane aho babona barenze abagabo.Iyo umugabo yiciriye ku kabare agafata kamwe, iyo ageze mu rugo umugore atangira kumushyira ku nkeke ibintu abagabo bafata nk’agasuzuguro maze amakimbirane agatangira ubwo.”

Ku rundi ruhande abagabo bo muri aka gace kandi bashinja abagore babo ko basigaye bakunda kunywa inzoga kurusha abagabo babo, ndetse ngo bakarenzaho kujya mu busambanyi n’abandi bagabo batari ababo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Ngombwa Kagora Leandre yemera ko izi nzoga z’inkorano zikoreshwa mu murenge we koko, gusa ngo bari mu rugamba rwo kuzihiga aho bazisanze bakazimena ku buryo zimaze kugabanuka ugereranyije n’uko zahoze zihagaragara mbere .

U Rwanda n’isi yose muri rusange biri muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, iyi gahunda ikaba igamije ubwuzuzanye n’uburinganire imbere y’amategeko ku bitsina byombi, ni iminsi yatangiranye n’itariki 24/11/2017.

Iyi minsi igaragazwa nk’igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hashingiwe ku kuba imibare y’inzego zitandukanye zishinzwe kurwanya ihohoterwa igaragaza ko umubare w’abagabo bahohoterwa n’abagore ari muto ugereranyije n’umubare w’abagore bahohoterwa n’abagabo.

Urugero ni muri aka karere ka Bugesera usanga imibare ya Police ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) igaragaza ko kuva mu kwezi kwa 8, hakiriwe ibirego by’ihohoterwa 40 bigizwe n’abagore bakuze 19 n’abana b’abakobwa 21, mu gihe nta muntu w’igitsina gabo urahageza ikirego avuga ko yahohotewe.

Mu kwezi kwa 9 hakiriwe ibirego 51, harimo abagore 21 n’abana b’abakobwa 29 nta mugabo n’umwe warimo cyakora habonetse umwana 1 w’umuhungu. Mu kwezi kwa 10 hakiriwe ibibazo 43 bigizwe n’abagore 12, abakobwa 28 abagabo bakuze 2 n’umwana w’umuhungu 1, ibi bikaba bigaragaza ko mu karere ka bugesera, abagore bahohoterwa kurusha abagore.

Mu gihe abagabo bamwe bavuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigamije kubambura agaciro n’icyubahiro bahoranye bityo mu kwihagararaho bigateza amakimbirane ,

Uwiragiye Pricsila umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abagabo bagifite imyumvire y’uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigamije kubambura agaciro n’icyubahiro ko bagomba kuyihindura, bakumva ko iyi politiki igamije ko ingo cyangwa umuryango nyarwanda ugera ku iterambere risangiwe ntawe usize undi.


Abaturage bo mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera bashyira mu majwi inzoga z’inkorano kuba ku isonga mu guteza ibibazo by’amakimbirane mu ngo

Uwiragiye Pricsila umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abagabo guhindura imyumvire


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Salsa Kuya 29-11-2017

Ariko iyo Umuntu ushaka inzoga itari inkorano yayibona gute? Ko nyifitiye amatsiko?( kuyibona).

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...