konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bwa mbere mu mateka icyayi cy’u Rwanda kigiye kugira ikirango

Bwa mbere mu mateka icyayi cy’u Rwanda kigiye kugira ikirango
18-11-2017 saa 18:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1451 | Ibitekerezo

Hashize imyaka igera kuri 60 u Rwanda rushinze imizi mu buhinzi bw’icyayi nka kimwe mu bihingwa nshingirwaho mubyo rwohereza hanze kandi byinjiza amafaranga menshi, kuri ubu Minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano yashyizeho ikirango kizajya gishyirwa ku Cyayi cy’u Rwanda gisohotse mu ruganda kijyanywe ku isoko mu rwego rwo kumenyekanisha iki cyayi cy’u Rwanda n’ubwiza bwacyo ku ruhando mpuzamahanga

Icyayi cy’u Rwanda kuri ubu gicuruzwa bihereye ku nganda zitunganya icyayi zirimo Mulindi Tea, Shagasha Tea, Gisagura Tea, Kitabi Tea ndetse na Gisovu Tea gusa nk’uko NAEB ibivuga iki cyayi cyacuruzwaga ku isoko mpuzamahanga nta kirango ku buryo wasangaga ahanini byabangamiraga abakora mi mirimo yo guhinga no gutunganya iki cyayi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Amb Bill Kayonga yabwiye itangazamakuru ko iki kirango ari igitanga amahirwe ku bahinzi b’icyayi kubera umuhate n’ubwitange bashyira mu buhinzi bwacyo

Amb Kayonga yagize ati “Icyayi cy’u Rwanda uko tugicuruza haba ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no hanze yaho, tugicuruza duhereye ku nganda zitunganya icyo cyayi, ariko uko twagicuruzaga nta kirango cyabagaho kiranga ko ari icyayi cy’u Rwanda, ikindi tumaze imyaka isaga 60 ducuruza icyayi cy’u Rwanda kandi n’isoko mpuzamahanga rimaze kwemera icyayi cy’u Rwanda n’ubwiza bwacyo uburyo gihingwa, uko gisarurwa ndetse n’uko gitunganywa, mbese icyayi cy’u Rwanda kimaze kumenyekana ku isoko mpuzamahanga ariko nta kirango cyari gihari kigaragaza ko icyo cyayi koko ari icyo mu Rwanda”
Ni uku ikirango kigaragaza icyayi cy’u Rwanda kimeze

Amb Kayonga kandi yavuze ko gushyira ikirango ku cyayi cy’u Rwanda bifite inyungu nyinshi ku bukungu bw’u Rwanda by’umwihariko abakora muri iyi mirimo yo guhinga no gutunganya iycayi.

Ati “Mbere na mbere iki kirango kigaragaza ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda iyo ugiye kureba imbaraga umuhinzi ashyira mu guhinga no gusarura icyayi mu Rwanda ,ntabwo tujya dukoresha amamashini ngo gitakaze ubwo buziranenge b’ubwo buryohe, rero birumvikana ko gushyiraho ikirango ni bimwe mu bizakimenyekanisha ku isoko mpuzamahanga ndetse byorohere n’abakiriya bacyo bityo biheshe ishema abahinzi bacyo ndetse n’inganda zigitunganya”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki kirango bagihaye umwanya ndetse nta ngaruka bishobora kugira ku cyayi cyari gisanzwe cyarashyizwe ku masoko mbere y’uko iki kirango cyemezwa. Ibi kandi byo kuba icyayi cy’u Rwanda kizajya gisohoka mu ruganda kiriho ikirango ngo ntabwo bizajya bikuraho ikirango cy’uru ruganda ahubwo icyayi kizajyaga kibaho ibirango bibiri icy’uruganda rugikora ndetse n’ikigaragaza ko ari icyayi cy’u Rwanda.

Ubwo yamurikaga ku mugaragaro iki kirango ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Madamu Geraldine Mukeshimana yavuze ko gushyira ikirango ku cyayi cy’u Rwanda biri mu bizafasha mu kugaragaza ubwiza bw’iki cyayi cy’u Rwanda mu ruhango rw’amahanga kandi ari n’uburyo bwiza bwo guteza imbere abakora muri iki cyayi baba abahinzi ndetse n’inganda zigitunganya muri rusange.

Icyayi cy’u Rwanda cyatangiye guhingwa mu myaka ya 1961, kuri ubu iki cyayi kikaba gihingwa kuri hegitare 26,897 aho gihingwa n’abahinzi bagera kuri 42,849 biganje cyane mu turere 12 tw’u Rwanda by’umwihariko mu Majyaruguru n’ibice binyuranye by’Iburengerazuba n’Amajyepfo.

Umwaka ushize wa 2016 icyayi cy’u Rwanda cyagurishijwe cyane mu bihugu byo muri Asia, Africa, America no ku mugabane w’I Burayi kikaba cyarinjije amafaranga asaga miliyoni 65 z’amadorali y’America (abarirwa muri 54 600 000 000 Frw), Gusa NAEB ivuga ko byitezwe ko uyu mwaka aya mafaranga ashobora kuziyongera. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Madamu Geraldine Mukeshimana Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Amb Bill Kayonga Hahembwe indashyikirwa mu guhinga no gutunganya icyayi cy’u Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...