konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dukundane Family igiye kongera kwibuka abishwe muri Jenoside bajugunywe mu mazi

Dukundane Family igiye kongera kwibuka abishwe muri Jenoside bajugunywe mu mazi
15-06-2016 saa 15:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 248 | Ibitekerezo

Ku itariki ya 18 Kamena 2016, Umuryango Dukundane Family uzibuka ku nshuro ya cumi abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango uzabera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, hamwe mu haroshywe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango uzatangizwa n’urugendo rwo kwibuka ruzahera mu Bimana rugasorezwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi ahazakomereza gahunda z’uwo munsi.

Kuva mu mwaka wa 2007, Umuryango Dukundane Family wibuka abishwe bajugunywe mu migezi, inzuzi, ibiyaga n’inkengero zabyo, bakaba batarabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro ariko abajugunywe mu mazi ntibigeze bashyingurwa, kuko imibiri yabo itabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Amazi niyo yabaye irimbi ryabo. Iyi ikaba ariyo mpamvu iki gikorwa kiba buri mwaka mu nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke tuzirikana ko amazi asanzwe atanga ubuzima, atazongera kubudutwara ukundi.”

Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family, Shimirwa Robert avuga ko amazi yakoreshejwe nk’intwaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburyo yabaye amarimbi ya benshi.

Yagize ati “Inzuzi, imigezi, ibiyaga n’inkengero byazo byakoreshejwe nk’intwaro yo kurimbura benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibukira ku mazi kuko abitse benshi tutabonye ngo tubashyingure mu cyubahiro. Twibukira ku mazi kuko yabaye irimbi ry’abacu. ”

Dukundane Family ivuga ko akamaro k’iki gikorwa ku muntu wiciwe abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bimuha kuruhuka k’umutima, kikanaha agaciro abe bishwe bajugunywe mu mazi.

Mu nshuro icyenda zishize hibukwa abishwe bajugunywe mu mazi, Dukundane Family yagize uruhare mu gukusanya amazina y’abarenga 400 bishwe bajugunywe mu mazi, maze hubakwa urukuta ruriho amazina yabo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba ku nkengero z’Umugezi wa Nyabarongo.

Imwe mu migezi Dukundane Family imaze kwibukiraho abishwe bajugunywe mu mazi irimo Akagera, Sebeya, Akanyaru, na Nyabarongo; kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi kandi byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, Mugesera na Kivu.

Umuryango Dukundane Family usaba ko hakubakwa urwibutso rwihariye rw’amateka agaragaza uburyo imigezi, inzuzi n’ibiyaga byakoreshwe nk’intwaro yishe benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muryango kandi wifuza ko ku nkombe z’aharoshywe Abatutsi mu gihe cya Jenoside hakubakwa inkuta zanditseho amazina y’abishwe bajugunywe mu mazi, kuko ari ubundi buryo bwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biri mu nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dukundane Family ni Umuryango w’Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rwahoze rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ishami rya Saint André (AERG Saint André). Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Saint André, uru rubyiruko rwanze gutatanya ingufu n’urukundo rubaranga, bafata icyemezo cyo gushinga Dukundane Family muri 2007.

Dukundane Family igizwe n’urubyiruko rusaga 300, abarangije kaminuza, abakiri muri kaminuza n’amashuri makuru n’abatarabashije gukomeza amashuri yabo. Intego nyamukuru ya Dukundane Family ni "Kwibuka, Kurwanya no Guhangana n’Ingaruka za Jenoside."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...