konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

HEC yaciye amarenga ko hari izindi Kaminuza zishobora gufungwa vuba aha

HEC yaciye amarenga ko hari izindi Kaminuza zishobora gufungwa vuba aha
31-01-2018 saa 18:49' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2193 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwatangaje ko bushobora kuzafungira izindi Kaminuza ziziyongera ku ziherutse gufungirwa umwaka ushize, mu gihe zikomeje guseta ibirenge mu kuzuza ibisabwa kugira ngo zigire ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite ireme.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa HEC, Emmanuel Muvunyi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018, ku bijyanye n’aho igenzura muri za kaminuza n’amashuri makuru rigeze.

Umwaka ushize muri Werurwe nibwo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, nka kimwe mu bigo bya Minisiteri y’Uburezi gishinzwe by’umwihariko gukurikirana za Kaminuza n’amashuri makuru bikorera mu Rwanda, yanzuye ko amashuri makuru na kaminuza 10 bihagarikirwa amashami cyangwa amasomo by’agateganyo izindi zifungirwa amashami yose, hashingiwe ku igenzura ryakozwe hagaragazwa ko hari ibyo zitujuje.

HEC, yongeye gusuzuma izi Kaminuza niba hari icyakozwe mu byo basabwe gukosora, basanga hari zimwe zikosoye zirimo iya Gitwe , INES Ruhengeri,Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’izindi maze zirakomorerwa ariko hakaba n’izindi nka Kaminuza ya Rusizi International University, Singhad Technical Education Society (STES),Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA),Open University of Tanzania na Jomo Kenyatta University zahise zifungwa burundu nyuma yo gusanga nta cyakozwe.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Emmanuel Muvunyi yavuze ko hari amagenzura ari gukorwa muri za kaminuza n’amashuri makuru 26 rizarangira mu minsi ya vuba, ngo nihagira ayo bazasanga atujuje ibisabwa azahabwa igihe cyo kubishaka kugira ngo bakore bafite ubushobozi.

Yagize ati ”Abo tuzasanga batujuje ibisabwa tuzabaha igihe cyo kuba bashyize mu bikorwa ibyo basabwa birimo gushaka abarimu bahagije kandi bashoboye. Mu gihe batabikoze niho havamo guhagarikwa; ariko twizera ko bazabikora kuko hari ibyo bamaze gukosora birimo gushaka ibikoresho.”

Uyu muyobozi ntiyeruye ngo avuge amazina ya za kaminuza n’amashuri makuru birimo gukorerwa igenzura, gusa ngo izigera kuri 18 murizo ziracyafite ikibazo cy’abarimu no kudahuza ibyo zigisha n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.


Umuyobozi Mukuru wa HEC, Emmanuel Muvunyi avuga ko hari Kaminuza zishobora gufungirwa kubera ko zitujuje ibisabwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...