konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Huye : Hasojwe amarushanwa yo kurwanya umwanda

Huye : Hasojwe amarushanwa yo kurwanya umwanda
14-02-2018 saa 15:50' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 398 | Ibitekerezo

Mu Karere ka Huye hasojwe amarushanwa y’ubukangurambaga mu kurwanya umwanda aho imirenge 14 yose igize aka karere yahuriye mu marushanwa y’umupira w’amaguru, maze imirenge ya Rusatira na Tumba ihurira mu mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 nibwo imirenge ya Tumba na Rusatira yahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo kurwanya umwanda, uyu mukino ukaba wabereye mu murenge wa Rusatira mu kagari ka Kiruhura aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Meya Kayiranga Muzuka Eugene uyobora akarere ka Huye wanageneye abitabiriye uyu mukino .

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi, ku buryo wasojwe banganyije igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa Penalite birangira umurenge wa Tumba ariwo wegukanye igikombe.

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ugizwe n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru bagamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (AMC) niwo wagejeje ibihembo kuri aya makipe y’iyi mirenge yitwaye neza, aho yombi yahembwe imipira yo gukina, Tumba yabaye iya mbere inahabwa igikombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yasabye abaturage gukomeza kugira isuku mubyo bakora byose, haba mu ngo, aho bakorera batibagiwe kugirira isuku imyambaro n’umubiri wabo.

Yagize ati “Turabashishikariza kugira isuku mungo zanyu, ku mubiri no mubindi byose mukora kuko ariyo soko y’ubuzima kandi bizanatuma mutera imbere mubyo mukora byose.”

Meya Kayiranga Muzuka yavuze ko gushyiraho amarushanwa yo kurwanya umwanda babinyujije mu mukino w’amaguru ari bwo buryo bworoshye bubaasha guhuzza abantu benshi, akaba ariyo nzira bakoresha banyuzamo ubukangurambaga ku kurwanya umwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...