konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Iby’ingenzi Leta iteganyiriza Urubyiruko mu myaka 7 iri imbere

Iby’ingenzi Leta iteganyiriza Urubyiruko mu myaka 7 iri imbere
17-12-2017 saa 18:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 465 | Ibitekerezo

Leta y’u Rwanda ivuga ko mu myaka 7 iri imbere urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe menshi aho byinshi mu bikorwa bizakorwa ahanini bizaba bishingiye ku rubyiruko n’icyatuma rutera imbere rukitabira umurimo kandi rukarushaho kugira indangagaciro zibereye umunyarwanda no gukunda igihugu

Ibi ni ibyagarutsweho mu nkera y’urubyiruko (Youth Connect 2017) ryatangiye uyu munsi aho riri kuba ku matariki ya 17 kugeza kuri 19 Ukuboza 2017, aho urubyiruko rugera ku bihumbi bitatu mu ngeri zose rwaturutse hirya no hino mu gihugu aho ruteraniye I Kigali rwungurana ibitekerezo ndetse ruhabwa n’impanuro zijyanye no ku ruhare rwabo mu guhindura igihugu.

Uhagarariye igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko hari byinshi Leta y’u Rwanda yateganyirije urubyiruko mu myaka 7 ijyanye na Manda ya Perezida wa Repbulika, Paul Kagame.

Zimwe muri izi gahunda zirimo kuba Leta iteganya guhanga imirimo igera kuri miliyoni n’igice aho urubyiruko ruzidanga muri imwe muri iyo mirimo

Kubufatanye na Minisiteri y’uburezi kandi hazabaho gukomeza gahunda y’uburezi kuri bose kandi hashyirwa umwihariko mu kuzamura ubumenyi guhera ku mwana ukiri hasi, urubyiruko rukaba rusabwa kudatakaza amahirwe Leta yabahaye

Urubyiruko ruzegerezwa kandi Serivisi z’imari zigamije guha amahirwe urubyiruko harimo n’ibigo nka BDF bizakomeza gufasha urubyiruko gukorana n’ibigo byimari bigamije guteza imbere imishinga yabo no kubafasha mu guhanga udushya.
Mu myaka 7 Leta izakomeza kugeza ibikorwa remezo mu gihugu hose, hubakwa amashuri menshi , amashanyarazi, kandi muri 2024 urubyiruko bose bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga

Leta kandi irateganya gushyira serivisi zose mu buryo bw’ikoranabuhanga aho urubyiruko ruzagiriramo inyungu nyinshi cyane ko aribo ahanini bashoboye gukoresha iri koranabuhanga

Inshingano urubyiruko rugomba kugira ni ugukorera igihugu bakoresheje umuhate cyane ko na Leta ihamya ko izakomeza kubafasha mu guhanga imirimo izafasha urubyiruko

Agaruka ku rubyiruko u Rwanda rwifuza ejo hazaza, Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Madamu Uwacu Julienne, yavuze ko umurunga w’uminsi ari umurimo bityo asaba urubyiruko gukangukira umurimo no gukunda igihugu kuko ariwo murage wabo.

Minisitiri Uwacu kandi yavuze ko urubyiruko rukwiye kurangwa n’indangagaciro, rugatana n’ibishuko biri mu isi. Uwacu kandi yasabye urubyiruko kugira ubufatanye no gushyigikirana no gufashanya kurinda ibyo u Rwanda rugenda rugeraho umunsi ku munsi.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero akaba n’umutoza mukuru w’Intore, Bamporiki Edouard yakanguriye urubyiruko kugira umuco wo gukunda igihugu, avuga ko umuco wo gukunda igihugu uhera ku kwikunda no gukunda umuturanyi wawe. Abasaga ibihumbi bitatu bateraniye i Kigali muri Youth Connekt 2017


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...