konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Igisubizo ku bikorerwa mu Rwanda byazitirwaga ku masoko mpuzamahanga

Igisubizo ku bikorerwa mu Rwanda byazitirwaga  ku masoko mpuzamahanga
21-12-2017 saa 16:15' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 462 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge mu Rwanda (Rwanda Standard Board- RSB), cyamaze kubona ikirango cy’ubuziranenge kizajya gishyirwa ku bikorerwa mu Rwanda byamaze gupimwa ndetse bigaragara ko byujuje ubuziranenge bubyemerera kujya ku isoko. ibintu bizakuraho inzitizi ibicuruzwa biturutse mu Rwanda byahuraga nazo ku masoko mpuzamahanga

RSB yahawe icyemezo cyo gutanga ikirango cy’Ubuziranenge n’ikigo gitsura ubuziranenge muri Afurika y’Uburasirazuba, TMEA (East African Trade Mark) aho ku by’umwihariko ibicuruzwa bizajya bijyanwa mu mahanga biturtse mu Rwanda byajyaga bihura n’ikibazo cyo kugera mu mahanga bareba niba byujuje ubuziranenge bagasangaho ikirango byavanye mu Rwanda ariko kitemewe ndetse kitanazwi ku ruhando rw’amasoko mpuzamahanga ari nacyo kibazo cyamaze gukemurwa na RSB kugeza ubu.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza ubwo hamurikwaga iki kirango gishya RSB yahawe, herekanwe kandi amabwiriza y’ubuziranenge yakozwe mu bihembwe bibiri bya mbere by’umwaka 2017/2018, ari nabwo hamuritswe ku mugaragaro gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge’

Asobanura gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge’, Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi yagize ati “Iyi gahunda rero eje gufasha za nganda ntoya ziciriritse kugira ngo zive ku rwego rumwe zigere ku rundi, Ubundi wasangaga abantu nta makuru ajyanye n’ubuziranenge bafite hari n’aboo wasangaga birirwa bihisha kandi bafite ibintu byiza bakora”

Raymond Murenzi yakomeje agira ati “Ubu rero iki imbaraga twazishyize mu gufasha cyane cyane izi nganda ziciriritse twibanda kandi ku nganda z’urubyiruko dore ko aribo baba bakeneye gusobanukirwa ibyiza byo gukora ibyujuje ubuziranenge kugira ngo bazakurane uwo muco ari nayo mpamvu twateguye iyi gahunda ya Zamukana Ubuziranenge”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Michel Minega Sebera yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda atari byinshi ariko ubwiza bwabyo aricyo cyonyine kizatuma bigera ku isoko mpuzamahanga

PS Sebera kandi yavuze ko kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bibashe kugirirwa icyizere ari uko RSB nayo yagira ubuziranenge bureba mu ndorerwamo yo gutanga serivisi zitandukanye.

Anatharia Uwamariya Kalimba, Umuyobozi mukuru wa gahunda muri TMEA (East African Trade Mark) yavuze ko ubuziranenge bwa RSB bwamaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga aho bizorohereza abakora ubucuruzi mpuzamahanga baturutse mu Rwanda

Ubusanzwe ikirango kigaragaza ubuziranenge cyatangwaga n’ikigo RSB cyabaga cyemewe mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ariko kugeza ubu byari bikigoranye ku mucuruzi ushaka kujyana ibicuruzwa bye mu mahanga cyane ko byamusabaga kujya kubisuzumisha mu bihugu nka Kenya ngo bashyireho ikirango kerekana ko bifite ubuziranenge. Umuyobozi wa RSB ashyikirizwa icyemezo kigaragaza ko bemerewe gushyira ikirango ku bicuruzwa kikemerwa ku isi yose


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...