konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Imodoka ya RITCO yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye, bamwe bahasiga ubuzima

Imodoka ya RITCO yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye, bamwe bahasiga ubuzima
13-11-2017 saa 08:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 14439 | Ibitekerezo 25

Impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya RITCO yabereye ku musozi wa Buranga mu Karere ka Gakenke, mu muhanda wa Kigali – Rubavu. Iyi mpanuka y’iyi modoka yavaga Rubavu yerekeza Kigali yahitanye abantu 3 abandi 17 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 mu masaha ya saa mbiri, mu Murenge wa Nemba, mu Kagari ka Buranga.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com

Yagize ati “Nibyo koko imodoka ya Kompanyi itwara abantu ya Ritco yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru abantu 3 bahita bahasiga ubuzima abandi 17 barakomereka, ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga ndetse bamwe batangiye no gutaha.”

CIP Kabanda yavuze ko babiri bahise bagwa ahabereye impanuka undi umwe agwa mu bitaro, yongeraho ko icyateye uru rupfu ari uko basohoye imitwe mu madirishya ubwo iyi mpanuka yabaga.

CIP Kabanda kandi yanavuze ko 17 bakomeretse byoroheje bari gukurikiranwa mu bitaro bya Nemba hakaba hari icyizere cy’uko bose bari bukire.

Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko wo ku kigero cyo hejuru cyane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 25
jpoul Kuya 30-12-2017

ariko ziriya bus nini ndazikunda jye bona zigenda neza pe

Niyomugaba Josue Kuya 3-12-2017

Nimudufashe Pe Mwikunda Amafaranga Kuruta Umuturajye Imana Ibakire Mubayo

GASEKURUME Kuya 15-11-2017

arikose kuki muzijyamo kandi muzi ko zikora nabi amahangayase nagenze icyonabonye nuko iyo hari imikorere mibi nkiriya , company bahita bayivaho ntihagire uwongera kugenda mumodoka zayo . kandi harizindi modoka ziba zijya muricyokerekezo abe arizo mizajyamujyendamo izo zibica muzihorere.

Patrick Kuya 14-11-2017

Ntimugakabye ikibazo si ukwiruka ahubwo ziriya modoka zubakitse nabi niyo mpamvu iyo ikase iyumba naho kuba zigwa nuko arizo zisigaranye akazi izindi zigendo zotorstora

Umusaza Kuya 14-11-2017

Ariko se Ritco izica abantu igeze ryari? Kuki duhora tuvuga imigendere mibi na high speed ya ritco ababishinzwe bakavunira ibiti mu matwi? Niba ntibeshye iyi ni ritco ya 8 ikoze impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu kandi zitaranarenza amezi atandatu zikora

uwayo Kuya 14-11-2017

ahubwo mperutse kubona ritco ifite plaque GR ese ni iya Leta ese niyo mpamvu yo idashyirwamo speed governor njye simbona impamvu ahubwo uko Imodoka itwara benshi niko yakabaye igenda buhoro

Titi Kuya 13-11-2017

Ama modoka zose zi genda ijorô bakuramo speed governor . Le 5/11/2017 imodoka ya nile safari ya 17h ya tukoreye ama dégât kushika tu ngenda police station ya Nyabihu. ..

Paulind Kuya 13-11-2017

Nukuvuga seko nta speed governor irimo’ mumodoka za Leta.

Paulind Kuya 13-11-2017

Nukuvuga seko nta speed governor irimo’ mumodoka za Leta.

xxxxxx Kuya 13-11-2017

Mwiriwe neza mwese? ndumva tutarenganya chauffeur kuko mu modoka ye harimo umugeni kandi byanga bikunze yagombaga kubaho kugira ngo umugeni acyurwe,nonese ko itaguye mu mpanga?chauffeur ntibakurenganye kuko niyo ugenda buhoro byari kubaho

hh Kuya 13-11-2017

ritco zigenda nabi

hh Kuya 13-11-2017

imidoka za ritco zigenda nabi cyane

hh Kuya 13-11-2017

imidoka za ritco zigenda nabi cyane

Noah Kuya 13-11-2017

Imana yo mwijuru niyo izi iherezo rya buriwese,kdi ibakire mubayo,naho ibyo gutuka abachofeur ba Ritco mubireke kuko accident ntabwo iteguza kdi ntabwo iterwa na chofeur. ababuze ababo muriyo mpanuka mukomeze kwihangana gusa hari Imana ishoboye byose.

Peace Kuya 13-11-2017

RITCO iragapuuuuuuuu

amabilis munganga Kuya 13-11-2017

Izi modoka rwose reta ikoribishoboka byose,izishiremo utugabanya muvuduko,naho bitabayibyo,turigukomeza kubura abanyabwenge benshi.

amabilis munganga Kuya 13-11-2017

Izi modoka rwose reta ikoribishoboka byose,izishiremo utugabanya muvuduko,naho bitabayibyo,turigukomeza kubura abanyabwenge benshi.

Aime Kuya 13-11-2017

Kuki izi modoka zitabamo speed governor?ese mubona abo ziba zitwaye bo Atari abantu ?kuburyo zigenda nkizitabaye,nikibazo gikwiye gukosorwa.

Fils Kuya 13-11-2017

RIP Stella...Imana ikwakire mubayo pe...Tuzahora tukwibuka

iracyaturagiye Kuya 13-11-2017

Imana ikomeze imiryango ya babuze ababo disi!!!

bosco Kuya 13-11-2017

Ziriya modoka nta speed govanor zijyira,njye sinshobora kuzisubiramo na rimwe,Sinzi impamvu leta itabyitayeho,kdi ziri kwica abantu benshi pe.

YVANSON Kuya 13-11-2017

Izi bus nta speed governor zigira kuko ziba zirukanka cyaaaane
Yaritwishe turimo tuva ku KIBUYE lmana yakinze akaboko

Rwose Police ikore akazi kayo

Aimee Kuya 13-11-2017

Ariko aba shoffeur batwara izi modoka za RITCO wagirango barasaze neza kuko umuvuduko bakoresha wagirango hari icyo baba bahunga sinzi niba izi modoka zigira SPEED GAVONER, njyewe narumiwe. Imana yakire abo bitahire kndi ababuze ababo mukomeze kwihangana.

Aimee Kuya 13-11-2017

Ariko aba shoffeur batwara izi modoka za RITCO wagirango barasaze neza kuko umuvuduko bakoresha wagirango hari icyo baba bahunga sinzi niba izi modoka zigira SPEED GAVONER, njyewe narumiwe. Imana yakire abo bitahire kndi ababuze ababo mukomeze kwihangana.

gashugi Kuya 13-11-2017

Umuvuduko wa bwoko ki kdi tuziko imodoka zose zitwara abagenzi n’imizigo barazihaye seeped govanor cg hari abazemerewe nabatemerewe kuzambara .gusa Imana yakire abatakarije ubuzima.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...