konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Intare 7 zazanywe mu Rwanda zarororotse, ubu ziyongereyeho hafi 50%

Intare 7 zazanywe mu Rwanda zarororotse, ubu ziyongereyeho hafi 50%
12-05-2016 saa 19:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3336 | Ibitekerezo 2

Muri Kamena 2015, Parike y’igihugu y’Akagera yakiriye intare zirindwi zavuye muri Afurika y’Epfo, ibyo bituma iyi Parike yongera kugaragaramo izi nyamaswa zitaherukagamo guhera mu myaka irenga 15 ishize kuko izarimo zishwe izindi zigahunga uko abaturage basatiraga iyi Parike. Inkuru nziza ku bukerarugendo bw’u Rwanda, ni uko izo ntare ubu zitakiri 7 zirindwi ahubwo zamaze kugera ku 10.

Amakuru dukesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, imwe muri izi ntare yabatijwe izina rya Shema, ubu yamaze kubwagura ibyana bitatu bimaze hafi ibyumweru 6 bivukiye muri Parike Akagera, bisobanura ko izo ntare zamaze kuba 10.

Ibi ni ibyana by’imwe muri izi ntare

Izi ntare u Rwanda rwakiriye zari zirimo ingore eshanu n’ingabo ebyiri, zikaba n’ubundi zari zazanywe hateganywa ko zizabyara izindi zizatuma parike y’Akagera yongera kugira intare nyinshi.

Izi ntare zashyizwe ahitwa Magashi, mu gace gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iyi Parike y’Akagera. Aha niho hari amazi, hakaba n’inyamaswa nyinshi izo ntare zikunda kurya, byongeye kandi ni mu gace kitaruye abaturage, kuburyo bizera umutekano wabo cyane ko na parike ubwayo izitiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
joe Kuya 14-05-2016

pole sana kumpongo ,imbogo,ifumberi...

Kalisa William Kuya 13-05-2016

Byiza cane,parike yacu yongeye yateye imbere intare ziyongereye ubwo na ba mukera rugengo bariyongera igihumbu gitere imbere

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...