konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Intore za Kaminuza y’u Rwanda zahize kurwanya inda ziterwa abakobwa b’abanyeshuri

Intore za Kaminuza y’u Rwanda zahize kurwanya inda ziterwa abakobwa b’abanyeshuri
21-10-2017 saa 08:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1691 | Ibitekerezo

Intore z’Imenerabahizi zo mu Ntagamburuzwa za Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi riherereye mu murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza zahize ko mu byo zizakora harimo gushyiraho akagoroba k’abakobwa n’abahungu mu rwego rwo kurwanya no gukumira inda zaterwaga abanyeshuri bo muri Kaminuza.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mihigo yahizwe n’Intore z’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda muri iri shami ry’uburezi zinjijwe mu zindi kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017. Izi ntore zahigiye imbere y’abatoza bazo ko mu byo zizageraho harimo gushyiraho akagoroba k’abahungu n’abakobwa, ibintu bavuze ko bizabafasha gukumira no kurwanya inda zikunze guterwa abanyeshuri zitateguwe. Mu bindi izi ntore zahize harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bahize kandi ko buri mwaka bazajya bubakira bakanaremera umuturage utishoboye wo mu murenge wa Gahini.

Umuyobozi muri Komisiyo y’igihugu y’Itorero ushinzwe ibikorwa by’itorero mu mashuri, Madamu Bampire Thacienne, yibukije ko kuba izi ntore zinjijwe mu mutwe w’intore bisobanuye byinshi kuko mbere bari ku karubanda ariko kuri ubu bakaba binjijwe mu mutwe w’Intore z’Imenerabahizi zo mu ntagamburuzwa za Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mpanuro yahaye izi ntore zinjijwe mu zindi, Umuyobozi (Vice Chancellor) wa Kaminuza y’u Rwanda , Prof Philipe Cotton yazibwiye ko zikwiye gufatanya n’abaturage baturiye iyi kaminuza mu kubaka igihugu, yavuze kandi ko kuba ari abarimu b’ejo hazaza bafite mu biganza ahazaza h’igihugu.

Yagize ati "Nimwe mufite mu biganza u Rwanda rw’ejo hazaza, rero mugomba guharanira ko igihugu cyanyu kigira ejo heza kandi byose bizabaho ari uko mwize neza mugatsinda kandi mugakunda umwuga wanyu ariwo w’Uburezi".

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yabwiye izi ntore ko imyaka bazamara kuri iri kosi (amasomo) itazaba iyo gupfa ubusa anashimangira kandi ko byose bijyana n’amahitamo yabo meza ari nayo mpamvu bakwiye gushyira mu bikorwa imihigo bahize kugirango batazasiga ikigo uko bagisanze.

Yagize ati "Ayo mahitamo yanyu, uko guhitamo neza ndetse n’abo muzigisha muzabahe ireme ry’uburezi. Ikindi kandi hari imihigo mwahize ni byiza cyane ariko dukwiye gushyira mu bikorwa ntabwo mukwiye kuzasiga Rukara uko mwayisanze"

Meya Murenzi Jean Claude kandi yasabye izi ntore ko n’ubwo imihigo bahize ari iyo bazashyira mu bikorwa muri aka karere ka Kayonza by’umwihariko umurenge wa Gahini iri shuri riherereyemo ngo ari iy’igihugu cyose kuko niba bahize ko bazarwanya Jenoside bitari mu murenge gusa ahubwo ari igihugu cyose.

Kuva tariki 9 Ukwakira 2017, ubwo umwaka w’amashuri 2017/2018 watangiraga habaye amavugururwa muri Kaminuza y’u Rwanda ari nabwo iri shami ry’uburezi ryahurije hamwe icyahoze ari KIE ndetse na Rukara College of Education kuri ubu zikaba zarahujwe zikagira Ishami ry’Uburezi rifite icyicaro mu murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza. Prof George K Njoroge, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi riri i Rukara Umuyobozi muri Komisiyo y’igihugu y’Itorero ushinzwe ibikorwa by’itorero mu mashuri, Madamu Bampire Thacienne Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude Umuyobozi wungirije w’Icyubahiro (Vice Chancellor) wa Kaminuza y’u Rwanda , Prof Philipe Cotton


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...