konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Inyubako UTC y’umunyemari Rujugiro igiye gutezwa cyamunara

Inyubako UTC y’umunyemari Rujugiro igiye gutezwa cyamunara
11-09-2017 saa 18:57' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6135 | Ibitekerezo 2

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamaze kumanika ahantu hatandukanye amatangazo amenyesha abantu ko taliki 25/9/2017 saa munani z’amanywa izateza cyamunara inyubako y’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro iri mu mujyi wa Kigali rwagati izwi ku izina rya UTC (Union Trade Center)

Nk’uko iri tangazo ribisobanura, rivuga ko iyi nyubako igiye gutezwa cyamunara kubera ikibazo cy’imisoro nyir’uwo mutungo abereyemo Leta, bityo hakaba harafashwe umwanzuro ntakuko wo kuyiteza cyamunara.

RRA iherutse gusohora itangazo muri Gicurasi uyu mwaka rigaragaza ibigo n’amasosiyete y’ubucuruzi biyibereyemo imyenda, ibiha igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye byabananira imitungo yabyo igatezwa cyamunara, kuri uru rutonde hakaba haragaragaragaho na UTC .

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyishyuza UTC ibirarane by’imisoro yo kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2013 n’ubwo Rujugiro ny’iri iyi nyubako yakunze kumvikana ahakana iyo myenda yose afitiye Leta y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Marcel Hakizimana Kuya 17-09-2017

Ntibyumvikana inyubako ubyayo ibobana asaga mliyoni y,amadolari, nkuko nyirayo abyivugjra. Hari icyihishe inyuma.

Cacana Kuya 13-09-2017

Wenda iyi nyubako izagurwa n’umunyahanga utazi ibyayo. Naho ubundi nta munyarwanda wayigura.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...