konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Abasore babiri bishe umuntu bamuteraguye ibyuma banakomeretsa undi bahita batoroka

Kamonyi: Abasore babiri bishe umuntu bamuteraguye ibyuma  banakomeretsa undi bahita batoroka
24-01-2018 saa 16:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4780 | Ibitekerezo 4

Abasore 2 barimo uwitwa Nsengumuremyi Peter bahimba Runyenzi na mugenzzi we yutaramenyekana amazina ye bishe umugabo witwa Straton Twagirimana w’imyaka 26 bamuteraguye ibyuma mu ijosi , banakomeretsa mugenzi we witwa Eric Nteziryayo w’imyaka 18 bateraguye ibyuma mu mutwe maze bahita batoroka.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 rishyira ku wa Gatatu mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto iherereye mu mudugudu wa Karehe Akagari ka Shiri ka murenge wa Rugarika akarere ka Kamonyi mu Ntara y’amagepfo.

Aba bagabo bose bari bari kunywera mu Kabari mu masaha ya Saa sita zishyira saa Saba baza kurwana hanyuma uwitwa Straton Twagirimana ahasiga ubuzima mugenzi we witwa Nteziryayo arakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Kayigi yatangarije Ukwezi.com ko ubu bwicanyi bwabayeho mu gasanteri ka Nkoto ubwo aba basore bamaraga kunywa inzoga maze bakarwana babiri muri bo bagateragura ibyuma abandi babiri umwe agahita ahasiga ubuzima.

Yagize ati “Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa sita zishyira saa saba ubwo bamwe mu basore banyweraga inzoga mu kabari nk’umuntu witwa Ishimwe Yves, aho bamwe bamaze guhaga inzoga bashaka gutahana amacupa banyweragamo, maze haza kubaho kubaka ayo macupa, bamwe mu banyweraga aho ngaho bajya kuyabaka maze batangira kurwana ubwo.”

CIP Kayigi yavuze ko muri uko kurwana ariho aba basore barimo uwitwa Nsengumuremyi Peter bahimba Runyenzi na mugenzi we utaramenyekana amazina ye, bateraguye ibyuma uwitwa Straton Twagirimana na Eric Nteziryayo maze Stratton ahita apfa mugenzi we arakomereka bikomeye aba bari bamaze kubateragura ibyuma babonye inkeragutabara zitabaye bahita batoroka.

Umurambo wa nyakwigendera Straton w’imyaka 26 wahise ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma, na Eric Nteziryayo watewe ibyuma mu mutwe ntiyapfa akaba ari kuvurirwa muri ibi bitaro.

CIP Kayigi kandi yakomeje avuga ko Polisi iri gufatikanya n’abaturage ba Kamonyi mu gushakisha aba bakoze amahano cyane ko bari bazwi muri aka gace bakoreyemo ubwicanyi. Yanaboneraho kwibutsa abantu banywa inzoga ko bakirinda kurenza urugero ndetse anasaba ba nyir’utubari ko bajya bamenya imyitwarire y’abari kunywera mu tubari twabo mbere y’igihe, rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Minani Kuya 26-01-2018

Peter yaravuzwe,akarere karamuzi,police iramuzi bihagije,yahanganye na yo.Aratinyitse pe.Akazi ke ni ukwica no gufata ku ngufu.I Rugobagoba ku Kamonyi iyo ahageze butike zirafunga.Yafashe abagore n’abana ku ngufu.Ubanza afite ubudahangarwa mu gukora ibyaha.Aranywa ntiyishyura,arakubita akagusha.Kuba adafatwa byayobeye abanyarugobagoba.Kwica ni ibintu bye rwose.

rebero Kuya 25-01-2018

CIP se um uk,iriya uzaza kuguteza imbere akwaka ibicuruzwa ucuruza akakwishyura ibindi byimyitwarire ye uzabibyirwa niki koko!!!! Ntibyoroshye kbsa

NKUNDAMAHORO Kuya 25-01-2018

BIRABABAJE NUKURI. NONESE NIBA BYARATEWE N’INZOGA IBYO BYUMA BYAJE BITE ? KUKI UBWO BARI BAJE BABYITWAJE ? ABAZI AMATEGEKO KUGENDANA IBYUMA GUTYO BYAB BYEMEWE ?

MURAKOZE

Ndihokubwabo Kuya 25-01-2018

Abo basore babakatire urubakwiriye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...