konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Ba bana baherutse guhitanwa n’ impanuka bashyinguwe, babiri bari abavandimwe

Kamonyi: Ba bana  baherutse guhitanwa n’ impanuka bashyinguwe, babiri bari abavandimwe
1-02-2018 saa 09:54' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7016 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama nibwo imiryango y’abana 3 baguye mu mpanuka yabereye mu muhanda wa Kamonyi muri Musambira kuwa Kabiri bavuye ku ishuri, yakoze umuhango wo kubashyingura no kubasezeraho bwa nyuma.

Impanuka ikomeye y’imodoka yabaye kuwa Kabiri tariki 30 Mutarama ubwo imodoka yo mu bwoko bwa prado yagongaga abana 4 bavaga ku ishuri, batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima.Muri aba bitabye Imana babiri bavaga inda imwe. Aba bana basezeweho bwa nyuma n’imiryango ndetse n’inshuti mu muhango waranzwe n’ishavu n’agahinda kenshi.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’aba bana yabaye mu masaha ya saa sita mu gace kazwi nka Kariyeri mu murenge wa Musambira, ubwo bavaga ku ishuri berekeza iwabo. Iyi modoka yavaga mu bice bya Muhanga yerekeza i Kigali.

Umuhango wo gushyingura aba bana wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2018 mu irimbi riherereye ahitwa Nyamugari mu kagari ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge, bakaba baherekejwe n’imbaga y’abantu barimo n’abayobozi batandukanye.

Abana baburiye ubuzima muri iyi mpanuka uko ari batatu ni Kwizera Ivan wigana mu mwaka wa Gatatu, Uwumugisha Hubert wigaga mu mwaka wa Kabiri ndetse na Ikundwe Cedrick wigaga mu mwaka wa Mbere bakaba barigaga mu ishuri ribanza rya GS Gatizo riri mu murenge wa Musambira.

Umuhango wo gushyingura waranzwe n’ishavu n’agahinda

PNG - 509.8 kb
PNG - 573.4 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Uwera Grace Kuya 1-02-2018

yooo Imana ibakire pe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...