konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye abana bavaga ku ishuri abandi barakomereka

Kamonyi: Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye abana bavaga ku ishuri abandi barakomereka
30-01-2018 saa 15:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 9601 | Ibitekerezo 9

Impanuka ikomeye y’imodoka ibaye kuri aya manywa mu murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu muhanda Kamonyi -Kigali, igonga abana 4 bavaga ku ishuri, batatu bahita bitaba Imana, undi umwe na Shoferi barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite purake RAD 313 I, yabaye mu masaha ya saa sita, ubwo abo bana bavaga ku ishuri berekeza iwabo.Iyi modoka yavaga mu bice bya Muhanga yerekeza i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SSP Emmanuel Kabanda yabwiye Ukwezi.com ko iyi mpanuka yabaye koko, avuga ko yaguyemo abana batatu b’abanyeshuri bavaga ku ishuri , undi umwe ndetse na Shoferi bakaba bakomeretse bikomeye.

Yagize ati "Nibyo koko mu masaha ya Saa sita mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira habereye impanuka, ihitana abana 3 b’abanyeshuri bari bavuye ku ishuri undi umwe ndetse na shoferi wari utwaye imodoka barakomereka ubu bakaba bari mu bitaro."

SSP Emmanuel Kabanda yakomeje avuga ko kugeza ubu hakiri gukorwa ubutabazi bw’ibanze, hakaba hatarakorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka imaze guhitana ubuzima bw’abana b’abanyeshuri.

Abana baburiye ubuzima muri iyi mpanuka uko ari batatu ni Kwizera Ivan wigana mu mwaka wa Gatatu, Uwumugisha Hubert wigaga mu mwaka wa Kabiri ndetse na Ikundwe Cedrick wigaga mu mwaka wa Mbere. Aba bose bigaga mu ishuri ribanzza rya GS Gatizo riri mu murenge wa Musambira.

Iyi modoka yagoye abana bane batatu bahita bapfa undi umwe ndetse na shoferi wari utwaye barakomereka bikomeye

Uku niko iyi modoka yaguye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
MUKAMA Ildebrand Kuya 1-02-2018

Yewe wa mwanditse we urabona udaciriritse cyane koko???Munkuru yawe haraburamo uko iyo mpanuka yaje,ese nimodoka yarenze umuhanda??Ese yagonganye nindi??Niko byagenze gute koko??

MUKUNZI JEAN Kuya 31-01-2018

imiryango yabo bana niyihangane umunsi nturengwa.

MAMA Kuya 31-01-2018

ABABYEYI NTA RUTATWAMBURIRA. HARI IGIHE IMODOKA YIRUKA UKAGIRANGO IRAHUNGA ABAGIZI BA NABI KANDI YIRUKIRA KUGIRA NABI. ABANYAMAGURU UWADUHA INZIRA ZACU ZIDAFITE IHURIRO NIBIGURUKA. IBYO BIBONDO BYARENGANYIJWE IMANA IBAKIRE KANDI IKOMEZE ABABYEYI N’INSHUTI

sadia Kuya 31-01-2018

yooo Mbegaa ibintu bibabaje disii imana ibakire kd Ababyeyi babana bihangane

cluade Kuya 31-01-2018

Imana Yakird Mubayo Abo Bapfuye Kd Nabakomeretse Bihangane Abashoferi Bimodoka Nabwo Bita Kubuzima Bwabagenda Namaguru Cg Abobatwaye

kadogo Kuya 30-01-2018

batatu nabumubyeyi umwe

AYINGENEYE THEODORI Kuya 30-01-2018

BIRABABAJEE..ABABANA IMANIBAKIRE MUBAYO,NI HANGANISHIJE IMIRYANGO YA BABANA.

Emmy Kuya 30-01-2018

abana Bajyaga Kwishuri Ntabwo Bavagayo Ikindi Ishuri Iherereye Mumurenge wa Gacurabwenge Ntabwo Ari Muri Musambira.thx

NGABO didas Kuya 30-01-2018

umuvugizi wa traffic ntabwo ari sp(SUPRETENDANT ni SSP (SENIOR SUPRETENDANT

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...