konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Karongi:Umugabo yaciye umugore we umutwe awuta mu mugezi, igihimba agita mu musarani

Karongi:Umugabo yaciye umugore we umutwe awuta mu mugezi, igihimba agita mu musarani
16-12-2017 saa 14:08' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5240 | Ibitekerezo 12

Umugabo witwa Biziyaremye Jean Pierre utuye mu mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Kirambo, Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi arakekwaho kwica umugore we amuciye umutwe awujugunya mu mugezi uri hafi y’aho batuye, naho igihimba akijugunya mu musarani.

Uyu mugabo Biziyaremye Jean Pierre w’imyaka 25 wishe umugore we witwa Tuyishime Marie, bari bafitanye umwana umwe w’imyaka ibiri ndetse bakaba bari bamaranye imyaka itanu babana mu nzu nk’umugabo n’umugore.

Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Gitesi, Rugagaza Espoir yabwiye Ukwezi.com ko uyu Biziyaremye yafatanyije na mugenzi we witwa Muragijimana Jotham maze bica uyu Nyakwigendera Tuyishime Marie bamunize barangije bamuca umutwe.

Rugagaza Espoir yavuze ko Biziyaremye Jean Pierre yishe umugore we mu masaha ya saa moya n’igice mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

Yagize ati "Baduhuruje mu gitondo, uwo mugabo yari ahari ariko abanza kubihakana, abaturanyi batanga amakuru ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane,inzego z’umutekano zihita zimufata zitangira kumukurikirana aza kwemera ko ariwe wamwishe afatanyije na mugenzi we witwa Muragijimana w’imyaka 20."

Yakomeje avuga ko aba bagabo bishe nyakwigendera urupfu rw’agashinyaguro aho bamunize yashiramo umwuka bakamuca umutwe bakajya kuwujugunya ku mugezi uri hafi y’aho batuye naho igihimba bakakijugunya mu musarani.

Ati "Bamwishe nijoro mu masaha ya saa Moya. Bamufashe baramuniga baramwica bamujyana mu musarani w’aho batuye bamuca umutwe.Bamuteretse hejuru y’umusarani kuko ari muto atari gukwirwamo. Umutwe we bawujyanye ku kagezi kari hafi aho niho twawusanze."

Rugagaza Espoir yavuze ko aba bagabo bajyanywe imbere y’inteko y’abaturage bo muri uyu murenge wa Gitesi, maze Biziyaremye avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mitungo [amasambu] akaba ariyo ntandaro yo kumwica.

Biziyaremye Jean Pierre wishe umugore we ngo yari yemereye Muragijimana Jotham ibihembo kugira ngo amufashe muri iki gikorwa kigayitse bakoze. Aba bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura, umurambo wa Nyakwigendera ukaba wajyanwe ku bitaro bya Kibuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
Rachel mutuyimana Kuya 27-12-2017

namenyeko ibyo dutunze natwe atari ibyacu, nawe azapfa abisige; mbega umugome!!!!!!

chris Kuya 22-12-2017

BIRABABAJE CYANE.CYAKORA IMANA IDUTABARE KUKO TURI MU IBIHE BYANYUMA

Erias Kuya 18-12-2017

Birababaje’cyane!!!!!!

Erias Kuya 18-12-2017

Birababaje’cyane!!!!!!

dada Kuya 18-12-2017

Nakumiro koko!!!abagome ntahobagiye batwihishemo.mbabajwe nuwomwana disi uzakura akunvayomateka.

THEODORI Kuya 18-12-2017

MBEGA KAGAWEEE...IBYANDITSWE BIRIGUSOHORA.

THEODORI Kuya 18-12-2017

MBEGA KAGAWEEE...IBYANDITSWE BIRIGUSOHORA.

munezero Kuya 16-12-2017

ariko mbega akaga! isi idushiriyeho rwose
umuntu w’imyaka 20 atinyuka kwica? ndumiwe

mupenzi Kuya 16-12-2017

mana weeeeee!! mbega interahamwe weeeeee!!! iyi nkuru iteye ubwoba nukuri! mbuze icyo ndenzaho rwose gusa nihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

binel Kuya 16-12-2017

ibihe bya nyuma byadusohoreyeho. koko umuntu akwiye kwamburwa ubuzima nuwo mwaryamanye mukabyarana ubuse bose bungutse iki umwe burundu y umwihariko undi arapfuye . yewe Mana tabara iyi si

Augustin Kuya 16-12-2017

Isi irashaje pe!ngo amakimbirane ashingiye ku masambu,ubu se ayo masambu yarwaniraga arayabonye?

ok Kuya 16-12-2017

Babahane cyane

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...