konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kicukiro : Abafite ibikorwa by’ubucuruzi batagira ubwiherero bahagurukiwe

Kicukiro : Abafite ibikorwa by’ubucuruzi batagira ubwiherero bahagurukiwe
26-01-2018 saa 14:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 577 | Ibitekerezo 1

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali, buvuga ko bugiye guhagurukira ikibazzo cy’abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu murenge ariko badafite ubwiherero. Uretse aba kandi, ngo n’abacuruza amaresitora ndetse n’abafite amazu acururizwamo inyama akigaragaramo umwanda barafungishwa bidatinze.

Ibi abayobozi b’uyu murenge babigarutseho kuri uyu wa Kane Tariki ya 25 Mutarama, ubwo batangizaga gahunda y’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano mu muri uyu murenge izamara igihe cy’amezi atandatu.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi gahunda y’ubukangurambaga mu murenge wa Kicukiro, Musanabaganwa Grace, ushinzzwe isuku mu Karere ka Kicukiro yasabye abaturage bo muri aka karere y’umwihariko abo mu murenge wa Kicukiro kwita cyane ku isuku ndetse n’umutekano bikaba umuco, cyane ko ari imwe mu ntego z’umujyi wa Kigali.

Musanabaganwa yanasabye abaturage bo muri uyu murenge kugaragaza uruhare rwabo mu isuku n’umutekano cyane ko ari bimwe mu biri kuy isonga mu guhesha igihugu cy’u Rwanda ishema.

Uyu muyobozi kandi yanagarutse ku bantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu murenge wa Kicukiro badafite ubwiherero, ndetse n’abandi batanga serivise zitandukanye nk’amaresitora, amazu acururizwamo inyama badafite isuku ihagije ko bose bahagurukiwe ndetse ko mu minsi mike bamwe batangira gufungirwa.

Umutesi Solange Ushinzwe Isuku n’ubuzima mu murenge wa Kicukiro yavuze ko gahunda y’ubukangurambaga mu isuku n’umutekano ari iyo kwigisha abaturage bakamenya ko bagomba kugira uruhare mu gusigasira isuku mu murenge batuyemo bakareka kubiharira abakozi b’isuku.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano ni igikorwa cyo kugira ngo umuturage wese amenye ko isuku ari iye akamenya ko agomba kuyigira umuco.”


Umutesi Solange Ushinzwe Isuku n’ubuzima mu murenge wa Kicukiro

Yakomeje avuga ko Umurenge wa Kicukiro wagaragaje impinduka zikomeye mu bijyanye n’isuku, haba mu mago, ku mihanda ndetse no ku baturage b’uyu murenge.

Yavuze ko bafatanyije n’abaturage b’uyu murenge, bagiye kongera imbaraga mu kwita ku isuku ndetse n’umutekano ku buryo igihembo cy’imodoka kizatangwa n’Umujyi wa Kigali nyuma y’aya mezi 6 y’ubukangurambaga aribo bazacyegukana.

Abaturage bo mu murenge wa Kicukiro bahize ko bagiye kugaragaza uruhare rwabo mu gusigasira isuku n’umutekano mu murenge wabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Jean de Dieu Amani Kuya 31-01-2018

Mukomere cyane!

Iki kibazo kigihagurukira ni ngombwa cyane, abo bayobozi rwose bakomereze aho. Gusa no mu Karere ka Nyarugenge iki kibazo kirahari. Muri CHIC igice cyahariwe gare hari utubari na Restaurant bidafite ubwiherero, natwo mbona dukwiye gufatirwa ingamba. Imisarani rusange yubatse mu buryo bugezweho irahari, ariko iyo umuntu agannyeyo ari muri Restaurant cg mu kabari yishyuzwa ijana, buri uko agiyeyo. Niba hari unyweye uducupa 2 akajyayo 3 azishyuzwa 300Frw hatitawe ko ari kunyweha aho. Ibi rero nibyo mperaho mvuga ko utu tubari nta bwiherero dufite, bityo abayobozi bireba bagakwiye kuvugana na bo bacuruzi ukuntu bumvikana n’abatsindiye gucuruza ubwiherero, kuko hari uza yifitiye ayo inzoga cg amazi yari anyoye ntayo kwishyura ubwiherero. Kdi dushyize mu gaciro, ntabwo byumvikana ukuntu umuntu urimo kunywera mu kabari ajya mu bwiherero yishyura. Iri yishyura rya hato na hato rigaragaza ko nta bwiherero tumwe mu tubari dukorera muri CHIC dufite.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...