konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Abaturage bategereje amasaha abiri umuyobozi uza kubakoresha inama bamubuze- Amafoto

Kigali: Abaturage bategereje amasaha abiri umuyobozi uza kubakoresha inama bamubuze- Amafoto
8-12-2017 saa 13:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3431 | Ibitekerezo 6

Abaturage bo mu kagari ka Kabahizi mu mrenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali bagaragaje umunabi no kwitonganya batewe no kuba bamaze amasaha agera kuri abiri yose bategereje umuyobozi uza kubakoresha inama bamubuze. Ibintu bavuze ko ari ukubicira gahunda dore ko bamwe inzego z’umutekano zari zabanje kubategeka gufunga aho bacururiza kugira ngo bitabire iyi nama.

Ibi byabaye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017, ubwo abaturage bo muri aka kagari bari batumiwe mu nama ihuza abatuye muri aka kagari ka Kabahizi gusa ibyari inama byaje guhindura isura nyuma y’aho bamwe mu baturage bageze ahabera inama mu ma saha ya sa Saba ndetse bikaza kugera ku isaha ya saa Cyenda n’iminota 20 (15h20) ari nabwo abayobozi barimo nja Gitifu w’akagari babashije kuhagera inama iraba gusa bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bari batangiye gusinzira bitewe no kumara igihe kinini bicaye bategereje.

Bamwe muri aba baturage bari bitabiriye iyi nama kandi barimo n’abakorera mu isoko rya Nyabugogo risanzwe rikoreramo bamwe mu bahoze bakora mu bucuruzi bw’akajagari bavuze ko bababajwe cyane no kuba bafungiwe ibikorwa igihe kirekire bavuga ko byabateje igihombo gikomeye bakongeraho no kuba bamaze amasaha menshi bari ku izuba bategereje abayobozi bababuze.

Uumwe muri aba baturage unasanzwe acururiza muri iri soko waganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com yagize ati “Nkange ubu nafunze saa saba nje hano mu nama none dore saa cyenda zirageze kandi nta muyobozi uragera hano, ubwo se urumva bitaniye he no kutwicira akazi babigambiriye? Ibi ntabwo ari byo rwose twasabaga ubuyobozi bwo hejuru kuturenganura cyane ko ibi atari ubwa mbere bibaye”

Ubwo twavuganaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabahizi, SERUGENDO Jean de Dieu yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko abaturage batigeze bahatirwa kuza mu nama cyangwa ngo bategekwe gufunga aho bakorera ibikorwa by’ubucuruzi.

Gitufu Serugendo ariko abajijwe niba koko ibyo gukereza abaturage bavuga ntacyo nk’ubuyobozi bubivugaho, yahise akupa telefone dore ko twavuganaga nawe ku murongo wa telefone igendanwa ndetse n’izindi nshuro zose umunyamakuru yongeye kumuhamagara ntabwo yigeze amwitaba. Byageze i saa Cyenda mu byicaro byateguriwe abayobozi nta muntu urahagera Imodoka y’irondo n’isuku niyo yahageze mbere Aba ngo bahombye byinshi cyane mu masaha bamaze bategereje abayobozi

Uwambaye umupira wa ufite ibara rya Orange niwe Gitifu w’akagari ka Kabahizi ubwo yari amaze kugera mu byicaro bye Iyi nama yatangiye itinze cyane kandi abaturage bakanguriwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango
Abaturage bari bitabiriye n’ubwo bavuga ko bakerejwe n’ubuyobozi Abahageze kare bari batangiye gusinizira
Isoko ryari ryafunze imiryango
AMAFOTO:Valens Papy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
allan Kuya 17-12-2017

Bene abangaba babita abategetsi ntabwo ari abayobozi

gedeon Kuya 11-12-2017

Nta nyugu umuyobozo yaba afite yo kubabaza abaturage be. Niz3re ko yasabye imbabazi

serugendo Kuya 10-12-2017

mwekumurenganya Wenda yaragigabwa amabwiriza yibyo arageza kubaturage erega kuyobora mumugi birakaze rata serugendo ntiwite kumagambo komeza job utezembere igihugu cyawe

serugendo Kuya 10-12-2017

mwekumurenganya Wenda yaragigabwa amabwiriza yibyo arageza kubaturage erega kuyobora mumugi birakaze rata serugendo ntiwite kumagambo komeza job utezembere igihugu cyawe

serugendo Kuya 10-12-2017

mwekumurenganya Wenda yaragigabwa amabwiriza yibyo arageza kubaturage erega kuyobora mumugi birakaze rata serugendo ntiwite kumagambo komeza job utezembere igihugu cyawe

Hild Kuya 9-12-2017

Uyu siwe muyobozi u rwanda twifuza utarmenya agaciro kigihe kugeza naho atesha abaturae umwanya bene aka kageni

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...