konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Bane batawe muri yombi bashinjwa kunyereza 10 445 639Frw

Kigali: Bane batawe muri yombi bashinjwa kunyereza 10 445 639Frw
4-11-2017 saa 14:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4654 | Ibitekerezo 2

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu bane aribo Gatsitsi Pierre, Mukakigeri Véronique, Murenzi Emmanuel na Hategekimana Eric bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 10 445 639 y’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima bakorera muri aka karere ryitwa KOPHAR.

Aba bombi kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali bafashwe ku itariki 01 Ugushyingo 2017, nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperatice (RCA) gitahuriye ko banyereje ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bane bakekwa kuba barakoze iri nyereza mu mwaka wa 2015 ubwo bari Abayobozi b’iri Shyirahamwe aho Murenzi yari aribereye Perezida, Mukakigeri akaribera Visi Perezida, Hategekimana akaba yari aribereye Umubitsi; naho Gatsitsi akaba yari ashinzwe gukurikirana ibijyanye n’inyubako zaryo.

Yagize ati,"Komite nshya ya KOPHAR yatanze ikirego ko hari umutungo waryo w’amafaranga waranyereje. Mu igenzura ryakozwe na RCA yasanze aba bane baranyereje ariya mafaranga kuko batagaragaje inyandiko zigaragaza uko yasohotse n’icyo yakoreshejwe. Polisi yahise ibata muri yombi irabafunga; ndetse dosiye zabo zikaba zashyikirijwe Ubushinjacyaha."

SP Hitayezu yakomeje avuga ko mwena aba aribo batuma iterambere ry’abagize amakoperative ridindira ati,"Bidindiza iterambere ry’Abanyamuryango n’Ishyirahamwe muri rusange; kandi bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu muri rusange. Izindi ngaruka harimo kuba uhamwe n’ibyo byaha afungwa akanacibwa ihazabu; ifungwa rye rikaba rigira ingaruka ku bagize umuryango cyane cyane iyo ari we batezeho imibereho."

Yagiriye inama Abanyamuryango b’Amakoperative gushyira mu myanya y’Ubuyobozi bwayo abantu b’Inyangamugayo no kumenyesha Polisi cyangwa RCA igihe cyose baketse ko Ubuyobozi bwayo bwanyereje umutungo wayo cyangwa buwucunga nabi kugira ngo bakurikiranwe mu maguru mashya; bityo umutungo warigishijwe ubashe kugaruzwa.

Aba bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
munezero Kuya 8-11-2017

turabasabye mujye murenganura abajyanama bubuzima. muzaze no muNDATWA za GIkondo mwirebere

Giti Kuya 5-11-2017

Muzaze no muri koperative y’amata IAKIB muri Gicumbi abanyamuryango bayo baragowe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...