konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Indaya zarwanye zipfa umugabo ziratemagurana umwe arakomereka bikomeye

16-01-2018 saa 20:48' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 10195 | Ibitekerezo 5

Uzayisenga Nadine na Olivia basanzwe bakora umwuga w’uburaya mu murenge wa Kinyinya umujyi wa Kigali, barwanye bapfa umugabo baratemana bakoresheje inzembe umwe muri bo arakomereka bikomeye.

Ubu bushyamirane bw’aba bakobwa biyemerera ko bakora umwuga w’uburaya bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018, mu Mudugudu wa Muhororo, Akagali ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa.

Aba bakobwa babaga mu gipangu kimwe aho bombi bakodesheje, bivugwako aya makimbirane yaturutse ku mugabo bari bakiriye bombi aho yabasimburanwagaho, nyuma baza kugirana amashyari ngo kuko umwe muri bo yirase ku wundi amubwira ko ariwe waryohereje uwo mugabo biza kuba intandaro yo kurwana.

Uwitwa Olivia watemaguye uyu mugenzi we witwa Uzayisenga Nadine akamukomeretsa bikomeye yahise atabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kinyinya .

Uyu Olivia ubwo yamaraga gukora aya mahano mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa Ukwezi.com ubwo yari ataratabwa muri yombi, yiyemereye ko gutemagura mugenzi we mu isura yabikoze abishaka ngo kuko yari yamwiuraseho igihe kinini.

Yagize ati “Uzayisenga yambwiraga amagambo mabi ancyurira ambwira ko yantwaye umugabo kuko ngo ntaryoshye.Yiriwe avuga ngo iyo uryoshye uba uryoshye ankina ku mubyimba none nanjye namweretse.”

Uzayisenga Nadine wakomerekejwe bikomeye yahise ajyanwa kuvurizwa ku kigo nderabuzima cya Kinyinya.

Umwe mu baturanyi b’aba bombi waganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko amakimbirane y’aba bakobwa bombi yaturutse ku kuba umwe muri bo yari afite umugabo wakundaga kuza kumuraza, hanyuma uwo mugabo aza kubenguka mugenzi we kuko babanaga mu gipangu kandi bose ari indaya aramwinjirira biza guteza amashyari hagati yabo.

Hari andi makuru ariko yavugaga ko uyu Olivia yafashijwe n’izindi ndaya bagakatagura mu maso Uzayisenga Nadine, aho umwe mu bashyirwaga mu majwi yahakaniye umunyamakuru wa Ukwezi.com ibimuvugwaho avuga ko yasanze byamaze kuba.

Agace kabereyemo aya mahano kazwi ku izina ya Batsinda ni kamwe mu duce two mu mujyi wa Kigali kagaragaramo indaya nyinshi bitewe n’abagabo n’abasore benshi bakora imirimo y’amaboko itandukanye mu mujyi wa Kigali bahataha akaba aribo bakiriya bimena bazo nk’uko abatuye muri aka gace babitangaza .

Uzayisenga Nadine yatemaguwe na mugenzi we bapfa umugabo

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Samgibba GEONDA Kuya 18-01-2018

Birakenewe ko hakorwa umushinga wo kuzikorera za campus zizwi zikagira aho zibarizwa hazwi kuko Iriho kandi zikora ako Nazi bizwi ,none zikubakirwa amazu azwi ndetse zikanarindrwa ,kuburyo nibiciro byo kuzigura biba bizwi hashingiwe kubyiciro byubwiza bugaragarira amaso,ibyiciro byamakaritsiye ,amacumbi,nibyubudehe zibamo kandi zikanasora kuko zinjiza menshi . Hanyuma uzishaka akazisanga abantu hazwi,harumutekano kandi Bose bagacungirwa umutekano kuburyo ntawaharenganira cyangwa ngo zirwane zikomeretsanye buriya. Ubundi hashingiwe kumidugudu yazo zikagira ubuyobozi murizo buzihagarariye kandi buzivugira .Zigahabwa namakarita aziranga yakazi kuburyo ntayahohpterwa cyangwa ngo zihohoterane. Nyuma yaha uburaya ukorerwa ahatazwi cgwa uwabufatirwamo cgwa akabukekwaho bifite gihamya abukorera ahatazwi agahanwa byintangarugero. Izo nzu bashyizwemo ntibazishyura,ahubwo bakagira umusoro wukwezi uzwi kandi bagatanga umugabane runaka kuyo yinjije buri uko abonye umukiliya nkuko nundi mucuruzi wese asorera iyo yinjije kubyo acuruza. Ibi bikozwe indaya zizwi zibifitiye service card,zadufasha guca akajagari kuburaya kuko batabikoze ngo barwanye izitazwi nabi babura abakiliya.

rukundo Kuya 17-01-2018

abobari bihangane kandi basabane imbabazi ,basabe n’abanyarwanda twese kuko badusebeje.

diane Kuya 17-01-2018

ndabashyigikiye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...