konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali :Ukekwaho ubujura yaguwe gitumo n’abanyerondo ajya mu gisenge yanga kuvamo

Kigali :Ukekwaho ubujura yaguwe gitumo n’abanyerondo ajya mu gisenge yanga kuvamo
27-10-2017 saa 12:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7952 | Ibitekerezo 2

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017, Abakora irondo ry’umwuga mu kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge ahazwi nk’i Nyamirambo babyutse bashakisha uwitwa Niyonshuti wari ukurikiranweho ubujura ariko akimara kubona aba banyerondo yahisemo kurira yigira hejuru mu gisenge cy’inzu (parafo) yanga kuvamo biteza impagaragara cyane ko ari aba banyerondo bamwe buriye bicara hejuru y’inzu banze kuhava ndetse n’abaturage benshi bakomeje gushungera hafi y’iyi nzu ngo barebe ko uyu musore yasohoka.

Umusore kandi yiyemerera ko yatorotse Polisi ikorera muri Kicukiro nabwo akaba ngo yari kumwe n’undi mugenzi we bafatanya ubu bujura, yavuze ko impamvu batorotse ari uko babonaga badakorerwa dosiye ahubwo bakabona barimo kuguma kuri Polisi kandi n’abantu baza kubashaka Polisi ikababwira ko badahari ari nabwo bahise bafata uwo mwanzuro wo gutoroka.

Kuri ubu inzego z’umutekano zahisemo kurira hejuru y’inzu mu rwego rwo gukaza umutekano kugirango barebe ko uyu musore yasohokamo anyuze hejuru dore ko hasi ho bitashoboka kuko abaturage bamutegereje ari benshi ngo asohoke bahite bamufata.

Mu kiganiro yagiranaga n’Umunyamakuru wa City Radio nawe wari muri aba bamutegereje, uyu musore wibereye muri parafo yavuze ko adashobora kumanukamo kereka haje polisi cyangwa ubundi buyobozi ubwo aribwo bwose. Yagize ati “Nagiye muri parafo kuko nanjye nifuza ko banzanira ubuyobozi bunjyana ku rukiko basi ngere mu rukiko (….) Polisi kabisa zije njyewe namanuka rwose Abanyerondo bagiye hejuru y’inzu bategereje ko uyu musore yamanuka muri parafo bakamufata agashyikirizwa ababishinzwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
celestin Kuya 28-10-2017

uyu mu tipe ni ikoboyi

fifi Kuya 28-10-2017

Inama nabagira nuko mwateramo urusenda rwa kamurari maze mukareba ko umuginga adasohokamo.na ho ubundi mwamworoye kbs.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...