konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umugabo yishe umugore we ahita amuhamba amutera imboga hejuru

Kigali: Umugabo yishe umugore we ahita amuhamba amutera imboga hejuru
17-10-2017 saa 15:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10571 | Ibitekerezo 11

Umugabo witwa Alfred Karegeya wo mu murenge wa Remera akagali ka Nyabisindu umudugudu w’Amarembo muri Gasabo, yishe umugore we witwa Mukeshimana Marie Rose arangije ahita amushyingura mu rugo aho amushyinguye ahatera imboga.

Aya mahano uyu mugabo Alfred yayakoze ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira uyu mwaka nk’uko yabyiyemereraga ubwo bari mu gikorwa cyo gukura umurambo wa nyakwigendera aho yari yawutabye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko Alfred n’umugore we bari bamaze igihe kitari gito batabanye neza ngo kuko mu rugo rwabo hakundaga kumvikanamo intonganya za hato na hato bakaba bakeka ko yaba ariyo ntandaro y’ubwo bwicanyi.

Alfred na nyakwigendera Mukeshimana bari bamaranye igihe kitari gito basezeranye byemewe n’amategeko kuko bari banafitanye abana babiri bakuru barimo umukuru wigaga mu mashuri yisumbuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi anavuga ko Karegeya wari umugabo we yiyemereye kuba ari we wamwishe ahita amushyingura.

Yagize ati “Ejo mu masaha y’umugoroba nibwo polisi yamenye amakuru y’uko hari umuturage ukekwaho kuba yarishe umugore we , polisi yihutira kuhagera maze ihita ifata uwo mugabo ukekwa hanyuma iperereza rirakomeza aza kudusobanurira ko yishe umugore we hanyuma akamushyingura iwe mu rugo.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko polisi yahise yihutira kujya kureba aho ngaho yavugaga ko yashyinguye umugore we batangira gucukura bafatanyije n’abaturage baza kubona umurambo wa nyakwigendera.

Kugeza ubu Alfred Karegeya ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza ku cyaba cyateye ubu bwicanyi ndengakamere rigikomeje.

SP Hitayezu kandi yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwwa byakurura amakimmbirane mu miryango , abasaba ko mu gihe hagize ikibazo ikibazo kigaragara ko cyaba intandaro y’amakimbirane bahita batanga amakuru hakiri kare bakamenyesha inzego z’ibanze inzzego z’umutekano zibegereyemaze bagafashwa gukemura ikibazo mbere y’uko hagira uwica undi.

Aha niho Alfred yari yahambye umugore we Mukeshimana

Polisi yafatanyije n’abaturage ziracukura zikura umurambo wa nyakwigendera mu rwobo umugabo we yari yamutabyemo

Uyu niwe Karegeya wiyemerera ko yishe umugore we agahita anamwihambira

Amafoto :Umuseke

Iyi ni ifoto yabo mbere bakibana n’ubwo bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
Ndagijimana Kuya 19-10-2017

bamukatire uru mukwiye.

Ndagijimana Kuya 19-10-2017

bamukatire uru mukwiye.

Habyara Cyprien Kuya 18-10-2017

uyu muntu ni igisimba nta bumuntu agana ntiyari akwiye gukora ariya mahano

Habyara Cyprien Kuya 18-10-2017

uyu muntu ni igisimba nta bumuntu agana ntiyari akwiye gukora ariya mahano

Uwayezu Clement Kuya 18-10-2017

uyu MUGABO akwiye urwo gupfa nuko mu Rwanda icyo icyo gihano cyakuweho.

TWAGIRIMANA ARUFOSI Kuya 18-10-2017

UWOMUGABONINYAMASWA,AFUNGWEBURUNDU!

KABATESI GERARDINE.uturuka rwinkwavu Kuya 18-10-2017

mumufunge

KABATESI GERARDINE.uturuka rwinkwavu Kuya 18-10-2017

uwomugabo mumukatire igifungo cya burundu.kandi ntibamugemurire kugeza ubwo azicwa ninzara akumva uko urupfu ruryana.

Bahati Kuya 17-10-2017

Ark Manawee!! isi yararangiye pe

Hakizmana fulgence Kuya 17-10-2017

AKWIYE GUHANWA BIKOMEYE ,

ko Kuya 17-10-2017

ikigihugu kirimo abasazi benshi banameze nkinyamaswa nonese uyu sigisimba nezaneza yarya numuntu uyunguyu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...