konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MINEDUC igiye kohereza bamwe mu batsinze ibizamini bya Leta kwiga mu bigo byigenga

MINEDUC igiye kohereza bamwe mu  batsinze ibizamini bya Leta kwiga mu bigo byigenga
13-01-2018 saa 11:53' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3951 | Ibitekerezo 2

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yafashe icyemezo cy’uko bamwe mu banyeshuri barangiza Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), batsinze ibizamini bya Leta bisoza iki cyiciro bazajya boherezwa mu mashuri yigenga by’uwmihariko ibigo bifite amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018.

Olivier Rwamukwaya yavuze ko iki cyemezo MINEDUC yagifashe mu rwego rwo gufasha benshi mu banyeshuri barangizaga amashuri y’icyiro rusange bakabura aho bajya gukomereza amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ahanini akunze kuboneka mu bigo byigenga (Private School).

Yagize ati “Mu rwego rwo gufasha benshi mu barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kubona aho bigira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, MINEDUC yagiranye amasezerano n’amwe mu mashuri yigenga kugira ngo azakire abanyeshuri kimwe n’amashuri ya Leta”

Yakomeje agira ati “Abazoherezwa mu mashuri yigenga yagiranye amasezerano na MINEDUC bazajya bishyura amafaranga angana n’ay’aboherejwe mu mashuri ya Leta ari mu Karere kamwe nayo kandi azagenerwa inkunga ingana n’igenerwa abiga mu mashuri ya Leta.”

Yavuze kandi ko kugeza ubu hari ibigo byigenga byagaragayehon ubushobozi mu bijyanye no kuba bifite ibyangombwa bisabwa mu kwakira abanyeshuri kuri ubu byamaze kugirana amasezerano na Minisiteri y’Uburezi aho byiteguye kwakira abanyeshuri

Ati “Kugeza ubu, amashuri amaze kugirana na MINEDUC amasezerano yo kwakira abanyeshuri ni 17. Yatoranijwe hashingiwe ku bushobozi bwayo mu birebana n’inyubako, ibikoresho n’abarimu no kuba ba nyirayo bemeye ibyo MINEDUC yabasabye birimo kutishyuza amafaranga aruta ay’amashuri ya Leta”

Ubwo yatangazaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira ku itariki ya 22 Mutarama 2018, kikarangira ku ya 29 Werurwe 2018.

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira ku itariki ya 16 Mata 2018, kigasozwa ku itariki ya 3 Kanama 2018.

Igihembwe cya gatatu cyo kizamara ibyumweru 14, kizatangira ku itariki ya 21 Kanama 2018, kirangire ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Kureba amanota, ushobora gukoresha ubutumwa bugufi kuri telefone igendanwa aho ku bakoze ibizami mu mashuri abanza ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika P6 ugakurikizaho Code y’umunyeshuri, ukohereza kuri 489. Kubo mu cyiciro rusange, ho ni ukujya aho bandikira ubutumwa ukandika S3 ugakurikizaho Code y’umunyeshuri hanyuma nabwo ukohereza kuri 489.

NIBA USHAKA KUREBA AMANOTA KURI INTERNET KANDA HANO


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
umulisa Kuya 15-01-2018

Ariko rero hari ibintu bikyeneye gukosora ntamubyeyi wifunza ko umwana we yiiga nabi niba arugufasha mwakagiye mufasha nabatarashoboye gutsinda kugirango nabo. Bazagire ikyo bimarira twese siko nduvite amafaranga yokurihirira abana mu private schools kandi bakareka umwana ikihitiramo ikyo ashoboye cg ikyo ashaka

kagabo Kuya 13-01-2018

Erega uburezi bwose bwagombye kwitabwaho kimwe ntihagire abahenderwa muri za privé! Nge simbona ubundi uko leta yita ku mashuri amwe ayandi ikayihorera kandi yose yigisha abana b’abanyarwanda!

Niba bose barerera u rwanda, leta yakagombye kujya bose ibaha inkunga!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...