konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya amwe mu mateka yaranze Uwiringiyimana Agathe wabaye intwari y’u Rwanda

Menya amwe mu mateka yaranze Uwiringiyimana Agathe wabaye intwari y’u Rwanda
1-02-2018 saa 09:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15048 | Ibitekerezo 16

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, mu Rwanda turizihiza ku nshuro ya 24 umunsi w’Intwari z’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bitandukanye zakoze, muri izi ntwari hakabamo na Uwiringiyimana Agathe wakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari bitazatuma yibagirana mu mateka y’igihugu.

Agatha Uwiringiyimana ni umwe mu bagore bacye b’abanyapolitiki babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari ndetse akabasha no kwerekena ko adashyigikiye ingoma y’igitugu ya Habyarimana kugeza ubwo yanagaragazaga kutumva ibintu kimwe n’abateguraga Jenoside, bikaba byaratumye ashyirwa mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda, yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gace ka Nyaruhengeri tariki 23 Gicurasi 1953. Nyuma y’igihe gito avutse, Se yajyanye umuryango we aho yari agiye gukorera mu cyahoze ari Kongo-Mbiligi aho bamaze imyaka ine bakagaruka i Butare.

Uwiringiyimana yize amashuri abanza mu ishuri rya Notre Dame Des Citeaux riri mu mujyi wa Kigali, nyuma aza gukomeza amashuri makuru muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’ubutabire (Chemistry).

Madamu Agathe Uwiringiyimana yakoze imirimo inyuranye mu gihugu irimo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, yayoboye Minisiteri y’Uburezi, ndetse mu 1993 uyu Uwiringiyimana Agathe yabaye Minisitiri w’ Intebe wa mbere w’umugore.

Bimwe mu bikorwa by’ubutwari byaranze Agathe Uwiringiyimana:

  • Kurwanya akarengane: Uwiringiyimana Agathe ni umugore waranzwe no kurwanya yivuye inyuma akarengane kakorerwaga bamwe mu banyarwanda ku ngoma ya Habyarimana.
  • Kwitangira abandi : Kugeza ku rupfu rwe, Agatha ntiyigeze agaragaza kwikunda ngo arebere akarengane kakorwaga ahubwo ibyo yakoraga byose yitangiraga abanyarwanda bari bari mu kaga gakomeye baterwaga n’akarengane kariho icyo gihe.
  • Guhanga udushya : Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Akaba ari nabyo byatumye ashimwa n’abayobozi bakuru b’ igihugu maze baramuzamura bamuha gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi mu mwaka w’1989. Mu 1992 yabaye Minisitiri w’Uburezi, nabyo aza kubirenga agirwa Minisitiri w’Intebe tariki 17 Nyakanga 1993, akaba ari we mugore wenyine mu mateka y’u Rwanda wabaye Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana tariki 6 Mata 1994, Agathe Uwiringiyimana n’umugabo we bishwe barashwe n’abasirikare barindaga Perezida. Colonel Theoneste Bagosora wahamwe n’ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ni we wahamwe n’uruhare yagize mu rupfu rwa Agathe Uwiringiyimana n’abasirikare b’ababiligi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
Kalisa Kuya 3-02-2018

Agata, sinzakwibagirwa ukiza abarimu bo muri Komini Muganza igitugu cya Ndayambaje Elie n’interahamwe ye Mbarushimana Emmanuel yari yahaye kutuyobora atujuje ibyangombwa basabwa ga! Qualification kuri Elie yari ubuhutu bw’intagondwa!
Muri meeting waravuze ngo:sinzihanganira abatoba uburezi bihishe inyuma y’amoko n’ibindi bipfuye amaso" kandi koko nyuma y’iminsi mike ubu udukijije izo ntagondwa n’ubwo zihimuye mu gihe cya Jenoside, ariko umusanzu wawe warawutanze kandi sinshidikanya ko Imana yabiguhembeye!

DADA Kuya 13-03-2017

NDABONA ARI COUPLE Y’ABAKUZE ,AHUBWO SE URIYA NI UMUNYESHURI KO MBONA ARI UMUGORE USAZIYE MU M MIRIMO

BABOUJI Kuya 13-03-2017

Ariko kweri nkuyu wiyise Semboro nkubu igitekerezo ke gihuriye hehe nibyo twarimo!urakapuuuuuuu

SEMBORO Kuya 22-01-2017

HABYARIMANA ATI:AGAT’UBA HEHE?AGATA ATI :UBUTUBA MUKIRERE!

Kamina Kuya 21-01-2017

Muri CV ye mwongereho ko yabaye n"umuyobozi mukuru mu cyahoze ari Ministeri y’ubucuruzi n’inganda(MINIMART). Gusa ntibihagije kwitwa intwari leta iba ikwiriye kugira icyo imarira umuryango we warokotse. Amakuru mfitiye gihamya nuko abana babiri(umuhungu n’umukobwa) bahari hagati aho leta yabafashije ik?

Eric Kuya 21-01-2017

Imana imuhe iruhuko ridashira kdi izamuhembere imirimo myiza yakoreye isi mu minsi yamuhaye yo kubaho!

tunga Kuya 21-01-2017

mob,buriya rero iy’umuntu yatabarutse(kwitab’imana)nyuma yaho nta yindi dossier nshya ibaho,ibyo yaherukiyeho nibyo bimwitirirwa,so-uriya mu mama Agathe nawe mwemere wikwibaza ibyari gukurikiraho kuko ntiyagiz’ayo mahirwe

Ijwi Kuya 21-01-2017

Uyu mugore yabayintwali mugihe cye, ubu iyo azakuba ahari aba yarahunze kubera kubusanya na gahunda za FPR . Mwibuke Rukokoma, Richard sezibera, Esiel Kabera warashwe, Bizimungu pasteur wafunzwe kubera ko atumvikana na Boss, dushakintwali zubu. Izakera zo zirazwi.

Myself Kuya 21-01-2017

Sinzibagirwa muri 1992, i Nyamishaba abanyeshuri bakoze imyigaragambyo badashaka kwigana na bagenzi babo b’abatutsi, yariyiziye ubwe yari ministre w’amashuri, yirukana abari bagumuye bagenzi babo tubona agahenge...

Gikundiro liliane Kuya 21-01-2017

Agatha weee igendere wabaye intwari,,,, tuzahora tukwibuka kdi twakwigiye byinshi

mahoro Kuya 21-01-2017

ndanmwibukamubona aho nari nagiye kureba i TVR muri 1993 igihe hariho MDR POWER we akajya kuri tvr akavuga ngo si power ni powerless. gutinyuka kuvuga ayo magambo mu gihe cya Hutu power byari ubwiyahuzi bukomeye . yari intwali rero ,iyo tugira banyarwanda nkawe bake nta bwicanyi ndengakamere bwajyaga kuba mu rwanda

Phany Kuya 21-01-2017

ntituzibagirwa ubutwari bwawe ariko imana izabahe ibihano bikwiye bariya bamwishe

ivunimpuruza Kuya 21-01-2017

inyamirambo imbere ya brigade hari amateka yapfukiranywe cg yibagiranye ku ishuri ribanza ry intwari,haracyari inyubako yumwami Rudahigwa.dukeneye kumenya impamvu iryo shuri ryitwa intwari nuwaryise iryo zina.ntamateka mashya ahari ahubwo ntitwibaza impamvu apfukiranwa kd afitanye isano nintwari twibuka tuzirikana,ntibacyitwa abaswayiri na nyabisindu yongeye kwitwa nyanza

Mob Kuya 21-01-2017

Haaaaa ntawabemenya nawe ibyabakora iyabakiriho....

anasto Kuya 21-01-2017

nurugero rwiza ryurubyiruko
tugomba kwitandukanya nibibi
tukubaka igihugu cyacu cyurwanda
dufatanije .

Gogo Kuya 20-01-2017

Bazabibazwa RIP agatha uzahora iteka mumitima yacu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...