konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Minisitiri Kaboneka yategetese ko Serucagu wanyunyuzaga abaturage atabwa muri yombi

Minisitiri Kaboneka yategetese ko Serucagu wanyunyuzaga abaturage atabwa muri yombi
6-12-2017 saa 17:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5800 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, Minisitiri Kaboneka yategetse ko Polisi ita muri yombi Perezida w’ikusanyirizo ry’ibirayi mu karere ka Musanze uvugwaho kwaka abahinzi amafaranga y’umurengera avuga ko ari ayo kugura imifuka yo kubikamo ibirayi, ibi bikaba byabereye mu nama ihuje abahinzi bo mu karere ka Musanze, abayobozi batandukanye muri iyi ntara ndetse n’abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu bari bitabiriye iyi nama.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Madamu Mukeshimana Geraldine aho aba bose bari bagiye muri aka karere kwifatanya n’abahinzi b’ibirayi gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bikunze kurangwa mu buhinzi bw’ibirayi harimo n’abahinzi binubiraga ko bakatwa amafaranga menshi kugirango babashe kubika ibirayi byabo mu makusanyirizo.

Minisitiri w’Ubutegesti bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yategetse ko uwitwa Serucagu ukuriye amakusanyirizo yose muri aka karere ka Musanze atabwa muri yombi nyuma y’uko uyu muyobozi yari amaze gushinjwa n’abahinzi kubaca amafaranga y’umurengera ayita ayo kugura imifuka bipfunyikwamo.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Serucagu yabanje kubwira imbaga y’abahinzi barenga 500 hamwe n’abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru.

Serucagu kandi ngo muri iyi nama yaje kuvuguruzwa na Perezida w’abahinzi b’ibirayi mu Mujyi wa Kigali, aho yahise ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurishiriza bityo ko ibivugwa na Serucagu ari ibinyoma.

Uyu Perezida w’amakusanyirizo kuri ubu wamaze gutabwa muri yombi kandi yagaragaweho guhenda abahinzi b’ibirayi aho abakata amafaranga ariko yageza ibirayi mu Mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.

Iyi nama kandi yigaga uburyo ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi bwarushaho kunozwa, hagamijwe kurengera umuhinzi w’ibirayi yitabiriwe kandi n’abahagarariye Amakusanyirizo y’ibirayi, abahagarariye Amakoperative y’abahinzi b’ibirayi, abahagarariye abahinzi b’ibirayi batari mu Makoperative, baturutse mu Turere twa Musanze na Burera mu Majyaruguru ndetse na Nyabihu na Rubavu two mu burengerazuba bw’u Rwanda aho imwe mu myanzuro yafatiwemo ari uko amakusanyirizo y’ibirayi ashyirwa mu maboko y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...